Kuwa Gatatu tariki 23 Werurwe 2016 mu masaha y’igicamunsi, nibwo Itorero Intayoberana ryahagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ryerekeza muri Zambia aho bari bagiye guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ryiswe LICAF (Livingston International Cultural Arts Festival) aho bamuritsemo ibijyanye n’imbyino n’umuco nyarwanda muri rusange.

Itorero Intayoberana ryishimiwe n'abanyamahanga. Aha bari kumwe n'abaje bahagarariye u Bushinwa

Itorero Intayoberana ryari ryatoranyijwe ngo riserukire u Rwanda muri iri serukiramuco rihuza amatorero ndangamuco y’ibihugu bitandukanye , ryagaragaje ubuhanga n’umwihariko bafite mu mbyino, imikino n’indirimbo byimakaza umuco gakondo w’abanyarwanda, bituma rihabwa igihembo cy’ishimwe rikesha kuba ababyinnyi n’abaririmbyi baryo barahagarariye neza igihugu cyabo.


Aha bishimiraga igihembo bakuye muri Zambia ku bwo guhagararira neza igihugu cyabo

Ni ubwa mbere Itorero Intayoberana ryari ryitabiriye igikorwa nk’iki hanze y’u Rwanda, gusa benshi mu barigize bagiye bajya mu bitaramo cyangwa ibindi birori bitandukanye bijyanye n’umuco aho bagiye bajya mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, bari kumwe n’Itorero ry’igihugu rizwi ku izina ry’Urukerereza.
