Mu
ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, ni bwo iri torero
ryemeje ko igitaramo cyabo kizaba tariki 7 Kanama 2026. Ni igitaramo bavuga ko
kizaba ari icy’amateka, kizashimangira imyaka y’akazi k’indashyikirwa mu
kubungabunga no guteza imbere umuco w’u Rwanda.
Inganzo
Ngari yashinzwe mu 2006, itangira urugendo rwo kugaragaza umuco nyarwanda mu
buryo bugezweho ariko budatakaje umwimerere. Mu myaka yakurikiyeho, iri torero
ryabaye rimwe mu matorero y’icyitegererezo, ribyara ababyinnyi, abaririmbyi
n’abahanzi bagiye bagaragaza impano zabo no ku rwego mpuzamahanga.
Kuva
mu 2009, bakoze ibitaramo bikomeye byasize izina rikomeye mu mitima y’abakunzi
b’umuco. Mu 2009 bakoze igitaramo bise ‘Inganzo Twaje’, mu 2010 bakora ‘Umuco
kagozi ka Bugingo kabuza u Rwanda gucika’.
Tariki ya 25 Nzeri 2011 bakoze ‘Bwiza bwa Mashira budashira irora n’irongorwa’, mu gihe
ku wa 10 Ugushyingo 2013 bakoze ‘Inzira ya Bene u Rwanda’.
Ku
wa 25 Ukwakira 2015 habaye ‘Ruganzu I Bwimba’, mu 2018 bakora ‘Urwamazimpaka’,
naho ku wa 8 Kanama 2023 bakora igitaramo gikomeye bise ‘Ruganzu II Ndoli
Abundura u Rwanda’.
Muri
ibi byose, buri gitaramo cyagiye kiba umwanya wo kongera kwibutsa abakunzi babo
inkomoko, amateka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
“Tubarusha
Inganji” yasize igisobanuro gikomeye
Mu
bitaramo biheruka byavugishije benshi, harimo ‘Tubarusha Inganji’ bakoreye muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ku wa 1 Kanama
2025, cyahuriranye n’Umunsi w’Umuganura.
Iki
gitaramo cyari igihamya cy’uko Inganzo Ngari idahwema kwagura imbibi
z’imitegurire n’imyiyereko, binyuze mu mbyino, indirimbo n’imyambaro gakondo
igaragaza ishusho y’umuco nyarwanda uko wagiye utera imbere mu bihe
bitandukanye.
Uretse
ibitaramo byabo bwite, Inganzo Ngari yagiye igaragara no mu bitaramo
by’abahanzi b’ibyamamare barimo Cecile Kayirebwa na Intore Masamba, aho batanga
umwihariko w’imbyino n’imyiyereko ishingiye ku muco gakondo.
Bafite
umwihariko wo kwambara imyenda gakondo igaragaza ubwiza n’ubusizi by’umuco
nyarwanda, bakayihuza n’imiririmbire y’indirimbo z’umwimerere zishingiye ku
mateka n’indangagaciro z’Abanyarwanda.
Igitaramo
giteganyijwe tariki 7 Kanama 2026 kitezweho kongera guhuza abakunzi b’umuco
gakondo, abahoze ari abanyamuryango b’iri torero ndetse n’urubyiruko rukomeje
kurikurikirana.
Ni
igitaramo kizaba ari umwanya wo kureba aho batangiriye n’aho bageze, ariko
kandi kikaba n’igihe cyo kwerekana icyerekezo cy’imyaka iri imbere.
Nyuma
y’imyaka 20, Inganzo Ngari ikomeje kwerekana ko umuco ari inkingi y’ubumwe
n’iterambere, kandi ko ushobora gutambuka ibihe byose udasaza.
Ku
bakunzi b’umuco nyarwanda, tariki 7 Kanama 2026 izaba itariki y’amateka –
umunsi Inganzo Ngari izongera kwandika indi paji mu gitabo cy’urugendo rwayo.

Itorero Inganzo Ngari ryateguje igitaramo gikomeye kizaba tariki 7 Kanama 2026, mu kwizihiza imyaka ibiri ishize ribonye izuba, urugendo rwaranzwe no guteza imbere umuco nyarwanda imbere no hanze y’u Rwanda





