Itorero Intayoberana ryakoze igitaramo gikomeye ‘Gira u Rwanda’ ryizihiza imyaka 12 mu nganzo - AMAFOTO+VIDEO

Imyidagaduro - 26/07/2026 8:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Itorero Intayoberana ryakoze igitaramo gikomeye ‘Gira u Rwanda’ ryizihiza imyaka 12 mu nganzo - AMAFOTO+VIDEO

Mu ijoro ryari ryuzuyemo amajwi y'ingoma, imbyino zisesuye n'ubutumwa bwubaka igihugu, Serena Hotel yabaye nk'ikiraro cyahuje amateka, umuco n'icyerekezo cy'ejo hazaza. Abari bahateraniye ntibari baje kureba igitaramo gusa, ahubwo bari baje kwizihiza urugendo rw'imyaka 12 rw'Itorero Intayoberana rimaze ryubaka izina mu gusigasira no kwamamaza umuco nyarwanda.

Ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, Itorero Intayoberana ryizihije imyaka 12 rimaze rishinzwe binyuze mu gitaramo cyiswe "Gira u Rwanda", cyahuriyemo abakunzi b'umuco, abahanzi, inshuti z'iri torero n'abifuzaga kongera kwibutswa ko umuco ari imwe mu nkingi z'ubuzima bw'igihugu.

Saa moya z'umugoroba, urusaku rw'ingoma rwabimburiye ibindi, ruhita rutera akanyamuneza mu bari bateraniye muri Serena Hotel. Ihema ryose ryari ryarimbishijwe mu buryo bugaragaza umuco nyarwanda, kuva ku rubyiniro kugeza mu buryo abitabiriye bari bakiriwe, bituma umuntu yumva yinjiye mu ishusho y'u Rwanda rwa kera ariko rureba kure.

Mu gutangiza iki gitaramo, umukirigitananga Mama Christine yerekanye ubuhanga bwe mu gucuranga, mbere y'uko hakurikiraho igisigo "Gira u Rwanda", cyagarukaga ku mateka y'igihugu n'urugendo rwa Intayoberana rumaze imyaka 12 rwubaka umurage waryo.

Kimwe mu bihe byakoze ku mitima y'abari bitabiriye ni filime mbarankuru yamaze iminota 36, yagaragaje amateka y'Itorero Intayoberana kuva ryashingwa kugeza aho rigeze uyu munsi.

Iyo filime ntiyagarutse gusa ku bitaramo ryakoze cyangwa ku rugendo rwaryo mu bihugu bitandukanye, ahubwo yagaragaje abantu baryubatse, ubwitange bwabo n'uburyo iri torero ryabaye ishuri ry'ubuzima ku rubyiruko rwinshi.

Abatangiranye na Intayoberana bagarutse ku byo bungukiye muri uru rugendo, bavuga ko batize kubyina gusa, ahubwo banakuze mu ndangagaciro zirimo gukorera ku gihe, kubahana, gukunda igihugu, kwihangana no gukora akazi kinyamwuga.

Filime yanagaragaje ko Intayoberana itarebera umuco mu mbyino gusa, ahubwo yawugize uburyo bwo kubaka umuntu ufite indangagaciro n'icyerekezo.

Nyuma yayo, Umuyobozi Wungirije wa Intayoberana, Nick Dimpoz, yibukije ko inshingano z'iri torero zirenze kure kubyina.

Yagize ati "Intayoberana tugendera ku bintu byinshi; si ukubyina gusa, ahubwo tugira indangagaciro za Kinyarwanda, dukunda umuco wacu kandi tuwusigasire. Ni yo mpamvu tunatoza abana gutambuka intambwe ya mbere, bakazamuka kugeza bageze hejuru."

Aya magambo yahise ashimangira intego y'iri torero yo kubaka urubyiruko ruzakura rufite umuco nk'indangamuntu.

Mu bice byakurikiyeho, abagize Intayoberana basusurukije abitabiriye binyuze mu mbyino gakondo, indirimbo n'ingoma byahurijwe hamwe mu buryo bwashimangiye ubukungu bw'umuco nyarwanda.

Ku rubyiniro kandi hagaragaye ibikoresho gakondo birimo amasuka, ibyatsi, ibyibo n'inkangara, byifashishijwe mu kubaka amashusho y'imibereho y'Abanyarwanda bo hambere. Byari ibihangano byahurije hamwe amateka, ubuhanzi n'ubutumwa.

Abagize iri torero banaririmbye indirimbo yaryo, igaragaza umuhamagaro wo kwiga amateka, gukunda igihugu no gusigasira umuco nk'umurage uzahoraho.

Iki gitaramo cyongeye kwerekana ko imbyino gakondo atari uburyo bwo kwidagadura gusa, ahubwo ari ururimi ruvuga amateka, rukigisha indangagaciro kandi rugahuza ibisekuru.

