Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri
Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025, mu birori byabereye kuri Dove Hotel, ubwo yari
afashe ijambo mu gikorwa cyo kumurika Album nshya ya Alexis Dusabe yitwa “Amavuta
y’igiciro”.
Israel Mbonyi yavuze ko ‘Umuyoboro
yamubereye isoko y’ubushake bwo gukunda umuziki wa Gospel, kuko buri gihe
yarebaga uburyo Alexis Dusabe yahanze indirimbo zafashaga abantu kwegera Imana,
ndetse akazibona nk’icyitegererezo ku buzima bwe bwo kwiga no gukura mu muziki.
Yavuze ati: Turashima Imana ku bwa Alexis Dusabe kubera ko yabaye ikitegererezo ku bantu benshi cyane. Njyewe by'umwihariko
narabimubwiye, kuko twaraganiriye, kuba njye nicarana nawe, tugasangira,
tukaganira, numva ari ikintu kidasanzwe Imana yankoreye.”
Israel Mbonyi yasobanuye ko icyemezo cyo
gukora umuziki wubakiye ku ndirimbo zo kuramya Imana cyaturutse ku buryo mu
2005 yakozwe ku mutima n’indirimbo za Alexis Dusabe.
Ati: "Ndibuka muri 2005 Album ye
'Umuyobora' isohoka ntabwo nzi ukuntu niyumvise, nagize umunezero, ndayumva, ku
ishuri nkamwigana, mbese yakije umuriro mwinshi muri njyewe ku buryo kuba
nanjye ndirimbira Imana uyu munsi byaturutse kuri wowe. Rero warakoze, njyewe
ndagukunda, kandi abantu benshi barabizi, ni iwacu barabizi."
Mbonyi yashimangiye ko guhura na Alexis Dusabe no kuganira nawe, kuba basangira ibitekerezo ku muziki no ku mibereho,
ari ibintu adashobora gufata nk’ibyoroshye. Yavuze ko ibi byose byamufashije
gukomera ku nzozi ze zo gukorera Imana mu muziki.
Israel Mbonyi yashimiye cyane Alexis Dusabe
ku bw’umurage w’umuziki we wamubereye imbarutso, ndetse avuga ko abantu benshi
bakwiye gufata urugero rwo gukunda no gushyigikira abahanzi batanga ubutumwa
bwiza.

Israel Mbonyi [Uwa kabiri uvuye ibumoso]
yatangaje ko yinjiye mu muziki

Uhereye Ibumoso: Nel Ngabo, Massamba
Intore na Ishimwe Karake Clement

Uhereye Ibumoso: Umuyobozi w'Urwego
rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia;
Butera Knowless ari kumwe na Mariya Yohana
wamamaye mu ndirimbo 'Intsinzi'

Israel Mbonyi ari kumwe na David Bayingana
uri mu bashinze B&B Kigali Fm
Alexis Dusabe yatanze umusogongero wa Album
ye ya Kabiri yise 'Amavuta y'Igiciro'

Umushumba Mukuru w'Itorero rya ADEPR mu
Rwanda, Ndayizeye Isaie [Ubanza ibumoso]
KANDA HANO UREBE ISRAEL MBONYI AVUGA KURI ALEX DUSABE WAMWINJIJE MU MUZIKI
