Mbonyi yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa Kane
tariki 28 Ukuboza 2023. Ni imwe mu ndirimbo yafatiye amashusho mu Intare Conference
Arena i Rusororo.
Muri iyi ndirimbo ihimbaza Imana yise ‘Niyo’ hari aho
agira ati “Murebe inkike ziraguye, iminyururu iracika imbohe zikabohoka,
mubwire abantu ibyo mwumvishe, mubabwire ibyo mubona, iyo niyo ibikora."
Agakomeza ati “Murebe indwara zirahunze, impumyi
zihumuka, ibirema bikagenda, mubwira ibyo mwumvishe, mubabwire ibyo mubona, iyo
niyo ibikora."
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023,
Israel Mbonyi yakoreye amateka muri BK Arena ku nshuro ya kabiri mu gitaramo
ngaruka mwaka yise “Icyambu Live Concert."
Ni igitaramo ategura mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza byihariye umunsi wa Noheli wizihizwa ku Isi hose buri tariki 25
Ukuboza.
Iki gitaramo cyahuje abarenga ibihumbi icyenda barimo
abiganjemo abo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, muri Amerika
n’ahandi.
Ni igitaramo cyatumye Israel Mbonyi yongera kwandika
amateka, kuko amatike yo kwinjira yashize mbere y’iminsi ibiri.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, Ambasaderi Nduhungirehe
yavuze ko bimaze kugagaraga ko “BK Arena imaze kuba nto kuri Israel Mbonyi."
Yibukije ko Israel Mbonyi ariwe ufite igikombe
cy’umuhanzi mwiza w’umugabo w’umwaka wa 2023 mu bihembo bya Isango na Muzika
Awards, kandi ko yanatwaye igikombe cy’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana
(Gospel Singer of the year).
Nduhungirehe yavuze ko ashingiye ku bwitabire bw’iki
gitaramo, ategereje kuzabona Israel Mbonyi akorera iki gitaramo muri Sitade
Amahoro ‘yuzuye abantu. Yungamo ati “Wakoze cyane Israel Mbonyi ku bw’igitaramo
cyiza."
Nyuma yo gukora iki gitaramo, Israel Mbonyi yabwiye
itangazamakuru ko anezerewe, kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki
gitaramo 'ariko cyagenze'.
Ati "Uko nasengeye ibi bintu niko nyine Imana
yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w'Imana wari uhari, ibintu
twapanze gukora, uko 'set up' twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza
ibyo nasengeye."
Israel Mbonyi yavuze ko afite umwete wo gukomeza
gukorera Imana, kandi ko mu 2024 afite album nyinshi agomba gushyira hanze. Ati
"Ntabwo ndumva muri njyewe indirimbo zashize."
Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y'indirimbo
ituruka ku kuba atindana n'Imana mu isengesho. Ati "Uko utindana n'ikintu
ugenda usa nacyo. Iyo utinda mu bintu by'Imana ugenda usa n'ibintu by'Imana.
N'iyo witsamuye n'ibyo biza, n'iyo urose n'ibyo biza."
Yavuze ariko kandi ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe
bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati "Iyo njya kwandika rero
ibinza hafi n'ibyo ng'ibyo."
Israel Mbonyi avuga ko adafite gushidikanya muri we,
ko mu 2024 azataramira muri bimwe mu bihugu bya EAC, kuko ‘uyu muhamagaro
uranezeza’.

Israel Mbonyi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Niyo’
nyuma y’iminsi mike yanditse amateka avuguruye muri BK Arena

Iyi ndirimbo Israel Mbonyi yasohoye ni imwe mu
ndirimbo yakoreye mu Intare Conference Arena

Israel Mbonyi asobanura ko mu 2024 azashyize imbere
gukomeza gukora indirimbo zifasha benshi






KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO’ YA ISRAEL MBONYI
