Israel yarashe mu isoko ryo muri Gaza yica abarenga 18

Hanze - 27/06/2025 6:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Israel yarashe mu isoko ryo muri Gaza yica abarenga 18

Indege itagira abapilote yarashe mu isoko rya Deir al-Balah bagamije kwica abapolisi bari hafi aho bahitana abarenga 18 mu gitero kimwe.

Nibura Abanya-Palestine 18 bishwe nyuma y’uko indege y’intambara ya Israel igabye igitero ku itsinda rya polisi ya Hamas ryari riri kugerageza kugenzura isoko ryo mu mujyi wa Deir al-Balah mu gice cya Gaza hagati, nk’uko abaganga n’abari bahari babibwiye BBC.

Abatangabuhamya bavuze ko indege zitagira abapilote za Israel zarashe ku bapolisi ya Hamas bari bambaye imyenda isanzwe ndetse bipfutse mu maso, bari bahanganye n’abacuruzi babashinjaga guhenda ibicuruzwa no kugurisha ibicuruzwa byibwe mu modoka zitwara inkunga.

Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iyobowe na Hamas yamaganye icyo gitero, ishinja Israel gukora “icyaha cy’intambara ku itsinda rya polisi rishinzwe kubungabunga umutekano rusange.”

Umwe mu batangabuhamya yabwiye BBC ko imirwano yo ku wa Kane yabaye nyuma y’uko polisi ihagaritse abacuruzi hanyuma umuyobozi w’iryo tsinda rya polisi akababwira ko “Mugurishe ku giciro cyiza cyangwa dutware ibyo bicuruzwa.”

Uwo mutangabuhamya yavuze ko bamwe mu bacuruzi bahise bakuramo imbunda nto, umwe muri bo akaba yari afite Kalashnikov.

Abaturage baho bavuze ko indege zitagira abapilote za Israel zahise zirasa ibisasu bibiri.

Amashusho yafashwe nyuma y’igitero agaragaza imirambo itatanye hasi n’abaguzi bafite ubwoba, mu gihe imbangukiragutabara zahageraga zikagerageza gufasha abakomeretse.

Umuganga wo ku bitaro bya Al-Aqsa biherereye i Deir al-Balah yabwiye BBC ko imirambo 18 yazanywe ku buruhukiro bw’ibyo bitaro. Ntabwo byari byamenyekana ako kanya niba mu bapfuye harimo abapolisi bangahe.

Nyuma y'igitero cya drone ku isoko ryo muri Gaza, abakomeretse n'abahitanywe n'icyo gitero bahise bihutanwa kwa muganga



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...