Larijani ni Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Umutekano muri Irani, mu gihe Soleimani ayobora umutwe wa Basij, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu rwego rwa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).
Minisitiri Katz yavuze ko ibi byakozwe mu murongo w’iperereza rihamye kandi ko igitero cyakorewe mu mutima wa Tehran, kikaba cyibasiye by’umwihariko aba bayobozi.
Yagize ati: "Abayobozi babo barimo kwicwa kandi ubushobozi bwabo burangizwa. Ingabo zacu zirakora nta nkomyi kugira ngo zikomeze kwangiza ubushobozi bwa missile n’ibikorwa by’ingirakamaro by’ingenzi."
Mu gihe Israel ivuga ibyo, itangazamakuru rya Leta ya Irani ryashyize ahagaragara urupapuro rwanditse n’intoki rwa Larijani, nubwo bitari byumvikana niba ari ikimenyetso cy’uko akiriho. Uru rupapuro rwibuka abashinzwe ubwato bagera kuri 84 bishwe n’ibitero bya Amerika ku bwato bwabo mu mazi mpuzamahanga, aho umugoroba wabo w’imihango yo kubashyingura wari uteganyijwe kuwa Kabiri.
Larijani yari aherutse kugaragara mu ruhame ku wa Gatanu, ubwo yitabiraga imyigaragambyo ya “Al-Quds Day” i Tehran, ashyigikira Abapalestina, ari kumwe na Perezida Masoud Pezeshkian.
Yakomeje kuba umuntu w’ingenzi mu buyobozi bwa politiki bwa Irani imyaka myinshi, aho yigeze no kuyobora ibiganiro by’ibikoresho bya kirimbuzi n’ibihugu by’Uburengerazuba. Yigeze kandi kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Irani.
Gholamreza Soleimani we, nk’uko ingabo za Israheli zibivuga, yayoboraga umutwe wa Basij mu myaka itandatu ishize. Basij ni umutwe w’abasirikare b’abakorerabushake, ushinzwe umutekano mu gihugu hose, kandi wagize uruhare rukomeye mu gukumira imyigaragambyo, harimo n’imyigaragambyo ya 2009 ndetse n’iya 2023.
Umwarimu Mohamad Elmasry wo mu Ishuri Rikuru rya Doha yavuze ko Amerika na Israheli bakina “umukino wo ukwica umwe bakongeraho undi” mu Irani nk'uko bitangazwa na Aljazeera.
Yagize ati: "Buri gihe haba hari undi muyobozi… bityo sintekereza ko ibi bishobora kwerekana kugwa kw’ubutegetsi bwa Irani. Ariko, ibi bifite agaciro kanini ku rwego rw’ikirango no ku mutima w’abantu."
Nta gihamya cyemeza ko aba bayobozi bishwe cyangwa ko byemejwe na Irani kugeza ubu.
