Iki
gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2026,
cyari giteguwe n’iyi kaminuza mu rwego rwo kwakira abanyeshuri bashya, kikaba
cyitabiriwe n’abanyeshuri benshi ndetse n’abaturage bo muri aka karere bakunda
ibihangano bya Mbonyi.
Ni
igitaramo cyabaye nk’umusogongero w’uruhererekane rw’ibitaramo bikomeye uyu
muramyi ateganya gukorera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, mu rwego rwo
kurushaho kwegera abakunzi b’umuziki we batabona uko bagera i Kigali kenshi.
Mbere
y’uko Mbonyi ajya ku rubyiniro, abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri bagaragaje
impano zitandukanye binyuze mu ndirimbo z’amakorari y’amadini n’amatorero
atandukanye abarizwa muri iyi kaminuza. Ibi byatanze umwanya mwiza wo gutegura
umwuka w’iyobokamana mbere y’igitaramo nyamukuru.
Ubwo
Israel Mbonyi yageraga ku rubyiniro, yakiriwe n’imbaga y’abasaga ibihumbi bine
bari buzuye aho igitaramo cyabereye, bamugaragariza ibyishimo byinshi. Yari
kumwe n’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi be basanzwe bamufasha mu bitaramo no mu
bikorwa bye bya muzika.
Uyu
muhanzi, umaze imyaka irenga 11 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,
yaririmbye indirimbo ze zakunzwe zirimo n’iyatumye ahabwa akabyiniriro ka
“Icyambu”, ikundwa cyane mu bakunzi b’iyi njyana.
Bamwe
mu banyeshuri bitabiriye iki gitaramo bagaragaje ko bishimiye uburyo bakiriwe
mu buzima bwa kaminuza binyuze mu myidagaduro ifite ubutumwa bwiza.
Erssie
Teta wiga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri INES Ruhengeri yagize ati “Twishimiye
cyane Israel Mbonyi wadutaramiye uyu munsi. Guhabwa ikaze muri ubu buryo bituma
umunyeshuri mushya atangira kaminuza yishimye, akiga afite umutuzo no kumva ko
hari n’igihe cyo kuruhuka no gusenga.”
Undi
munyeshuri na we yavuze ko iki gitaramo kitari imyidagaduro gusa, ahubwo
cyabaye umwanya w’ihumure no kwegera Imana, aho buri wese yifatanyije n’abandi
mu ndirimbo ziramya.
Iki
gitaramo cyasize benshi bavuga ko cyari kirenze kuba igitaramo gisanzwe, kuko
cyaranzwe n’akanyamuneza, ubumwe n’umwuka wo kuramya Imana wagaragaraga mu
banyeshuri n’abandi bose bari bitabiriye.
Mu
gihe Mbonyi akomeje gutegura ibitaramo bye byo mu Ntara, igitaramo cya INES
Ruhengeri cyatanze ishusho y’uko ashaka kwegera abakunzi be aho bari hose,
abaha umuziki ufite ubutumwa bwubaka no kubanezeza.
Ni
igitaramo cyashimangiye ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukomeje kugira
uruhare rukomeye mu buzima bw’urubyiruko, by’umwihariko abiga muri kaminuza,
aho uba isoko y’ihumure n’icyizere mu rugendo rwabo rwa buri munsi.

Israel
Mbonyi yasusurukije abanyeshuri ba INES Ruhengeri mu gitaramo cyuzuyemo kuramya
no guhimbaza Imana, asiga atanze ishusho y’ibitaramo ateganya mu Ntara



Israel Mbonyi yataramiye i Musanze mu gitaramo cyabaye umusogongero w’uruhererekane rw’ibyo ateganya mu Ntara zitandukanye

Ni
ibintu birenze igitaramo– Abitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi i Musanze
bavuga ku byishimo n’umwuka wihariye waharanze iryo joro
