Itsinda Fuerza Regida ryegukanye ibihembo 8 muri Billboard Latin Music Awards 2026

Imyidagaduro - 23/10/2026 8:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Itsinda Fuerza Regida ryegukanye ibihembo 8 muri Billboard Latin Music Awards 2026

Itsinda rya muzika ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Fuerza Regida, ryegukanye ibihembo umunani mu birori bya Billboard Latin Music Awards 2026 byabaye ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira, i Miami muri Leta ya Florida.

Muri ibyo bihembo harimo icy’umuhanzi w’umwaka mu njyana ya Latin Albums mu cyiciro cy’amatsinda, icy’umuhanzi w’umwaka mu njyana ya Regional Mexican mu cyiciro cy’amatsinda, n’icy’indirimbo y’umwaka muri iyo njyana, begukanye binyuze mu ndirimbo yabo yitwa Marlboro Rojo.

Nk'uko byatangajwe ku rubuga rwa Billboard, iri tsinda kandi ryahawe Billboard Vanguard Award, igihembo gihabwa abahanzi bagaragaje udushya n’uburyo budasanzwe bwo guhanga, bigira uruhare mu guteza imbere umuziki wo muri Mexique.

Umuyobozi waryo, Jesús Ortiz Paz uzwi nka JOP, yavuze ko icyo gihembo kigaragaza urugendo rw’imyaka 10 rwuzuyemo akazi katoroshye n’imbaraga nyinshi. Yavuze ko iri tsinda rizakomeza gukora cyane kandi rikaba rifite intego yo kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ikindi ni uko, nubwo atari yitabiriye ibirori, Bad Bunny yegukanye ibihembo birindwi.

Karol G, Peso Pluma na Romeo Santos buri wese yegukanye ibihembo bine, mu gihe Rosalía, Tito Double P na Prince Royce buri wese yahawe ibihembo bitatu.

Rosalía, umuhanzi ukomoka muri Espagne, yahawe igihembo cy’icyubahiro cya Billboard Hall of Fame Award, mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu muziki.

Yavuze ko atari kuba umuhanzi ariwe uyu munsi iyo hatabaho abamubanjirije, barimo Celia Cruz, Rocío Dúrcal, Vicente Fernández, Daddy Yankee na Juan Luis Guerra, ari na we wamushyikirije igihembo.

Rosalía kandi yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka mu njyana ya Latin Pop mu cyiciro cy’abahanzi ku giti cyabo, ndetse n’icy’alubumu nziza y’umwaka muri iyo njyana, binyuze kuri alubumu ye LUX.

Ibirori bya Billboard Latin Music Awards 2026 byanyujijwe kuri Telemundo no kuri Peacock, bikaba byari birimo ibyiciro 47 by’ibihembo mu njyana zitandukanye zirimo Pop, Tropical, Latin Rhythm na Regional Mexican.

Muri uyu mwaka, ku nshuro ya mbere abafana bahawe amahirwe yo gutora uwahabwa igihembo cya Fan Favorite Artist. Iki gihembo cyegukanywe na Karol G.

Mu bandi bahanzi bahawe ibihembo by’icyubahiro harimo Cristian Castro, wahawe Billboard Lifetime Achievement Award kubera urugendo rurerure n’ibikorwa bye by’indashyikirwa, na Rubén Blades, wahawe Billboard Icon Award mu rwego rwo gushimira uruhare rwe rukomeye mu muziki wa Latin.

Ibi birori byabereye mu nyubako ya James L. Knight Center i Miami, bikaba byari bikubiyemo ibihembo n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye bo muri Amerika y’Epfo no mu zindi mpande z’isi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...