Issa Bigirimana witeguraga ubukwe yatandukanye n’umukunzi we yaherukaga kwambika impeta

Imikino - 22/03/2022 11:25 AM
Share:

Umwanditsi:

Issa Bigirimana witeguraga ubukwe yatandukanye n’umukunzi we yaherukaga kwambika impeta

Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniye amakipe akomeye mu karere arimo APR FC, Rayon Sports na Yanga Africans, Issa Bigirimana yatandukanye n’umukunzi we Uwase Carine yari aherutse kwambika impeta y’urukundo ndetse bakaba biteguraga gukora ubukwe.

Issa Bigirimana yeruye atangaza ko urukundo rwe na Uwase Carine rumaze amezi 4 rwararangiye kuko batandukanye mu Ugushyingo 2021.

Inkuru y’urukundo rwa Issa na Carine yavuzwe cyane muri Kamena 2019 ubwo uyu mukinnyi yateraga ivi agasaba Carine ko yazamubera umugore undi arabyemera, mu birori byabereye Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Uyu rutahizamu yavuze ko yatandukanye na Carine yari yaranamaze gufata itariki y’ubukwe, aho bwagombaga kuba mu mpera z’umwaka ushize.

Anganira n’ikinyamakuru Isimbi, Issa yatangaje ko iby’urukundo rwe na Carine byashyizweho akadomo imwaka.

Yagize ati "Nibyo twaratandukanye, ntabwo ibyo twapfuye ari ngombwa kubivuga mu itangazamakuru gusa hashize igihe, umwaka ushize mu kwezi kwa Kanama ".

“Ubukwe bwari hafi, bwagombaga kuba tariki ya 1 Ugushyingo 2021 ".

Issa ashimira Carine bamaranye imyaka itatu baryoherwa n’urukundo avuga ko yamubereye umwana mmiza kandi yamubereye uw’ingenzi.

Mu mwaka ushize hacicikanye amakuru ku mbuga nkornyambaga avuga ko urukundo rwa Issa na Carine ruri ku manga nyuma yuko umwe afashe undi amuca inyuma, ndetse bikaba birebire hafi yo kurwana, gusa ibyavugwaga bisa nkaho byari ukuri kuko uyu mukinnyi ukina muri Zambia nyuma yaje gufata umwanzuro wo gutandukana n’uwo biteguraga kurushinga.

Issa Bigirimana yamenyekanye cyane muri APR FC cyane nk’umwe mu bakinnyi bakundaga kwibasira Rayon Sports mu mukino bahuyemo, nyuma aza kuyerekezamo nyuma yo kuva muri Yanga Africans, nayo yaje kuvamo yerekeza muri Zambia.

Mu 2019 Issa Bigirimana yari yateye ivi yambika impeta Carine

Aba bombi batandukanye biteguraga gukora ubukwe

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...