Itorero Inyamibwa ritegerejwe mu Misiri gutarama mu birori byo kwizihiza #Kwibohora32

Imyidagaduro - 02/07/2026 6:30 PM
Share:

Umwanditsi:

Itorero Inyamibwa ritegerejwe mu Misiri gutarama mu birori byo kwizihiza #Kwibohora32

Mu gihe Abanyarwanda batuye hirya no hino ku Isi bakomeje imyiteguro yo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, Itorero Inyamibwa, rimaze imyaka ryubaka izina mu gusigasira no kumenyekanisha umuco nyarwanda, rigiye kwerekeza mu gihugu cya Misiri aho rizifatanya n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda muri ibi birori.

Ni urugendo rutari ugutaramira gusa, ahubwo rufite igisobanuro cyihariye cyo gukomeza guhuza Abanyarwanda baba mu mahanga n'umuco w'igihugu cyabo, binyuze mu mbyino gakondo, indirimbo z'umuco n'imihamirizo bimaze igihe biranga iri torero.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi w'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue, yavuze ko iri torero rihaguruka ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nyakanga 2026, rikaba rizamara iminsi itanu muri Misiri.

Yagize ati: "Itorero Inyamibwa rigiye gutaramira mu gihugu cya Misiri mu gihe cy'iminsi itanu, rikaba rigiye gutaramira Abanyarwanda ndetse no gufasha Abanyarwanda kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ugiye kuba ku nshuro ya 32."

Yasobanuye ko uru rugendo ruturutse ku myiteguro yamaze igihe, ndetse rukaba runafungura gahunda nshya yo kurushaho kwegera abakunzi b'Itorero Inyamibwa batuye mu bice bitandukanye by'Isi.

Ati: "Twari tumaze iminsi mu myiteguro. Ariko kandi iki gitaramo kiri muri gahunda dutangiye yo kwitegura igitaramo dufite kizaba mu kwezi kwa Werurwe 2027, no kwegera abakunzi bacu bari mu bihugu bitandukanye byo ku Isi."

Umuco nyarwanda ukomeje kwambuka imipaka

Mu myaka ishize, Itorero Inyamibwa ryabaye kimwe mu bimenyetso by'ubukungu bw'umuco nyarwanda, aho ibikorwa byaryo byarenze imbibi z'igihugu rikomeza kwitabazwa mu birori bikomeye bihuza Abanyarwanda n'abanyamahanga.

Urugendo rwo kujya muri Misiri rwiyongera ku ntego yaryo yo gukomeza kumenyekanisha indangagaciro z'umuco nyarwanda no kuwugeza ku Banyarwanda baba hanze y'igihugu, cyane cyane mu bihe by'ingenzi nk'Umunsi Mukuru wo Kwibohora.

Biteganyijwe ko abazitabira ibi birori bazasusurutswa n'imbyino gakondo, imihamirizo n'ubuhanga bwaranze iri torero kuva ryashingwa.

Ryakomotse i Huye, rihinduka ikimenyabose

Itorero Inyamibwa ryatangiriye muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye, mbere yo kwagukira no mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya CST. Mu rugendo rwarwo, ryagiye ryiyubaka kugeza riba rimwe mu matorero akomeye kandi yubashywe mu gihugu.

Ryagiye ryegukana imyanya ya mbere mu marushanwa atandukanye y'imbyino gakondo, ryubakira izina ku buhanga bw'ababyinnyi n'abaririmbyi baryo ndetse no ku rwego rw'ibitaramo ritegura.

Uretse amarushanwa, Inyamibwa ryabaye umushyitsi mu maserukiramuco n'ibirori bikomeye birimo Ubumuntu Arts Festival, MTN Iwacu Muzika Festival, n'ibindi bikorwa bikomeye by'igihugu n'iby'abikorera.

Uyu munsi, iri torero rimaze kugira abanyamuryango barenga 180, barimo abaririmbyi n'ababyinnyi, bakomeje gutanga ibyishimo mu birori bya Leta, iby'abikorera n'iby'imiryango itandukanye.

Urugendo rugana muri Misiri rugaragaza indi ntambwe mu nzozi z'Itorero Inyamibwa zo gukomeza kuba ambasaderi w'umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, rwereka amahanga ubwiza bw'imbyino gakondo n'indangagaciro zishingiye ku muco w'u Rwanda, mu gihe Abanyarwanda bo hirya no hino ku Isi bizihiza imyaka 32 igihugu kimaze kibohowe.

Itorero Inyamibwa ryamamaye cyane mu guteza imbere umuco nyarwanda, rigiye gutaramira mu gihugu cya Misiri


Igitaramo cy’Itorero Inyamibwa mu Misiri kiri mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’inshuti zabo bahatuye kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...