Ni
ishuri riherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda ryari rimaze igihe
rifunguye, ryakira abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza
kugera mu mwaka wa kane aho ubu ryari rifite abanyeshuri 184 gusa rikaba
riteganya ko muri Nzeri bazafungura kugera mu mwaka wa gatandatu.
Uyu
muhango wo gufungura iri shuri wayobowe n’umunyamabanga Mukuru wa The Salvation
Army World Service Office, Lt Colonel John Brackenbury, ari kumwe n’abayobozi
b’iri torero ku rwego rw’u Rwanda, Lt Colonels Emmanuel Ndagijimana na Dancille
Ndagijimana ndetse na Major Tracey Hughes wakurikiranye uyu muhango
yifashishije internet.
Igikorwa
cy’ingenzi cyaranze uwo munsi ni ugukata umugozi (ribbon-cutting), nk’ikimenyetso
cyo gutangiza ku mugaragaro iri shuri ndetse no gutanga amahirwe ku bana bo
muri aka gace.
Abayobozi,
abashyitsi, ababyeyi, abarimu, abakirisitu ba The Salvation Army, abiga mu
ishuri ndetse n’abana bitabiriye uwo muhango, bishimiye cyane kubona iri shuri
rifunguwe ku mugaragaro, rikaba rizaba ahantu ho kwigira, gukura no guhindurira
ubuzima bw’abana.
Umuyobozi
Mukuru wa The Salvation Army Rwanda Territory, Lt Colonel Emmanuel Ndagijimana,
yavuze ko ishingwa rya Legacy Academy rihura n’icyerekezo rusange cy’iri torero
ku rwego rw’Isi, kizwi nka Compass of The Salvation Army International,
gishingiye ku nkingi eshatu zirimo abantu, ubutumwa ndetse n’umurage usigirwa
abazaza.
Yavuze
ko umwe mu murage ukomeye ababyeyi bashobora gusigira abana babo ari uburezi.
Binyuze mu ishingwa rya Legacy Academy, The Salvation Army isigira umuryango
nyarwanda umurage w’ishuri rifasha abana kurerwa neza, guhabwa ubumenyi
n’ubumenyingiro ndetse no gutegurirwa kuzaba abayobozi beza kandi bafite
inshingano mu gihe kizaza.
Itorero The Salvation Army ryashinzwe n’umupasiteri w’Umwongereza witwaga William Booth hamwe
n’umugore we Catherine Booth. Batangiye umurimo wabo mu 1865 mu mujyi wa
London, bagamije gufasha abakene, abatagira aho baba n’abantu bari
baribagiranye na sosiyete.
Mu
ntangiriro, iri torero ryitwaga East London Christian Mission, ariko mu 1878 rihindurirwa izina riba The Salvation Army.
Izina
“Army” (ingabo) ryatoranyijwe kugira ngo rigaragaze ko abagize iri torero
bakora umurimo w’Imana nk’abasirikare barwana intambara y’umwuka n’iyumubiri.
Ni yo mpamvu abayobozi bawo bakoresha amazina ajya gusa n’ay’igisirikare nka: General,
Colonel, Lt Colonel, Major, Captain, Lieutenant, …
The Salvation (Agakiza) bisobanuye ko ari ingabo ziharanira agakiza ku bantu bose ndetse no kubana neza muri sosiyete. Uyu munsi The Salvation Army ukorera mu bihugu birenga 130 ku isi.




Umunyamabanga Mukuru wa The Salvation Army World Service Office, Lt Colonel John Brackenbury, ari kumwe n’abayobozi b’iri torero ku rwego rw’u Rwanda, Lt Colonels Emmanuel Ndagijimana na Dancille Ndagijimana




Itorero The Salvation Army rikomeje kwagura ibikorwa byaryo binyuze mu gutanga uburezi
