Itorero Indangamuco ryegukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu rihembwa Miliyoni 7 Frw

Imyidagaduro - 30/03/2026 7:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Itorero Indangamuco ryegukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu rihembwa Miliyoni 7 Frw

Itorero Indangamuco rya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, ryanditse amateka rihiga andi matorero yo mu Mashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda, ryegukana umwanya wa mbere mu marushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi ku rwego rw’Igihugu, rihembwa Miliyoni 7 Frw.

Ni amarushanwa yasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026, mu birori byabereye muri Camp Kigali, ahahuriye amatorero 10 akomeye n’abasizi 11 baturutse mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.

Ibi birori byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, abayobozi bahagarariye za Kaminuza n’Amashuri Makuru n’abandi.

Itorero ‘Indangamuco’ za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye [UR-Huye], ryegukanye intsinzi n’amanota 85.8%, ishimangira ko ubuhanzi gakondo bukomeje kuba igicumbi cy’impano zikomeye mu rubyiruko rwo mu mashuri makuru.

Aya marushanwa yari amaze amezi azenguruka igihugu, ategurwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, agamije gukundisha urubyiruko umuco nyarwanda no kubereka ko ubuhanzi bushobora kuba isoko y’iterambere n’ubukungu.

Mu cyiciro cy’ubusizi, Iradukunda Oscar wa UR Huye ni we wegukanye umwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu n’amanota 84.2%, ahembwa Miliyoni 2 Frw, hiyongeraho indi Miliyoni 1 Frw yatsindiye ku rwego rw’Intara ndetse n’inkunga azahabwa na Ishobe Rwanda.

Manishimwe Triphonie wa UR Nyagatare yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 84%, ahembwa Miliyoni 1 Frw, mu gihe Nshimiyimana Bernard wa Muhabura Polytechnic yabaye uwa gatatu n’amanota 83.8%, ahembwa 700,000 Frw.

Mu matorero, nyuma ya Indangamuco yegukanye umwanya wa mbere, Itorero Impuruza rya EAUR Kigali ryabaye irya kabiri rihembwa Miliyoni 5 Frw, mu gihe Inyamibwa rya UR Nyarugenge ryabaye irya gatatu rihembwa Miliyoni 3 Frw.

Andi matorero yageze ku cyiciro cya nyuma arimo Inganji y’Umuco (ICK Kabgayi), Indatwa (UR Nyagatare), Indakomwa (RP Gishari), Ingeri y’Abeza (RP Karongi), Inganzo (RP Kitabi), Igisubizo (INES Ruhengeri), Uruyange (UR Busogo) ndetse na Impumuza (EAUR Kigali).

Mu rwego rwo gushimira impano ku giti cyazo, hatanzwe ibihembo byihariye birimo: Felix (UR Huye) wabaye umuririmbyi mwiza, Cyuzuzo (UR Busogo) wabaye umubyinnyi mwiza, Bwimba (RP Gishari) wagaragaje ubuyobozi bwiza mu itorero, Isimbi Raissa (UR Nyarugenge) wagaragaje ubuhanga mu kuyobora imbyino. Buri umwe muri aba yahembwe 200,000 Frw.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, wari witabiriye isoza ry’aya marushanwa, yavuze ko uru rugendo rwagaragaje ko urubyiruko rufite impano zikomeye.

Yagize ati “Twabonye impano zidasanzwe. Ibi bitwereka ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite ubushobozi bwo guteza imbere ubuhanzi no kububyaza umusaruro.”

Yakomeje ashimangira ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubuhanzi, inkingi y’ubukungu burambye”, isaba kureba ubuhanzi nk’urwego rurenze imyidagaduro, ahubwo rukaba umuyoboro w’iterambere n’udushya.

Yanahamagariye abashoramari kurushaho kureba uru rwego nk’isoko y’amahirwe n’iterambere ry’igihugu.

Prof. Kabera Callixte wa Kaminuza ya East Africa wavuze mu izina rya bagenzi be bitabiriye amarushanwa y'imbyino gakondo n'Ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza, yashimye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yateguye amarushanwa y'imbyino gakondo n'Ubusizi.

Ati: "Ni iby'agaciro kuko bihesha ishema abahanzi ndetse n'abasizi, kandi bigatanga icyizere ku rubyiruko rwo mu mashuri na Makuru na Kaminuza, kuko n'igicumbi cy'ubuhanzi n'ubukungu burambye."

