Israel Mbonyi yiyemeje gukorera ibitaramo mu magororero yo mu Rwanda –VIDEO

Iyobokamana - 20/12/2025 2:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Israel Mbonyi yiyemeje gukorera ibitaramo mu magororero yo mu Rwanda –VIDEO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakomeye muri iki gihe, Israel Mbonyi yatangaje ko yiyemeje gushyira imbaraga mu gukorera ibitaramo mu magororero atandukanye yo mu Rwanda, agamije kugeza ubutumwa bwiza ku bafungiye muri ayo magororero, abaha ihumure, icyizere n’urumuri mu bihe baba barimo bigoye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mbonyi yavuze ko atari ubwa mbere akoreye ibitaramo mu magororero, ahubwo ko asanzwe abikora, gusa kuri iyi nshuro akaba yarafashe icyemezo cyo kubigira gahunda ihamye izajya iba buri mwaka, aho kubikora rimwe na rimwe.

Yasobanuye ko igitekerezo cyo gusubira gutaramira mu magororero cyaturutse ku byiza n’umunezero yabonye ubwo yari yahataramiye mbere, agaragaza ko ari ibihe byamukoze ku mutima ku buryo atabasha kubisobanura mu magambo.

Yagize ati: “Dufite icyifuzo cy’uko buri mwaka tuzajya tujyayo, atari kuri Noheli kubera ko birasaba kubisaba. Ubushize twari turiyo, turi kumwe n’abandi, twarataramanye, twagize ibihe byiza rwose, n’umunezero ntabasha gusobanura.”

Yakomeje asobanura ko n’ubwo abantu benshi bashobora gutekereza ko abari mu magororero baba bakeneye ibintu bifatika gusa, na bo baba bakeneye ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, bubafasha kongera kwiyumvamo agaciro no kwizera ko hari ejo hazaza heza bashobora kugeraho.

Mbonyi yavuze ko intego ye atari ugutaramira gusa abagororwa, ahubwo ko ari ukubasangiza ubutumwa bubafasha, kwiyakira no gutangira urugendo rushya rw’ubuzima nubwo baba bari inyuma y’inkuta enye.

Ati: “Turashaka kubikora nk’ikintu kizajya kiba buri mwaka, nibatwemerera ariko hamwe n’ubuyobozi, ariko ni ikintu cyiza twatekereje.”

Yongeyeho ko ibi bitaramo bizajya bikorwa ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, ku buryo byubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikorere y’amagororero, kandi bikaba mu mwuka w’ituze n’icyubahiro.

Iki cyemezo cya Israel Mbonyi kigaragaza umutima wo gukorera abandi no gukoresha impano ye mu nyungu rusange, by’umwihariko abari mu magororero, aho benshi baba bakeneye kurushaho kumva ko batibagiranye, ko hari ababitayeho kandi bifuza kubafasha kongera kwiyumvamo icyizere cy’ubuzima. 

Israel Mbonyi yatangaje ko yiyemeje kongera gukorera ibitaramo mu magororero yo mu Rwanda, agamije kugeza ubutumwa bw’ihumure, icyizere n’urukundo ku bafungiye yo, abinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

 

Si igitaramo gusa, ni ubutumwa bufasha imitima: Israel Mbonyi arateganya ko gutaramira mu magororero muri gahunda izajya iba buri mwaka, ku bufatanye n’inzego zibishinzwe

Abari mu magororero na bo bakeneye kumva ko batibagiranye: Israel Mbonyi ashimangira ko umuziki ushobora kuba isoko y’ihumure n’icyizere ku bari mu bihe bigoye

KANDA HANO UREBE ISRAEL MBONYI AGARUKA KU NGINGO ZO GUTARAMIRA MU MAGORERO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...