Mu myaka 12 ishize, Intayoberana rwabaye urubuga rwafashije urubyiruko rwinshi kwiga kubyina, kuririmba, gucuranga inanga n'ingoma, ariko ikirenze byose rwigishwa gukunda igihugu no kubaha umuco.

Ryashinzwe na Kayigemera Sangwa Aline mu 2014, ritangira nk'itsinda ryifuza kuzahura umuco nyarwanda, ariko uko imyaka yagiye ishira rihinduka kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuco ushobora kuba umwuga, ishema ndetse n'ubukerarugendo.

Mu rugendo rwaryo, Intayoberana rumaze gutegura ibitaramo byinshi byagiye bitanga ubutumwa butandukanye. Byatangiriye kuri "Umugani wa Nyabugu na Nyabucurere", hakurikiraho "Umwana ni nk'undi, Umwana ni umutware", "Twambaye Icyizere", "Urizihirwe Rwanda", "Igitaramo Iwacu", "Akanigi Kanjye", kugeza kuri "Gira u Rwanda" cyabaye ikimenyetso cy'imyaka 12 y'iri torero.

Iri torero rimaze gukora ibitaramo birenga 250 mu bihugu bisaga 25, ryitabira amaserukiramuco atandukanye ku migabane itandukanye ndetse rihagararira u Rwanda mu bikorwa byo kumenyekanisha umuco.

Mu bikorwa byaryo by'ingenzi harimo no kuba ryaratoranyijwe gufungura ibirori byo kwakira indege ya RwandaAir, kimwe mu bihe bavuga ko byaberekanye ko igihugu kibafitiye icyizere mu kwamamaza isura yacyo.

Buri rugendo bakoze hanze y'u Rwanda rwabaye amahirwe yo kwereka amahanga ko imbyino gakondo z'u Rwanda zitari imyidagaduro gusa, ahubwo ari uburyo bwo kuvuga amateka y'igihugu, kwamamaza ubukerarugendo no kubaka isura nziza y'u Rwanda.

Nyuma y'imyaka 12, Intayoberana ntirikiri itsinda risanzwe ry'ababyinnyi. Ryabaye ishuri ry'umuco, urubuga rwubaka urubyiruko n'ikirango cyerekana ko umurage w'Abanyarwanda ushobora kubungabungwa hadatakaye umwimerere wawo, ariko ugakomeza kugendana n'ibihe.

Niyo mpamvu ubutumwa bwa "Gira u Rwanda" butarangiriye ku rubyiniro rwa Serena Hotel. Bwabaye ubutumire ku Munyarwanda wese bwo gukunda igihugu, kubungabunga umuco no kuwusigira abazadukomokaho, kuko igihugu gikomera iyo umuco wacyo ukomeza kuba ishema ry'abagituye n'abarureba.

Umusizi Junior Rumaga yitabiriye igitaramo "Gira u Rwanda" cy'Itorero Intayoberana cyabereye mu ihema rya Serena Hotel

Umuyobozi w'Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahimana [Uri iburyo] yanyuzwe n'igitaramo cy'itorero Intayoberana

'Ibirezi', Abakobwa b'itorero Intayoberana bagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo cyahujwe no kwizihiza imyaka 12 ishize 

Intayoberana ryizihije imyaka 12 rimaze rishinzwe binyuze mu gitaramo cyiswe "Gira u Rwanda"

Umuyobozi Mukuru w'Itorero Intayoberana, Sangwa Kayigemera Aline yashimye abashyigikiye mu rugendo rw'imyaka 12 ishize

umukirigitananga Mama Christine yerekanye ubuhanga bwe mu gucuranga, mbere y'uko hakurikiraho igisigo "Gira u Rwanda"

Abatangiranye na Intayoberana bagarutse ku byo bungukiye muri uru rugendo

Intayoberana basusurukije abitabiriye binyuze mu mbyino gakondo, indirimbo n'ingoma byahurijwe hamwe

Abagize iri torero banaririmbye indirimbo yaryo, igaragaza umuhamagaro wo kwiga amateka, gukunda igihugu no gusigasira umuco nk'umurage uzahoraho

Mu myaka 12 ishize, Intayoberana rwabaye urubuga rwafashije urubyiruko rwinshi kwiga kubyina, kuririmba, kuvuza inanga n'ingoma


KANDA HANO UREBE UKO IGITARAMO 'GIRA U RWANDA' CY'ITORERO INTAYOBERANA CYAGENZE

Kanda hano ubashe kureba amafoto menshi yaranze igitaramo "Gira u Rwanda"

AMAFOTO: Dox Visual/ InyaRwanda

VIDEO: Melvin Pro/ InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...