Israel Mbonyi yujuje BK Arena ku nshuro ya kane mu gitaramo "Icyambu4" cyo kwizihiza Noheli

Iyobokamana - 25/12/2025 5:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Israel Mbonyi yujuje BK Arena ku nshuro ya kane mu gitaramo "Icyambu4" cyo kwizihiza Noheli

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo kuzuza BK Arena ku nshuro ya kane yikurikiranya mu gitaramo cye "Icyambu4" cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukuboza 2025, gihuzwa no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

Iki gitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’abakunzi b’indirimbo zo kuramya, aho Mbonyi yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bake bafite igikundiro gikomeye mu muziki nyarwanda no mu karere.

Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo n’amarangamutima menshi, baririmba banasenga bifatanyije n’uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe zirangajwe imbere na "Nina Siri".

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Israel Mbonyi yemeje ko kuri iyi nshuro yishimiye umubare w’amatike yacurujwe, avuga ko gucuruza amatike 10.300 ari intambwe ikomeye kandi igaragaza uko abakunzi be bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rwa muzika.

Mu bitaramo bye bitatu biheruka kubera muri BK Arena, nabwo amatike yaracurujwe arashira [SOLD OUT]. Umwaka ushize wa 2024, yacuruje amatike 10,367. Ibi bigaragaza ko igitaramo ‘Icyambu’ gikomeje kuba kimwe mu bikunzwe kandi byitabirwa cyane mu Rwanda, cyane cyane mu minsi mikuru.

Iki gitaramo cya “Icyambu 4” cyongeye kwemeza ko Israel Mbonyi ari umwe mu bahanzi bafite ijambo rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse ko ibikorwa bye bikomeje kugira uruhare mu guhuza abantu no kubafasha mu rugendo rw’iyobokamana.

Izina yangaga ryabaye ishingiro ry’“Icyambu"

Israel Mbonyi aherutse kubwira itangazamakuru, uburyo izina rye ryabanje kumubera ikibazo, ariko nyuma rikarushaho kugira igisobanuro gikomeye mu buzima bwe n’umurimo akora, kugeza ubwo yanasohoye indirimbo yitwa “Icyambu”.

Ati: “Imana impamagara, yampamagaye mu izina ryanjye, irambwira ngo witwa Mbonyicyambu nzakugira icyambu cy'abantu bose. Ariko iryo zina ntabwo narikundaga kugeza n'aho nari naragiye ku ishuri niyita "Mbonyimfura Eric" uko ni ko nari nariyise, kubera kudakunda izina, aho nari mu mashuri abanza."

Yasobanuye ko uko gusobanukirwa n’igisobanuro cy’iryo zina ari byo byaje kuba imvano y’igitaramo “Icyambu”, aho abantu b’ingeri zitandukanye bahurira bakaruhuka mu mwuka, bagasengera hamwe kandi bagahindurirwa ubuzima.

Israel Mbonyi yavuze ko mu bitaramo binyuranye yakoze, yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abantu bagize impinduka mu buzima bwabo. Ati: “Ikintu kinkora ku mutima ni abantu bampa ubuhamya, bakambwira ko bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, abandi bakavuga ko bakize binyuze mu bitaramo byanjye.”

Yongeyeho ko ibi bitaramo byabaye umwanya wihariye kuri benshi, kuko babanza kwizihiza Noheli mu miryango yabo, hanyuma mu masaha y’umugoroba bakitabira igitaramo cye cyo kuramya Imana.

Abajijwe igihe n’imbaraga bisaba gutegura igitaramo nk’iki, Israel Mbonyi yavuze ko bisaba imbaraga nyinshi, ariko bikoroha bitewe n’abantu bakorana. Ati: “Nta muntu wabishobora wenyine. Bisaba abantu benshi, atari njyewe gusa.”

Yavuze ko igitekerezo cyo gukora igitaramo kuri Noheli cyaturutse ku nshuti ze zirimo Mushyoma Joseph ‘Boubou’ na David Bayingana, bamugiriye inama yo gutinyuka agakora icyo gitaramo n’ubwo yumvaga abifitiye impungenge. Ati: “Ni abo bantu babiri banteye imbaraga zo kuhakorera igitaramo. Ndabashimira cyane.”

Mu myaka 11 ishize, Mbonyi yabaye umwe mu bahanzi bake b’indirimbo zo kuramya Imana bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’uyu muziki mu Rwanda no mu karere.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Nina Siri,” “Ku Musaraba,” “Hari Impamvu,” “Intashyo,” “Icyambu,” “Ku musaraba” n’izindi nyinshi zakomeje gukoreshwa mu materaniro no mu masengesho hirya no hino.

Yashyize hanze Album nyinshi zakunzwe, aho buri imwe yagaragazaga intambwe nshya mu mwuga we, haba mu myandikire y’indirimbo, mu mitegurire y’umuziki no mu bwiza bw’amashusho (Video Clips).

By’umwihariko, igitekerezo cy’igitaramo “Icyambu” cyabaye ikimenyetso cyihariye kimuranga, aho yakomeje kugihindura umwanya wo guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye bagasenga kandi bagahumurizwa.

Israel Mbonyi kandi yagaragaye mu bitaramo bikomeye byo mu gihugu no hanze yacyo, by’umwihariko mu bihugu byo muri Afurika no hanze yayo, bituma izina rye rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umuhanzi wihariye mu ndirimbo zo kuramya Imana.

Mu myaka amaze mu muziki, Mbonyi yakomeje kwirinda impaka n’amakimbirane ashingiye ku buzima bwe bwite, ahitamo ko izina rye rimenyerwa cyane n’umuziki we n’ubutumwa awutangamo aho kurimenyerwa n’ibihuha.

Abakiri bato mu myaka bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi banizihiza Noheli, ifatwa nk'umunsi w'Abana


Kuva saa kumi z'umugoroba abantu bari batonze umurongo binjira muri BK Arena ahabereye iki gitaramo


BK Arena yakiriye igitaramo "Icyambu" ku nshuro ya Kane cya Israel Mbonyi

Amatike y'igitaramo #Icyambu4 yashize

AMASHUSHO Y'UKO BIMEZE MU GITARAMO CYA ISRAEL MBONYI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...