Itsinda ririmo Clapton Kibonge rigiye kwerekana imikino itatu y'ikinamico muri Amerika

Imyidagaduro - 12/10/2026 10:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Itsinda ririmo Clapton Kibonge rigiye kwerekana imikino itatu y'ikinamico muri Amerika

Itsinda ry’abanyamwuga mu buhanzi nyarwanda ririmo Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, rigiye kwerekana imikino itatu y’ikinamico muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rugendo rugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’abakora umwuga w’ikinamico mu Rwanda no muri Amerika, kungurana ubumenyi no kumenyekanisha inkuru zishingiye ku muco n’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Muri iyi mikino harimo “Umuganda: The Choice to Live”, ishingiye ku gaciro k’ubumwe, ubufatanye n’imbaraga z’abantu bahitamo kongera kubana neza nyuma y’ibihe by’akababaro. Ni imwe mu nkuru zitezweho gufasha abayireba gutekereza ku ruhare rwa buri wese mu kubaka umuryango urangwa n’amahoro, ibyishimo n’ubwuzuzanye.

Iri tsinda ririmo Clapton Kibonge, umuhanzi n’umukinnyi wa filime akaba n’umunyeshuri muri Mashariki Arts Academy; Simon Iyarwema, inzobere mu buhanzi, filime, ibikorwa by’umuco, gutoranya abakinnyi no gutegura ibirori; Nahimana Clémence uzwi nka Feruje na Shenge, ukora filime nka Producer n’umuyobozi wazo, akaba n’umukinnyi wa filime ndetse n’umwe mu banditsi b’ikinamico Musekeweya; na Shyaka A. Adolphe, umucuranzi wa gitari.

Bageze muri Amerika ku wa 2 Ukwakira 2026, aho bitabiriye gahunda yateguwe na Mashariki Arts Academy ku bufatanye na Hattiloo Theatre, ikigo kizobereye mu ikinamico giherereye mu Mujyi wa Memphis, muri Leta ya Tennessee.

Uretse kwerekana ibikorwa byabo, uru rugendo rurabafasha guhura n’abanyamwuga bo muri Amerika, gusangira ubunararibonye no kureba uburyo bashobora kurushaho guteza imbere umwuga w’ikinamico binyuze mu bufatanye mpuzamahanga.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Clapton Kibonge yavuze ko muri uru rugendo biteguye kwerekana imikino itatu, irimo ibiri yateguwe n’itsinda ryabo n’undi umwe bazakorana n’abahanzi bo muri Amerika.

Yagize ati: “Dufite imikino itatu izakinwa. Ibiri ni iyacu, undi ni uwo tuzafatanya n’abo muri Amerika.”

Iyi mikino izerekanwa kuva tariki 22 Ukwakira 2026 kugeza tariki 25 Ukwakira 2026.

Ibi bigaragaza ko uru rugendo rutagamije kwerekana gusa ibikorwa byakozwe n’Abanyarwanda, ahubwo runafite intego yo guhuza imbaraga z’abahanzi bo mu bihugu byombi, bakarema ibikorwa bihuriza hamwe ubunararibonye, imico n’uburyo butandukanye bwo kuvuga inkuru binyuze ku rubyiniro.

Muri gahunda ya Hattiloo Theatre yiswe “We Choose Tomorrow”, hateganyijwe ibikorwa bitatu by’umwimerere bihuriza hamwe abahanzi b’Abanyarwanda n’Abanyamerika b’Abirabura, bikibanda ku guhangana n’ibibazo, ubutwari, umwirondoro n’icyo abantu basigira abazabakomokaho.

Umwe muri iyo mikino ni “Umuganda: The Choice to Live”, igaragaza uburyo amacakubiri ashobora gusenya imibanire y’abantu, akabambura ibyishimo no kumva ko ari umwe. Icyakora, inagaragaza ko bishoboka kongera kwiyunga, kubaka umubano no guhitamo ubuzima burangwa n’ubumwe, imbaraga n’ibyishimo.

Uyu mukino ukoresha igitekerezo cy’Umuganda nk’umwanya wo gutekereza ku gaciro ko gukorera hamwe no kubaka ejo hazaza hahuriweho. Mu gihe Umuganda uzwi mu Rwanda nk’igikorwa rusange cy’abaturage cyo kwita ku bidukikije no guteza imbere imibereho y’aho batuye, muri iyi kinamico igitekerezo cy’ubufatanye cyaguwe kigakoreshwa mu kugaragaza uko abantu bashobora kongera kwiyubaka no kugarura icyizere mu buzima bwabo.

