Hari abavuka inzira
ziharuwe, ibyo bakora byabagize ibyamamare byaraboroheye kubigeraho kubera
ubafasha bw'imiryango n'ibindi. Gusa abo ni bo bacye kandi babasha kuramba mu
kazi. Hariho abakiri bato bifuza kuzamera nk'ibyamamare runaka babona banumva
nyamara batazi inzira baciyemo bakibwira ko inzira baciyemo zari zoroshye ariko
si ko biri rwose.
Uyu munsi INYARWANDA twabateguriye
ibyamamare binyuranye byo mu Rwanda no hanze byagiye bivugwa nabyo ubwabyo
bikaba byakivugira inzira y’amacumu byanyuze yuje gucibwa intege, mu bukene bukomeye
ariko kuri ubu bakaba ari bo bafatirwaho urugero n’imbaga nyamwinshi.
Mu bo twabateguriye
harimo abazwi mu Rwanda, Africa n’isi muri yose muri rusange.
Shakira w’imyaka 44
watangiye umuziki mu mwaka 1990 yatangiye afite munsi y’imyaka 13, akomoka mu gihugu cya Colombia, yigeze kuvuga
ko urungano rwe rwajyaga rumubwira ko
afite ijwi ribi rirutwa n'iry’ihene ariko ibyo ntiyabyitayeho yarabirenze
birangira abaye icyamamare mpuzamahanga, rya jwi rye rikundwa na bose.
Enrique Iglesias w’imyaka 46 yatangiye umuziki mu
mwaka wa 1995, akomoka kuri Espagne mwene Julio iglesias na Isabel Preysler. Se umubyara Julio n'ubwo nawe ari umuririmbyi wanaconzeho
umupira w’amaguru ntiyigeze yifuza ko umwana we yaba umuririmbyi. Nyamara ubwo
Iglesias yajyaga kwiga muri Amerika yatangiye umuziki mu
mazina yandi, se ajya kubimenya byararenze igaruriro.
Davido w’imyaka 28 yavutse
ku mushoramari ukomeye, Adedeji Adeleke na Veronica Adeleke. Yinijye mu muziki
mu mwaka wa 2010, inzira yari igoye kuko se atigeze na rimwe yifuza ko umuhungu
we yajya mu bintu by’imiziki. Yarwanije Davido yabonaga ntaho yazamugeza. Hari aho yigeze gukoresha ububasha bwe maze atageka
polisi guhagarika igitaramo cya Davido.
Urugendo rw’umuraperi wababaje benshi w’umunyarwanda
witwa Jay Polly wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Hip Hop nawe ntirwamworoheye nk'uko byagiye bigarukwaho yaba abo babanye mu muziki ndetse n’umuvandimwe
we Uwera Jean Maurice. Uyu mukuru wa Jay Polly, yahishuye byinshi byaranze ubuzima bw'uyu muraperi nyuma y'uko yitabye
Imana. Aragira ati:"Murumuna wanjye yari umugabo kuko
namubwiraga kunyura aha akanga akanyura aho ashaka."
Aha yagarukaga ku buryo
atakunze guhuza na Jay Polly murumuna we yarushaga imyaka irindwi kuko yumvaga
atifuza ko yaba umuraperi akaba ahubwo yaramwifurizaga ubuzima busanzwe. Gusa Jay Polly
yakomeje guhangana. Hari igihe Jean Maurice yigeze gukupira Jay
Polly ibyuma ari ku rubyiniro i Gikondo, nyamara byaje kurangira mukuru we, Maurice amubereye umufana wa mbere
kandi umwubaha akanamugira inama. Bull dogg wabanye na Jay Polly, nawe yemeje ko
hari ubwo bararaga batariye ubundi bakaba nta n'inote y’igihumbi bafite.
Riderman w’imyaka 34 mwene Etienne Rukwavu na Peruth Kantetere, umugabo ufite izina rikomeye muri iyi myidagaduro nyarwanda, nawe mu gutangira umuziki kwe avuga ko Se umubyarwa atabyumvaga. Nk'umubyeyi wo hambere, yari afite impungenge ko umuhungu we Riderman agiye kuba Sagihobe kubera kujya mu muziki. Nyamara Rusake yakomeje kubika kugeza Se yemeye.
Riderman yavuze ko yumvaga agiye kuva
mu muziki akigira mu bucuruzi busanzwe ariko se wari warahoze adashaka umuhungu
mu muziki ni we wamubujije amugaragariza ko adakwiye kureka umuziki kuko hari
byinshi wamugejejeho kandi ko yaba atengushye abafana be.
Itahiwacu wamamaye
nka Bruce Melodie nawe
yagiye acibwa intege na benshi ndetse bivugwa ko hari umunyamakuru wamubwiye ko isura ye ari mbi idashamaje ko ntaho izamugeza, nyamara ubu ni
umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu bakorera umuziki mu gihugu, akaba afatanya umuziki n’ubucuruzi akora na kompanyi zimwifashisha mu kwamamaza
ibikorwa byazo, umuhanzi wishimirwa n’abari n’abategarugori batagira ingano.
Si abo bonyine ariko amateka
yabo akwereka ko iyo uzi icyo ushaka ukagikorana imbaraga n'umwete ukanagira
imyitwarire myiza abakurwanyaga birangira bakubereye abafana.

Enrique Iglesias yatangiye umuziki yiyita andi mazina kugira ngo Se Julio atazabimenya, birangira abimenye ariko byararenze igaruriro
Davido umuhungu w'umushoramari utarigeze yifuza na rimwe yifuza ko yaba umuhanzi kuko yagiye amurwanya nyamara birangira amubereye umufana
Riderman nawe yabanje kugorwa na se nyamara biza kurangira amubereye umufana w'akadasohoka umugira inama yo kudatenguha abafana be
Nyakwigendera Jay Polly Umwami wa Hiphop yagiye abangamirwa na mukuru we wifuzaga ko ajya mu masomo akazavamo umuntu ukomeye bitari mu muziki
Bruce Melodie uyoboye umuziki w'imbere mu gihugu nawe yaciwe intege na benshi barimo n'umunyamakuru wamubwiye ko isura ye idashamaje ntacyo yamugezaho, nyamara gukora hamwe n'umugisha w'Imana byaramuciriye inzira