Itoze kwikunda, abanenga ibyawe ntibagomba kuguhitiramo ibikunogeye - Hope Bella

Utuntu nutundi - 26/02/2026 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Itoze kwikunda, abanenga ibyawe ntibagomba kuguhitiramo ibikunogeye - Hope Bella

Hope Bella, umuhanzikazi wa Gospel akaba n’umuhanga mu by’ubwiza n’imyitwarire ya muntu, yagarutse ku kamaro ko kwikunda no kwigirira icyizere.

Mu kiganiro yashyize hanze ku wa 25 Gashyantare 2026, uyu mugore utuye mu Bufaransa, yasobanuye ko kwikunda ari intambwe ya mbere iganisha ku buzima bufite icyerekezo.

Yagaragaje ko abantu benshi babaho bashaka gukundwa no kwemerwa n’abandi, ku buryo iyo batagiriwe icyizere n’abandi, bacika intege cyangwa bakumva ko nta gaciro bafite.

Hope Bella yavuze ko kwikunda atari ukwishyira hejuru cyangwa kwibona, ahubwo ari ukwemera uwo uri we, kumenya ibyiza n’intege nke byawe, no kwiyakira uko waremwe.

Yibukije ko umuntu utigirira icyizere atabasha no gukunda abandi mu buryo bwuzuye, kuko urukundo nyakuri rutangirira imbere mu mutima.

Yagize ati: “Abantu bikunda babaho ubuzima bwabo, ntibabaho mu buzima abandi bashaka ko babamo. Hari igihe ukora ikintu wowe ubona ari cyiza, abandi bakakinenga bakakwereka ko atari cyo. Ariko niba wiyiziho ukaba unyuzwe n’uwo uri we, ibyo ntibiguca intege.”

Yongeyeho ko umuntu akwiriye kwambara, gukora no kubaho mu buryo bumushimisha, igihe cyose atabangamira abandi. Ati: “Niwikunda uzabaho ubwawe. Ntuzemere ko amagambo y’abantu aguhitiramo ibikunogeye. Nibanenga ibyawe, ujye umenya ko batagomba kuguhitiramo ubuzima.”

Hope Bella yagaragaje ko nubwo umuntu yaba yarahuye n’ubuzima bukomeye cyangwa yarakuriye mu bihe bigoye, atabuze ubushobozi bwo kwiyubaka no kwigirira icyizere.

Yaburiye abantu ko kubaho udafite icyizere bishobora kugira ingaruka mbi ku hazaza hawe ndetse no ku bazagukomokaho. Yabibukije ko ijambo ryiza ari mugenzi w'Imana, bityo ko bakwiriye kujya bakundana, bagashyigikirana. 

Hope Bella yize ibijyanye na Esthétique mu Bufaransa, aho yakuye ubumenyi bumufasha kwita ku ruhu no ku misatsi by’umwuga. Ni umwe mu baririmbyi ba Asaph Paris muri Zion Temple, aho akorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “Wibivamo”. Nubwo umwanya munini awuharira akazi ke ka buri munsi, avuga ko gukomeza gukora umuziki bisaba imbaraga no kwitanga. Ati: “Gukomeza umuziki ntibyoroshye iyo ubifatanya n’akazi ka buri munsi, ariko iyo ubikunda urabikora.”

Nk’umuhanga mu by’ubwiza (Esthéticienne), Hope Bella afasha abantu kumenya ubwoko bw’uruhu rwabo n’imisatsi yabo, no guhitamo amavuta n’amaparufumu bibabera byiza.

Ashimangira ko buri muntu ari mwiza ku bw’umwihariko we, ariko ko uko umuntu yiyitaho ari byo bigena uko isura ye irushaho kugaragara neza. Ati: “Buri muntu ni mwiza kuko ari unique. Igitandukanya abantu ni uko biyitaho.”

Mu butumwa bwe, Hope Bella asaba abantu kwikunda, kwiyakira no kudaha umwanya amagambo abaca intege, kuko ubuzima bwiza butangirira ku rukundo umuntu yifitiye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...