Itorero Intayoberana rirakataje mu bikorwa bisigasira umuco nyarwanda bizeye ko bizanabambutsa imbibi

Umuco - 18/11/2015 11:06 AM
Share:
Itorero Intayoberana rirakataje mu bikorwa bisigasira umuco nyarwanda bizeye ko bizanabambutsa imbibi

Nyuma y’ibikorwa n’ibitaramo byinshi Itorero Ndangamuco Intayoberana ryagiye rikorana n’abahanzi nyarwanda batandukanye, ubu ryiyemeje kuba Itorero ry’ubukombe mu Rwanda no mu mahanga ryimakaza umuco nyarwanda biciye mu ndirimbo gakondo n’imbyino ndetse n’ibindi bikorwa bisigasira umuco.

Itorero ndangamuco “Intayoberana” ririmo na bamwe mu bagize Itorero ry’igihugu, guhera mu mwaka ushize wa 2014 ryagiye rigaragara ryifashishwa n’abahanzi bakomeye mu Rwanda mu bikorwa byabo, muri abo hakaba harimo nka Butera Knowless bafashije cyane mu gitaramo cyo kumurika album ye aho iri torero ryashimishije abantu cyane. Uretse ibitaramo kandi, Itorero Intayoberana ryagaragaye mu bukwe bw’umuhanzi Ben Kayiranga ndetse no mu bukwe bwa Miss Shanel mu mihango yo gusaba no gukwa. Bagiye kandi bitabira ibikorwa binyuranye hirya no hino mu gihugu, abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakishimira imiririmbire yabo n’imbyino zisigasira umuco nyarwanda.

intayoberana

intayoberana

intayoberana

Aha bafashaga Knowless mu kumurika album ye yise "Butera"

Iri torero rigaragaza ubuhanga mu mbyino gakondo z’umuco nyarwanda, ryanagiye rifasha abandi bahanzi batandukanye, nka Patrick Nyamitari akaba yarabishashije mu mashusho y’indirimbo ze. Ubu ariko, uretse gufasha abandi bahanzi, iri torero ririmo abahanzi b’abahanga mu bihangano gakondo bijyanye n’umuco, bageze kure n’imishinga y’ibihangano byabo ku giti cyabo bigomba kubasiga ari itorero ry’ubukombe mu Rwanda ndetse mu minsi iri imbere bakaba banifuza kuzajya bitabira ibitaramo hirya no hino ku isi ahari abanyarwanda baba bifuza gutaramirwa bya Kinyarwanda.

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

intayoberana

Itorero Intayoberana rimaze kugaragara mu bikorwa byinshi. Aha baririmbaga mu bukwe bwa Miss Shanel

Itorero Intayoberana rimaze kugaragara mu bikorwa byinshi. Aha baririmbaga mu bukwe bwa Miss Shanel

Muri ibi bikorwa by’itorero Intayoberana, harimo guhimba indirimbo zabo zo mu njyana gakondo, bazajya bifashisha bataramira abantu, ndetse zikaba n’indirimbo zizajya zicurangwa n’abakunzi b’injyana y’umwimerere nyarwanda. Muri izi ndirimbo, harimo iz’inkera y’ibitaramo, izifashishwa mu bukwe ndetse no mu bindi birori. Ubu indirimbo yabo bamaze no gukorera amashusho yitwa “Nyina w’abeza”, ni imwe mu zigize album yabo ya mbere biteze ko izabageza ku ntera ishimishije.

REBA HANO INDIRIMBO “NYINA W’ABEZA”:


Ubwo batugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo, batangarije Inyarwanda.com ko mu kwezi gutaha k’Ukuboza, bateganya igitaramo kizashimisha cyane abanyarwanda kikanabafasha kwinjira mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, imyiteguro ikaba igeze kure ndetse andi makuru ajyanye n’iki gitaramo bashaka ko kizaba icy’amateka, bakazayatangaza mu minsi ya vuba.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...