Itike ya macye iragura 1,500 Frw! Ibyo wamenya ku gitaramo Music in Space kizaririmbamo The Ben, Boohle na Vampino

Imyidagaduro - 09/07/2025 9:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Itike ya macye iragura 1,500 Frw! Ibyo wamenya ku gitaramo Music in Space kizaririmbamo The Ben, Boohle na Vampino

Amatike yo kwinjira mu gitaramo ‘Music in Space’ kizaba ku wa 23 Kanama 2025 yamaze gushyirwa ku isoko. Kikaba ari kimwe mu bikorwa bikomeye by’umuziki biteganyijwe kubera mu Rwanda muri uyu mwaka.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, aho kiyobowe na The Ben, kizahuza impano zikomeye zaturutse mu Rwanda, Afurika y’Epfo, Uganda ndetse na Danemark.

Abahanzi bazaririmba ni ibyamamare bifite amateka akomeye muri muzika, bamwe bakaba baraherukaga mu Rwanda cyangwa batarahagera na rimwe.

Mugisha Benjamin, uzwi cyane nka The Ben, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika. Amaze imyaka irenga 18 mu muziki, ndetse yamamaye mu ndirimbo nka Amahirwe ya nyuma, Wigenda, Fine Girl, Can’t Get Enough, Habibi n’izindi.

Kuva yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Ben yakomeje kuzamuka mu ruhando mpuzamahanga. Ubu yagarutse gutaramira iwabo, aho azaba ari kumwe n’itsinda ry’abacuranzi be mu gitaramo kizarangwa n’ubuhanga, amarangamutima n’ubutumwa.

Boohle, witwa Buhle Manyanthi, ni umwe mu bihangange muri Afro-house na Amapiano. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo yamamaye mu ndirimbo nka Mama, Hama Wena, na Wamuhle yakoranye na De Mthuda.

Azwiho ijwi ririmo soul n’ubushobozi bwo gutanga amarangamutima mu bihangano bye. Kuri iyi nshuro, ni ubwa mbere azaba ataramira mu Rwanda, mu gitaramo kibaye amateka.

Vampino, witwa Elias Kigozi, ni umwe mu bahanzi ba Dancehall bakomeye muri Uganda. Yatangiye mu itsinda rya Benon & Vamposs, aza gukomeza ku giti cye. Indirimbo ye Smart Wire yamugize icyamamare mu Karere.

Vampino yagiye ataramira ku rwego mpuzamahanga, aririmba mu bihugu nka Jamaica, Kenya, Nigeria n’ahandi. Aragaruka mu Rwanda mu gitaramo kizaranga ubufatanye bw’Akarere.

Sir Trill ni izina rikomeye mu njyana ya Amapiano, aho ijwi rye rikoreshwa mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka John Wick, Banyana, uMsholozi n’izindi. Nubwo yakomeje kumvikana mu bihangano bya kabuhariwe nka DJ Maphorisa, De Mthuda na Kabza De Small, Sir Trill azaba ari ubwa mbere ageze mu Rwanda.

Touchline Truth, witwa Thabo Mahlwele, ni umuraperi ukomeye muri Afurika y’Epfo uzwiho ubuhanga mu kwandika no gutanga amagambo afite icyerekezo. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Thula, Actions Over Captions, na Abafana Aba Hot. Ubutumwa bwe bugaruka ku buzima, ubusumbane n’icyizere, bikaba bimugira umwe mu baraperi bubashywe mu gihugu cye.

Ubusanzwe, Bizizi na Kaygee D’A King ni abahanzi babiri babarizwa muri Afurika y’Epfo bagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Amapiano. Indirimbo zabo nka Kokota Piano, Banike n’izindi, zatangije icyerekezo gishya cy’uyu mudiho uri mu y’iyoboye Afurika muri iki gihe.

Bizizi azwiho imbyino zidasanzwe naho Kaygee ni umwe mu bateye intambwe mu guhuza Afro-pop n’Amapiano. Bazaba bari ku rubyiniro mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Ariel Wayz, witwa Uwayezu Ariel, ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda. Azwiho kuririmba ‘Live’ neza, hamwe n’ijwi rifite ubushobozi bwo kugera ku ntera nyinshi. Indirimbo ze nka Away, Good Luck, na Demo zatumye agira izina rikomeye mu gihugu.

Ni umwe mu bahanzikazi bahagarariye u Rwanda mu buryo buhebuje mu muziki w’ubu. Muri iki gihe, ari mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.

Kenny Sol yahoze mu itsinda rya Yemba Voice. Yaje gutangira urugendo rwe ku giti cye, amenyekana mu ndirimbo nka Say My Name, Joli, n’izindi. Ni umwe mu bahanzi bato bafite ubuhanga bwo kwandika no kuririmba neza, akaba ari mu mazina akunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi.

Bushali, witwa Hagenimana Jean Paul, ni umwe mu batangije injyana ya Kinyatrap mu Rwanda. Indirimbo ye Kinyarwanda n’izindi nka ‘Niyibizi’, ‘Ku Gasima’ zamugize icyamamare. Azwiho gusubiza ijambo urubyiruko, aririmba ubuzima bwa buri munsi n’aho akomoka.

Sir Kisoro ni umuhanzi ukizamuka muri Uganda, ariko wigaragaje cyane mu njyana ya Afrobeat na Dancehall. Ari mu bakomeje kubaka izina mu Karere, by’umwihariko mu bitaramo bikomeye.

STU ni producer n’umucuranzi wo muri Afurika y’Epfo uzwiho gukora injyana ya Amapiano. Azaba ari umwe mu bazafasha mu ishusho y’umuziki wa Music in Space Band, no gususurutsa abitabiriye iki gitaramo.

Bjorn Vido:  Uyu ni umucuranzi ukomoka muri Danemark, wamenyekanye cyane mu gukorana n’imishinga igaruka ku bidukikije. Yagiye akorana na ba ‘Producers’ batandukanye ku mugabane w’u Burayi, ndetse akanaba umwe mu bafite uruhare mu isakazamakuru ry’umuziki wa Space Boy.

Muri iki igitaramo hazerekanwa na filime mpuzamahanga yitwa ‘Space Boy’ ivuga ku mihindagurikire y’ikirere. Igice cya nyuma cy’iyo filime kizafatirwa muri Kigali, aho Music in Space Band izakora igitaramo cy’iminota 45 kiri buze kujya muri iyo filime.

Amatike aboneka ku rubuga www.ticqet.rw, aho uguze mbere ari ukwishyura 1,500 Frw. Ni amahirwe yo kuba mu gitaramo cy’amateka, aho u Rwanda ruzaba ruri ku rubyiniro mpuzamahanga, mu gitaramo cyateguwe na Kigali Protocol.

Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo 'Music in Space': https://ticqet.rw/#/

The Ben ni we muhanzi Mukuru muri iki gitaramo ‘Music in Space’ kizabera muri Camp Kigali, tariki 23 Kanama 2025 

Vampino wo muri Uganda agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo kizabera mu mbuga cya Camp Kigali, aho kwinjira ku itike ya macye byashyizwe kuri 1,500 Frw 

Boohle wamamaye muri Afurika y’Epfo agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere

Music in Space ni igitaramo cy’impano, ubutumwa n’ubusabane



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...