Ni inkuru Niyo Bosco yamenyesheje abakunzi be abinyujije kuri konti ye ya Instagram ku wa Kane, tariki ya 27 Ugushyingo 2025. Ni ubutumwa bugaragaza uburyo uyu muhanzi ategereje uyu munsi nk’uw’agaciro gakomeye mu buzima bwe.
Ku wa 17 Nzeri 2025, ni bwo Niyo Bosco yambitse impeta Mukamisha Irene mu muhango wuje amarangamutima wabereye kuri La Palisse Hotel i Nyamata.
Yari yitwaje gitari, aririmbira umukunzi we mu gihe inyuma y’aho ahagaze hari handitse amagambo akomeye avuga ngo: “Will you marry me?” cyangwa ngo “Wakwemera gushyingiranwa nanjye?”.
Uyu muhango watunguye Irene, ariko ntiyazuyaje kwemera ubwo yambikwaga impeta n’umusore wamutwaye umutima.
Niyo Bosco yavuze ko atigeze atekereza ko azagera kuri uyu munsi w’ingenzi mu buzima bwe, ati: “Hari igihe uba utazi ko kizagera. Sinigeze ntekereza ko nzisanga mu bintu nk’ibi, ariko ubu mbona ko ari byo bintu by’agaciro kuko mbigezeho.”
Yongeyeho ko byose yabigezeho ku bw’imbaraga z’Imana n’abantu bamwegereye bamufasha mu rugendo rw’urukundo rwe.
Ubwo yamwambikaga impeta, Niyo Bosco yanaririmbiye Irene indirimbo yamwubakiye izina anongera kuyikoramo amagambo yuzuye urukundo ati: “Kugukunda ni indahiro idasaza… nshaka kugukunda cyane, kandi nshaka kubibwira Isi yose.”
Tariki ya 9 Nzeri 2025 ni bwo bwa mbere Niyo Bosco yeretse Isi umukunzi we binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aho yamwifurije isabukuru y’amavuko anatangaza ko ari we muntu umutima we washakaga by’ukuri.
Niyo Bosco akomeje kuba umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakunzwe kubera ijwi rye ritangaje, ubuhanga mu kwandika no mu butumwa bwimbitse buba buri mu ndirimbo ze.
Aherutse gutangaza ko agiye kurushaho gukora umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, n’ubwo akomeje urugendo rwo kwandika indirimbo ku bandi bahanzi.
Ubukwe bwe na Mukamisha Irene bwitezweho gushimangira urundi rugendo rushya mu buzima bw’uyu muhanzi ugiye kwinjira mu mwaka mushya wuzuye isezerano n’urukundo.

Niyo Bosco yatangaje ko tariki 16 Mutarama 2026 azakora ubukwe n’umukunzi we

Umwaka urashize, aba bombi batangiye urugendo rw’urukundo nk’abitegura kurushinga

Niyo Bosco na Irene bahamije ko bagiye kwiyereka imiryango mu ntangiriro za Mutarama 2026

