Mu
kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2025,
Israel Mbonyi yavuze ko igitaramo “Icyambu 4” kizabera muri BK Arena ku wa 25
Ukuboza 2025, kigamije gufasha abantu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli mu
mwuka wo kuramya no kwegera Imana.
Yanatangaje
ko ateganya no gutaramira mu Karere ka Rubavu ku wa 1 Mutarama 2026, mu
gitaramo kizafasha Abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya wa 2026 basenga kandi
bashima Imana.
Israel
Mbonyi yasobanuye ko n’ubwo yize amasomo ajyanye na "Pharmacy", umutima we
wamuhoragamo umuhamagaro wo gukorera Imana binyuze mu muziki.
Ati: "Njyewe
nari mbizi ko nzakorera Imana, nzaririmba, ariko sinari nzi ko bizagera kuri
uru rwego cyangwa aho bigeze uyu munsi. Ibyo byari mu mutima wanjye kuva kera.
Nari ndi muri Pharmacy ndiga, ariko ndi no guhimba indirimbo.”
Izina yangaga ryabaye ishingiro ry’“Icyambu"
Israel
Mbonyi yagarutse ku buryo izina rye ryabanje kumubera ikibazo, ariko nyuma
rikarushaho kugira igisobanuro gikomeye mu buzima bwe n’umurimo akora, kugeza
ubwo yanasohoye indirimbo yitwa “Icyambu”.
Ati: “Imana
impamagara, yampamagaye mu izina ryanjye, irambwira
Yasobanuye
ko uko gusobanukirwa n’igisobanuro cy’iryo zina ari byo byaje kuba imvano y’igitaramo
“Icyambu”, aho abantu b’ingeri zitandukanye bahurira bakaruhuka mu mwuka,
bagasengera hamwe kandi bagahindurirwa ubuzima.
Israel
Mbonyi yavuze ko mu bitaramo binyuranye yakoze, yakiriye ubutumwa bwinshi
bw’abantu bagize impinduka mu buzima bwabo.
Yongeyeho
ko ibi bitaramo byabaye umwanya wihariye kuri benshi, kuko babanza kwizihiza
Noheli mu miryango yabo, hanyuma mu masaha y’umugoroba bakitabira igitaramo cye
cyo kuramya Imana.
Abajijwe
igihe n’imbaraga bisaba gutegura igitaramo nk’iki, Israel Mbonyi yavuze ko bisaba
imbaraga nyinshi, ariko bikoroha bitewe n’abantu bakorana. Ati: “Nta muntu
wabishobora wenyine. Bisaba abantu benshi, atari njyewe gusa.”
Yavuze
ko igitekerezo cyo gukora igitaramo kuri Noheli cyaturutse ku nshuti ze zirimo
Mushyoma Joseph ‘Boubou’ na David Bayingana, bamugiriye inama yo gutinyuka
agakora icyo gitaramo n’ubwo yumvaga abifitiye impungenge. Ati: “Ni abo bantu
babiri banteye imbaraga zo kuhakorera igitaramo. Ndabashimira cyane.”
Mu
kwitegura “Icyambu 4”, Israel Mbonyi yatangaje ko azifashisha indirimbo nyinshi
zigize Album ye ya Gatanu, anemeza ko yiteguye gukora ibidasanzwe
Mu
myaka 11 ishize, Mbonyi yabaye umwe mu bahanzi bake b’indirimbo zo kuramya
Imana bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’uyu muziki mu Rwanda no mu
karere.
Yamenyekanye
cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Nina Siri,” “Ku Musaraba,”
“Hari Impamvu,” “Intashyo,” “Icyambu,” “Ku musaraba” n’izindi nyinshi zakomeje
gukoreshwa mu materaniro no mu masengesho hirya no hino.
Yashyize
hanze Album nyinshi zakunzwe, aho buri imwe yagaragazaga intambwe nshya mu
mwuga we, haba mu myandikire y’indirimbo, mu mitegurire y’umuziki no mu bwiza
bw’amashusho (Video Clips).
By’umwihariko,
igitekerezo cy’igitaramo “Icyambu” cyabaye ikimenyetso cyihariye kimuranga, aho
yakomeje kugihindura umwanya wo guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye
bagasenga kandi bagahumurizwa.
Israel
Mbonyi kandi yagaragaye mu bitaramo bikomeye byo mu gihugu no hanze yacyo,
by’umwihariko mu bihugu byo muri Afurika no hanze yayo, bituma izina rye
rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umuhanzi wihariye mu ndirimbo zo
kuramya Imana.
Mu
myaka amaze mu muziki, Mbonyi yakomeje kwirinda impaka n’amakimbirane ashingiye
ku buzima bwe bwite, ahitamo ko izina rye rimenyerwa cyane n’umuziki we
n’ubutumwa awutanga aho kurimenyerwa n’ibihuha.

Israel Mbonyi yasobanuye uko izina yangaga ryahindutse ishingiro ry’igitaramo “Icyambu”, cyabaye icyambu cy’ihumure ku bantu benshi

Yize
Pharmacy ariko umutima we wari waramaze guhamagarwa: Israel Mbonyi agaruka ku
rugendo rw’imyaka 11 mu ndirimbo zo kuramya Imana
“Imana yarambwiye ngo nzakugira icyambu cy’abantu bose” — Israel Mbonyi ku nkomoko y’igitaramo cye gitegerejwe kuri Noheli muri BK Arena
ISRAEL MBONYI YAVUZE UKO YAHINDUYE IZINA RYE KUBERA KO ATARIKUNDAGA
KANDA HANO UREBE ISRAEL MBONYI AVUGA KO YITEGUYE KUZATARAMIRA MU MAGORORERO ANYURANYE YO MU RWANDA
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO NA ISRAEL MBONYI AGARUKA KU BIJYANYE NO KUBYARA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HOBE' ISRAEL MBONYI YITIRIYE ALBUM YE
