Mu
kiganiro Sangwa Kayigemera Aline uyobora iri torero yagiranye na InyaRwanda,
yasobanuye ko izina ry’iki gitaramo rifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda
bose.
Yagize
ati: “Igitaramo twateguye cyitwa ‘Gira u Rwanda’ ikaba intashyo ndetse
n’indamukanyo itubereye twese abana b’u Rwanda. Ndetse buri wese akagira ati
‘Rurakampama’. Ni igitaramo gishingiye ku kwishimira by’ukuri u Rwanda dufite,
rufite umutekano n’amahoro bisesuye. U Rwanda dukwiriye gutarama tukaruvuga
imyato, tukarwishimira uhereye ku mukuru kugeza ku muto.”
Yakomeje
ashimangira ko ari umukino ugamije gushishikariza urubyiruko gukora cyane,
kudacika intege no kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.
Ku
bijyanye n’ibyo abazitabira bazahabona, Sangwa Aline yavuze ko biteguye gutanga
ibyishimo birenze ibisanzwe. Ati: “Abantu bitege gutaramirwa mu buryo
budasanzwe bufite umwimerere kandi kinyamwuga.”
Intayoberana
si ubwa mbere igiye gutegura igitaramo cyagutse. Ku wa 25 Ukuboza 2022, bahuje
amagana y’abantu mu gitaramo cyabereye ahahoze ari kuri L’Espace bise
“Igitaramo Iwacu”, cyari kigamije kuzahura uburyohe bwo gutarama, gusabana no
gukunda umuco nyarwanda. Cyagaragaje uburyohe n’ubukungu biri mu muco w’u
Rwanda.
Mu
2018, iri torero ryakoze igitaramo gikomeye cyiswe “Twambaye Ikirezi”,
cyagaragaje ibyiza bigize umuco w’u Rwanda n’ubudasa bwawo mu ruhando
mpuzamahanga.
Mu
Ugushyingo 2023 nabwo bakoze igitaramo “Akanigi Kanjye”, cyari kigamije
gutaramira Abanyarwanda no gukumbuza abakunda umudiho gakondo.
Igitaramo
“Gira u Rwanda” gitegerejwe nk’icyo gukomeza gusigasira umuco nyarwanda no
kuwugeza ku rubyiruko mu buryo bugezweho ariko butarimo gutandukira umwimerere.
Ku
wa 25 Nyakanga 2026, abakunzi b’umuco nyarwanda bazaba bahuriye hamwe mu ijoro
ryo gutarama, kwishima no kongera kwibutsa buri wese ko u Rwanda ari urwabo –
kandi rukwiye kururirimbirwa no kuruvuga imyato.
Amatorero
gakondo nka Itorero Intayoberana afite uruhare rukomeye mu gufasha urubyiruko
kumenya imbyino gakondo no guteza imbere umuco nyarwanda mu buryo bufatika
kandi burambye.
Amatorero
yakira abana n’urubyiruko bakabatoza imbyino nk’intore, imbyino z’umuco wo mu turere
dutandukanye, kuririmba indirimbo gakondo no gucuranga ibikoresho nka inanga
n’ingoma.
Imbyino
gakondo si ukwigaragaza ku rubyiniro gusa; zirimo inyigisho z’ubutwari,
ubupfura, gukorera hamwe no kubaha.
Amatorero
ahuza abakuru n’abato. Abakuze batanga ubumenyi, abakiri bato bakazana imbaraga
n’udushya. Ibi bituma umuco ukomeza kubaho mu buryo bujyanye n’igihe.

Itorero Intayoberana ryateguje igitaramo “Gira u Rwanda” kizaba ku wa 25 Nyakanga 2026, kigamije kwishimira u Rwanda rwatekanye no gukangurira urubyiruko gusigasira umuco nyarwanda

“Gira u Rwanda” si igitaramo gisanzwe; ni intashyo y’ishimwe n’icyizere ku gihugu, aho Intayoberana yiteguye gutaramira abantu mu buryo bw’umwimerere kandi kinyamwuga

Mu
gukomeza urugendo rwo guteza imbere umuco, Intayoberana irategura igitaramo
kizahuza abakunzi b’imbyino gakondo mu ijoro ryo kuririmba no kuvuga imyato u
Rwanda

