Ni imikino izakinwa nyuma y’umunsi umwe gusa u Rwanda rwizihije umunsi wo Kwibohora, ku bufatanye n'ishyirahamwe ry'umukino wa Box mu Rwanda, imikino izabera muri Gymnase ya Lycee de Kigali.
Hazabera imikino 16 y’irushanwa rya ‘Liberation Boxing Talent Competition’, rizaba mu byiciro bitandukanye birimo abagabo n'abagore, mu bato ndetse n’abakuze.
Nk’uko biteganywa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Iteramakofe ku Isi (IBA), Icyiciro cyo gupima ubuzima bw’abakinnyi cyararangiye. Ubu bari mu myitozo hirya no hino mu makipe bazaturukamo.
Iri rushanwa rizakinwa tariki ya 5 Nyakanga 2025, rizaba ririmo abakinnyi b'icyiciro cy’abakuze kuva ku myaka 19 kugeza kuri 40 abagabo n’abagore. Ndetse n'abakiri bato bari hagati y’imyaka 13 kugera kuri 16 bose bazaba bahatanira imidari n'ibikombe.
Nyuma y'umunsi numwe u Rwanda rwizihije umunsi wo kwibohora hazakinwa irushanwa ryo kwibohora mu iteramakofe rizahuza amakipe yo mu Rwanda no muri Uganda