Israel Mbonyi yateguje igitaramo 'Icyambu 5' kizafasha Abakristu kwizihiza Noheli

Iyobokamana - 31/10/2026 10:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Israel Mbonyi yateguje igitaramo 'Icyambu 5' kizafasha Abakristu kwizihiza Noheli

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye kongera guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki we mu gitaramo ngarukamwaka yise ‘Icyambu Live Concert’, kigiye kuba ku nshuro ya gatanu, kikazabera muri BK Arena ku munsi wa Noheli.

Iki gitaramo cya ‘Icyambu 5’ gitegerejwe ku wa 25 Ukuboza 2026, kikaba gihurirana n’umunsi Abakirisitu bo hirya no hino ku Isi bizihizaho ivuka rya Yesu Kristo. Ni umunsi usanzwe urangwa n’ibyishimo, gusangira no kwibuka igisobanuro cy’ivuka rya Yesu, bityo iki gitaramo kikaba umwanya wihariye wo kuwizihiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Israel Mbonyi yamenyesheje abakunzi be ko imyiteguro y’iki gitaramo yatangiye, anatangaza ko amatike yo kwinjira yamaze kujya ku isoko.

Yagize ati: “Icyambu 5. Amatike yamaze kujya hanze. Ni ku wa 25 Ukuboza mu 2026 muri BK Arena.”

‘Icyambu’ ni kimwe mu bitaramo bimaze kugira umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, by’umwihariko kubera igihe kiba, aho gihurirana na Noheli.

Kuva cyatangira, cyagiye kiba umwanya w’abakunzi ba Israel Mbonyi n’abandi bakunda indirimbo zihimbaza Imana wo guteranira hamwe, kuramya no kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo.

Amateka y’iki gitaramo asubira mu 2022, ubwo Israel Mbonyi yateguraga igitaramo cyo kumurika Album ye yise ‘Icyambu’. Icyo gitaramo cyagenze neza, izina ryacyo rikundwa n’abakunzi b’umuziki we, bituma rihinduka izina ry’ibitaramo ngarukamwaka uyu muhanzi akora kuri Noheli.

Mu myaka yakurikiyeho, iki gitaramo cyakomeje kwitabirwa n’abatari bake, gihinduka kimwe mu bikorwa by’ingenzi biranga ibirori bya Noheli ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Kimwe mu byaranze izi nshuro zabanje ni uko amatike yakomeje gushira ku isoko mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera, mu gihe BK Arena yakiraga imbaga y’abaje kwifatanya n’uyu muhanzi. Ibi byagaragaje uburyo iki gitaramo kimaze kugira izina n’umwanya mu mitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Umwihariko wa ‘Icyambu’ ntugarukira gusa ku kuba ari igitaramo cy’umuziki, ahubwo gifite n’ubutumwa bujyanye n’igihe kiba. Kuba gitegurwa ku wa 25 Ukuboza bituma kiba umwanya wo kwibuka no kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo, binyuze mu ndirimbo, amasengesho n’ubutumwa bwo kwizera.

Muri ibi bitaramo, Israel Mbonyi akunze gusangiza abitabiriye indirimbo ze zakunzwe, zirimo izamufashije kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse n’izindi zagiye zigaragara kuri Album ze zitandukanye.

Ku bakunzi be, kiba n’umwanya wo kongera guhura n’indirimbo zafashije benshi mu bihe bitandukanye by’ubuzima, bagafatanya kuzisingiza no gushimira Imana.

Kuba iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya gatanu ni ikimenyetso cy’uko cyabaye umuco ngarukamwaka, aho Noheli y’Abakunzi ba Israel Mbonyi n’abandi bakunda umuziki wa Gospel itangira no gutekerezwa binyuze mu gitaramo cya ‘Icyambu’.

Mu gihe imyiteguro y’‘Icyambu 5’ ikomeje, amaso y’abakunzi b’uyu muhanzi n’abandi bazitabira iki gitaramo ahanzwe kuri BK Arena, aho ku wa 25 Ukuboza 2026 bazahurira mu gitaramo kigamije guhuza umuziki, ukwizera n’ibyishimo byo kwizihiza Noheli.

 

Israel Mbonyi yatangaje ko igitaramo cye ngarukamwaka ‘Icyambu’ kigiye kuba ku nshuro ya gatanu

 

‘Icyambu 5’ irabura amezi make ngo yongere guhuza abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri BK Arena. Israel Mbonyi yatangaje ko iki gitaramo kizaba kuri Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2026, mu kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...