Iki
giterane gitegurwa na TFC Rwanda, kikazabera muri Kigali Conference and
Exhibition Village ku Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026, ndetse kizitabirwa n'umuvugabutumwa mpuzamahanga, Dr. Chad Grayson.
Mu
bihe bitandukanye, Israel Mbonyi yagiye aririmba muri iki giterane. Biteganyijwe
ko iki giterane kizahuza ibihumbi by’urubyiruko ruturutse hirya no hino mu
Rwanda, rugahurira hamwe mu bikorwa byo kuramya Imana, kwakira inyigisho
zitandukanye ndetse no gusabana.
Mbanzabugabo
Muteteri Aminadab yabwiye InyaRwanda ko iki giterane cyateguwe hagamijwe
gufasha urubyiruko “kumenya Kristo byimbitse, kubona icyerekezo cy’ubuzima,
gukura mu buzima bw’umwuka no kubaka urubyiruko rufite indangagaciro nziza
rukunda igihugu kandi rwimakaza iterambere ryacyo uhereye mu miryango yabo.”
Yavuze
ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “The Power of Redemption”, ishingiye
mu ijambo riboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’Abefeso 1:7, rigaruka ku mbaraga
zo gucungurwa binyuze muri Kristo.
Abategura
iki giterane bavuga ko Youth Convention 2026 ije mu gihe urubyiruko rwinshi
ruhanganye n’ibibazo birimo ibiyobyabwenge, depression, ubusambanyi ndetse no
kubura icyerekezo cy’ubuzima.
Bavuga
ko intego ari ugufasha urubyiruko kwakira ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo,
kubona ibyiringiro bishya no kubaho ubuzima bufite intego.
Iki
giterane kandi kizibanda ku kubaka abayobozi b’ejo hazaza bafite indangagaciro
nziza, aho TFC Rwanda ivuga ko yemera ko urubyiruko ari rwo buyobozi bw’ahazaza
h’igihugu.
Iradukunda
Elyse, umwe mu babarizwa muri TFC Rwanda (Teens For Christ Rwanda), yavuze ko
bahisemo gutumira Israel Mbonyi kuko ari umwe mu baramyi bamaze igihe bakorana
kandi ukunzwe cyane mu rubyiruko.
Ati “Ni umuramyi dukoranye mu bihe bitandukanye kandi wagiye agaragaza ubushake bwo
gukomeza gufatanya natwe.”
Yavuze
kandi ko abazitabira bazungukira mu nyigisho z’ijambo ry’Imana, ibitaramo byo
kuramya no guhimbaza Imana, ubuhamya bw’ubuzima bwahinduwe, amasengesho yo
kwakira agakiza, ibiganiro byubaka urubyiruko ndetse n’umwanya wo gusabana no
guhana ibitekerezo.
Muri
iki giterane kandi hazitabira abavugabutumwa, abayobozi b’urubyiruko, abarimu
b’ijambo ry’Imana bo mu Rwanda no hanze yarwo, hamwe n’abaririmbyi
b’abanyempano barimo Israel Mbonyi, Himbaza Club na Bet Ammi.




Mu
Ukwakira 2024, Israel Mbonyi yataramiye ibihumbi by’urubyiruko mu giterane nk’iki cy'urubyiruko kinahuza abavugabutumwa
