Nibura
Abanya-Palestine 18 bishwe nyuma y’uko indege y’intambara ya Israel igabye
igitero ku itsinda rya polisi ya Hamas ryari riri kugerageza kugenzura isoko ryo
mu mujyi wa Deir al-Balah mu gice cya Gaza hagati, nk’uko abaganga n’abari
bahari babibwiye BBC.
Abatangabuhamya
bavuze ko indege zitagira abapilote za Israel zarashe ku bapolisi ya Hamas bari
bambaye imyenda isanzwe ndetse bipfutse mu maso, bari bahanganye n’abacuruzi
babashinjaga guhenda ibicuruzwa no kugurisha ibicuruzwa byibwe mu modoka
zitwara inkunga.
Ministeri
y’Ubutegetsi bw’Igihugu iyobowe na Hamas yamaganye icyo gitero, ishinja Israel
gukora “icyaha cy’intambara ku itsinda rya polisi rishinzwe kubungabunga
umutekano rusange.”
Umwe
mu batangabuhamya yabwiye BBC ko imirwano yo ku wa Kane yabaye nyuma y’uko
polisi ihagaritse abacuruzi hanyuma umuyobozi w’iryo tsinda rya polisi akababwira
ko “Mugurishe ku giciro cyiza cyangwa dutware ibyo bicuruzwa.”
Uwo
mutangabuhamya yavuze ko bamwe mu bacuruzi bahise bakuramo imbunda nto, umwe
muri bo akaba yari afite Kalashnikov.
Abaturage
baho bavuze ko indege zitagira abapilote za Israel zahise zirasa ibisasu
bibiri.
Amashusho
yafashwe nyuma y’igitero agaragaza imirambo itatanye hasi n’abaguzi bafite
ubwoba, mu gihe imbangukiragutabara zahageraga zikagerageza gufasha
abakomeretse.
Umuganga wo ku bitaro bya Al-Aqsa biherereye i Deir al-Balah yabwiye BBC ko imirambo 18 yazanywe ku buruhukiro bw’ibyo bitaro. Ntabwo byari byamenyekana ako kanya niba mu bapfuye harimo abapolisi bangahe.
Nyuma y'igitero cya drone ku isoko ryo muri Gaza, abakomeretse n'abahitanywe n'icyo gitero bahise bihutanwa kwa muganga