Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mbonyi yavuze ko
atari ubwa mbere akoreye ibitaramo mu magororero, ahubwo ko asanzwe abikora,
gusa kuri iyi nshuro akaba yarafashe icyemezo cyo kubigira gahunda ihamye
izajya iba buri mwaka, aho kubikora rimwe na rimwe.
Yasobanuye ko igitekerezo cyo gusubira gutaramira mu magororero
cyaturutse ku byiza n’umunezero yabonye ubwo yari yahataramiye mbere,
agaragaza ko ari ibihe byamukoze ku mutima ku buryo atabasha kubisobanura mu
magambo.
Yagize ati: “Dufite icyifuzo cy’uko buri mwaka tuzajya
tujyayo, atari kuri Noheli kubera ko birasaba kubisaba. Ubushize twari turiyo,
turi kumwe n’abandi, twarataramanye, twagize ibihe byiza rwose, n’umunezero
ntabasha gusobanura.”
Yakomeje asobanura ko n’ubwo abantu benshi bashobora
gutekereza ko abari mu magororero baba bakeneye ibintu bifatika gusa, na bo
baba bakeneye ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, bubafasha kongera kwiyumvamo
agaciro no kwizera ko hari ejo hazaza heza bashobora kugeraho.
Mbonyi yavuze ko intego ye atari ugutaramira gusa abagororwa, ahubwo ko
ari ukubasangiza ubutumwa bubafasha, kwiyakira no
gutangira urugendo rushya rw’ubuzima nubwo baba bari inyuma y’inkuta enye.
Ati: “Turashaka kubikora nk’ikintu kizajya kiba buri mwaka,
nibatwemerera ariko hamwe n’ubuyobozi, ariko ni ikintu cyiza twatekereje.”
Yongeyeho ko ibi bitaramo bizajya bikorwa ku bufatanye
n’inzego zibishinzwe, ku buryo byubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga
imikorere y’amagororero, kandi bikaba mu mwuka w’ituze n’icyubahiro.
Iki cyemezo cya Israel Mbonyi kigaragaza umutima wo gukorera
abandi no gukoresha impano ye mu nyungu rusange, by’umwihariko abari mu magororero,
aho benshi baba bakeneye kurushaho kumva ko batibagiranye, ko hari ababitayeho
kandi bifuza kubafasha kongera kwiyumvamo icyizere cy’ubuzima.
Israel Mbonyi yatangaje ko yiyemeje kongera gukorera
ibitaramo mu magororero yo mu Rwanda, agamije kugeza ubutumwa bw’ihumure,
icyizere n’urukundo ku bafungiye yo, abinyujije mu ndirimbo zo kuramya no
guhimbaza Imana

Si igitaramo gusa, ni ubutumwa bufasha imitima: Israel Mbonyi
arateganya ko gutaramira mu magororero muri gahunda izajya iba buri mwaka, ku bufatanye
n’inzego zibishinzwe

KANDA HANO UREBE ISRAEL MBONYI AGARUKA KU NGINGO ZO GUTARAMIRA MU MAGORERO
