Israel Mbonyi utegerejwe mu gitaramo gikomeye, yageze mu Bubiligi-AMAFOTO

Iyobokamana - 14/05/2016 11:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Israel Mbonyi  utegerejwe mu gitaramo gikomeye, yageze mu Bubiligi-AMAFOTO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2016 nibwo umuhanzi Israel Mbonyi yageze mu gihugu cy’Ububiligi, aho agomba gukorera gitaramo kizahuriramo Abanyarwanda n’Abarundi.

Ni igitaramo cyiswe ‘The Authentic Gospel Concert’,giteganyijwe ku itariki 28 Gicurasi 2016 saa cyenda z’amanywa. Kuba agezeyo habura ibyumweru bibiri ngo igitaramo kibe, Mbonyi yatangarije inyarwanda.com ko ari uburyo bwo kwitegura neza kurushaho iki gitaramo yemeza ko azafatanya n’abazacyitabira guhimbaza Imana no kuyiramya mu buryo burambuye.

Ati “ Uzaba ari umugoroba wo kuramya Imana dufatanyije n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi n’abandi bose bakunda izi ndirimbo nahimbye zo kuramya Imana. Tuzagira ibihe byiza byo kuramya , tubohoke, dutambire Imana.

Ni ku nshuro ya mbere Mbonyi ageze mu Bubiligi ariko ngo yishimiye uburyo yakiriwe n’abantu baho. Israel Mbonyi yamenyekanye  mu ndirimbo zinyuranye zo kuramya no guhimbaza Imana nka Number One, Ku musaraba, Nzi ibyo nibwira, ku migezi, Ndanyuzwe n’izindi. Uretse mu Bubiligi, Israel Mbonyi azanakora n’ibindi bitaramo mu bihugu binyuranye by’i Burayi.

Mbonyi

Mbonyi

Mbonyi

Aramenyesha abo mu rugo ko yagezeyo amahoro

Mbonyi

Yishimiye uburyo yakiranywe urugwiro

Mbonyi

Ategerejwe n'abatari bake mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Mbonyi

Mbonyi

Afatanyije n'itsinda rizamucurangira, Mbonyi yahise atangira imyiteguro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...