Undi mukino witwa “Ndabaga”, uvuga ku nkuru y’umukobwa ukiri muto uhagurukira guhangana n’imyumvire ishyira imipaka ku byo abagore bashobora kugeraho. Ugaragaza ko ubutwari n’uguharanira ibyo umuntu yemera bishobora gutuma agera ku byo abandi babona nk’ibidashoboka.

Umukino wa gatatu witwa “What We Carry”, ukoresheje imivugo iherekejwe n’imigendekere y’ikinamico n’imbyino, uzibanda ku byo abantu baragwa n’ibisekuruza bibabanziriza, ibyo bahitamo kureka n’indangagaciro bahitamo gusigira abazabakomokaho.

Iyi mikino uko ari itatu ihurizwa ku kibazo kimwe cy’ingenzi: Ni iki duhitamo gukora kugira ngo ejo hazaza hacu habe heza?

Urugendo rushobora gufungura andi mahirwe ku ikinamico nyarwanda

Kujya kwerekana imikino y’ikinamico muri Amerika ni amahirwe ku bahanzi nyarwanda yo kugeza inkuru zabo ku bandi bantu, kumenyekanisha umuco w’u Rwanda no kwagura imikoranire n’abakora umwuga w’ikinamico ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’abahanzi, guhura n’abanyamwuga bafite ubunararibonye butandukanye bishobora kubafasha kunoza uburyo bakora, kwiga uburyo bushya bwo gutunganya no kwerekana ibihangano, ndetse no kubona andi mahirwe yo gukorana n’ibigo by’ubuhanzi byo mu mahanga.

Ku rundi ruhande, ibikorwa nk’ibi biha n’abareba bo muri Amerika amahirwe yo kumenya inkuru z’Abanyarwanda, amateka yabo, indangagaciro zabo n’uburyo ubuhanzi bushobora gukoreshwa mu kugaragaza ibibazo byugarije umuryango no gushakira ibisubizo hamwe.

Kuba “Umuganda: The Choice to Live” na “Ndabaga” byibanda ku bumwe, ubutwari no guhangana n’imyumvire igira abantu bamwe abatagira ijambo, bigaragaza ko ikinamico ishobora kurenga kuba imyidagaduro, ikaba n’uburyo bwo gutuma abantu batekereza ku mibereho yabo, ku bandi babana na bo no ku ruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza.

Uru rugendo rwa Mashariki Arts Academy na Hattiloo Theatre ni imwe mu nzira zishobora gukomeza guhuza abahanzi bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu, binyuze mu bihangano bitanga ubutumwa, bigaragaza umwihariko w’umuco kandi bigashishikariza abantu kureba imbere.

Mu gihe Clapton Kibonge na bagenzi be bitegura kwerekana iyi mikino, icy’ingenzi ni uko inkuru z’Abanyarwanda zigiye kugera ku bandi bantu, zikabaha umwanya wo gutekereza ku bumwe, ku butwari no ku mahitamo agena ejo hazaza.

Clapton Kibonge n’itsinda ry’abanyamwuga mu buhanzi nyarwanda bagiye kwerekana imikino itatu y’ikinamico muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, irimo Umuganda: The Choice to Live, igaragaza agaciro k’ubumwe, kwiyunga no kongera kubaka umubano hagati y’abantu


Binyuze mu mikino ya Umuganda: The Choice to Live, Ndabaga na What We Carry, abahanzi nyarwanda barimo Clapton Kibonge bagiye guhuza ubuhanzi bw’u Rwanda n’ubw’Abanyamerika, mu rugendo rugamije kungurana ubumenyi no kugeza inkuru zishingiye ku muco n’indangagaciro ku ruhando mpuzamahanga

Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, umuhanzi akaba n’umunyeshuri wa Mashariki Arts Academy 

Umunyamwuga mu bijyanye n’ubuhanzi, filime, ibikorwa by’umuco, gutoranya abakinnyi no gutegura ibirori, Simon Iyarwema

Producer, Director akaba n’umukinnyi wa filime ndetse umwe mu banditsi b’ikinamico Musekeweya, Nahimana Clémence uzwi nka Feruje na Shenge

Umucuranzi wa Guitar, Shyaka A. Adolphe unarizwa muri ‘Mashariki Arts Academy’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...