Yashimye amatorero ndetse n'abisizi bitabiriye iri rushanwa, ashima impano zabo ndetse n'ubumenyi "bwimbitse igihugu cyacu cyashingiraho mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku muco".

Ati: "Mwabonye ko koko ubuhanzi ari inkingi y'ubukungu burambye [...] Ibi ni ukurema icyizere cy'urubyiruko ko ubuhanzi ari inkingi y'ubukungu burambye." Yasabye Minisitiri y'urubyiruko n'iterambere ry'ubuhanzi 'gukomeza gutegura iki gikorwa gihuza abahanzi n'abasizi' kuko 'kirateza imbere urubyiruko, kirateza imbere abakora imyuga itandukanye, kandi ibihangano byabo bishobora gukurura ba mukerarugendo, ndetse n'igihugu cyacu muri rusange."

Ati: "Kaminuza ziriteguye gukomeza gukorana namwe mu guteza imbere ubuhanzi, ndetse n'u Rwanda muri rusange."

Ibirori byasojwe mu buryo bw’akataraboneka, aho umuhanzi gakondo Umukundo Gatore n’itsinda bari kumwe bashimishije abitabiriye, banyuze mu ndirimbo zirimo “Intore Bavuga” aherutse gushyira hanze. Ni mu gihe, Chrisy Neat yahuje imbaraga na Bill Ruzima nabo basusurutsa abitabiriye.

Aya marushanwa asize icyizere gikomeye ko urubyiruko rukomeje guha agaciro umuco nyarwanda, rukawugira umusingi w’iterambere. Abitabiriye bashimangiye ko ubuhanzi bushobora kuba igisubizo ku bukungu, cyane cyane mu gihe buha urubyiruko amahirwe yo kwihangira imirimo no guhanga udushya dushingiye ku muco.

Itorero Indangamuco rya UR-Huye ni ryo ryahize andi matorero ku rwego rw'igihugu, rihembwa Miliyoni 7 Frw

 

Itorero Impuruza rya East African University – Kigali ryabaye irya kabiri ku rwego rw'Igihugu rihembwa Miliyoni 5 Frw

Itorero Inyamibwa rya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Kigali ryegukanye umwanya wa Gatatu ku rwego rw'Igihugu, rihembwa Miliyoni 3 Frw. Igihembo bagishyikirijwe na Rusagara Rodrique, uyobora Itorero Inyamibwa [Uri hagati]

Iradukunda Oscar wa UR-Huye yegukanye umwanya wa Mbere mu busizi ahembwa Miliyoni 2 Frw. Igihembo yagishyikirijwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Sandrine Umutoni [Uri ibumoso] ndetse n'Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Igihugu y'Abahanzi, Niragire Marie France [Uri iburyo]

 Manishimwe Triphonie wa UR-Nyagatare yegukanye umwanya wa Kabiri mu Busizi ku rwego rw’Igihugu, ahembwa Miliyoni 1 Frw

Nshimiyimina Bernard wa Muhabura Polytechnic yegukanye umwanya wa Gatatu ku busizi ku rwego rw’Igihugu ahembwa 700,000 Frw

Akanama Nkemurampaka mu cyiciro cy’Imbyino Gakondo kari kagizwe na: Murayire Protais, Nahimana Serge uyobora Itorero Inganzo Ngari, Bazatsinda Thomas, Aline Sangwa Kayigemera uyobora Itorero Intayoberana na Edmond Cyogere w’itorero Ishyaka ry'Intore

Akanama Nkemurampaka mu cyiciro cy’Ubusizi kari kagizwe na Munezero Ferdinard, Murekatete Claudine, Niyitegeka Gratien, Carine Maniraguha na Musabeyezu Théogene

Umubyinnyi mwiza ni Cyuzuzo wa UR-Busogo

Umuririmbyi mwiza ni Felix wa UR-Huye

Intore yitwaye neza ni Bwimba wa RP-Gishari

Umukobwa witwaye neza ni Isimbi wa UR-Nyarugenge

Abahanzi Chrisy Neat na Bill Ruzima bahuriye ku rubyiniro basusurutsa abitabiriye ibirori byo gusoza amarushanwa y'imbyino gakondo n'ubusizi mu Mashuri Makuru na Kaminuza

Umuhanzi mu njyana gakondo, Umukondo Gatore uherutse gusohora indirimbo 'Intore Bavuga' yataramiye abitabiriye

Dj Ira wamamaye mu kuvanga imiziki inyuranye, yasusurukije abitabiriye ibi birori yisunze indirimbo za gakondo zinyuranye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...