Uyu mukinnyi aje gusimbura Nshuti Didier, wari umwe mu nkingi za mwamba z’ubwugarizi bwa Gorilla FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports muri iyi mpeshyi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Police FC yatangaje ko itazakomezanya na Issah Yakubu wari usoje amasezerano. Nyuma y’amasaha make, Gorilla FC yahise itangira ibiganiro na we, byarangiye impande zombi zumvikanye ku masezerano y’igihe cy’imyaka ibiri.
Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko saa yine za mu gitondo (10h00), Yakubu yumvikanye ndetse ashyira umukono ku masezerano mashya, mbere y’uko Gorilla FC itangira guteguza abakunzi bayo ku mbuga nkoranyambaga ko igiye gutangaza umukinnyi mushya.
Yakubu asoje urugendo rw’imyaka ibiri muri Police FC yarigaragajemo nk’umwe muri ba myugariro bahagaze neza muri shampiyona y’u Rwanda.
Mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yakinnye imikino 31 mu marushanwa yose arimo BK Pro League n’Igikombe cy’Amahoro, atsinda ibitego bitatu ndetse atorwa nk’umukinnyi w’umukino inshuro eshatu.
Ese Gorilla FC yungukiye mukugura Issah Yakubu?
Gusinyisha Issah Yakubu ni intambwe ikomeye kuri Gorilla FC, kuko ibonye umukinnyi ufite ubunararibonye muri shampiyona y’u Rwanda kandi ushobora gukina ku rwego rwo hejuru mu bwugarizi. Kuba yaratsinze ibitego bitatu nk’umwugarizi bigaragaza ko anafite uruhare mu bihe by’imipira y’imiterekano.
Ku ruhande rwa Gorilla FC, uyu mukinnyi ategerejweho kuziba icyuho cyasizwe na Nshuti Didier ndetse akanayobora umurongo w’inyuma w’iyi kipe ya Alain Kirasa, ishaka kongera guhatanira imyanya yo hejuru muri BK Pro League ya 2026/27.

