Ni
ku nshuro ya mbere uyu muhanzi umaze imyaka isaga 11 mu muziki ashyizwe muri
aka kanama, igikorwa kigaragaza icyizere afitiwe mu ruhando rw’abanyabugeni
ndetse n’uruhare ashobora kugira mu guteza imbere inganda ndangamuco.
Israel
Mbonyi asanzwe azwiho kugaragaza ubushake bwo guteza imbere ubuhanzi mu nzego
zitandukanye, ndetse no gushyigikira impano nshya.
Kwinjizwa
muri aka kanama ni indi ntambwe igaragaza ko ibyo yagiye agaragaza mu bikorwa
no mu bitekerezo bifite aho bimugejeje.
Ku
rutonde rw’abantu 16 bagize aka kanama, Mbonyi ni we muhanzi rukumbi ukora
umuziki wa Gospel ugaragaraho, mu gihe benshi mu bandi basanzwe bafite
ubunararibonye mu bijyanye na sinema n’inganda z’amafilime.
Abandi
bagize aka kanama barimo amazina akomeye mu ruganda rwa sinema n’ubuhanzi ku
rwego mpuzamahanga, barimo Trésor Senga utegura Mashariki African Film
Festival, Fabrizio Colombo wo mu Butaliyani, Prof. Martin Mhando wo muri
Tanzania, Mike Perreault wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Andrew Milner,
George Kamanayo, Simon Bright, Brad Major wo muri Australia, C.J. Obasi wo muri
Nigeria, Jenifer Neza, Brenda Muteteri, Anny Tubbs wo mu Bwongereza, Recheal
Wainaina wo muri Kenya, Dr. Zhang Yong na Geraldine Le Chene.
Umuyobozi
Mukuru wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga, yabwiye InyaRwanda ko
abagize aka kanama batoranyijwe hashingiwe ku bumenyi n’ubunararibonye bafite
mu bijyanye n’inganda ndangamuco.
Ati:
“Benshi muri bo ni abantu bafite ubumenyi mu bijyanye n’inganda ndangamuco
n’ubuhanzi muri rusange. Harimo abazajya batanga amasomo, abafite
amaserukiramuco azajya yakira filime z’abanyeshuri bize muri Mashariki Arts
Academy, kugira ngo babone amahirwe yo guhura n’abashoramari n’abacuruzi ba
filime.”
Ku
bijyanye no guhitamo Israel Mbonyi, Trésor Senga yavuze ko bishingiye ku ruhare
rwe nk’umunyamuziki ushobora gufasha mu guteza imbere sinema.
Ati:
“Twamuhisemo nk’umunyamuziki ukomeye ushobora kugira icyo afasha muri cinema.
Ashobora kudufasha mu gukora ‘soundtracks’ zikoreshwa muri filime igihe
bikenewe, ariko kandi akanatanga ubujyanama mu gutuma ibikorwa bikorwa ku rwego
rwo hejuru.”
Ishyirwaho
ry’aka kanama ritezweho gufasha Mashariki Arts Academy gukomeza gutanga
ubumenyi bufite ireme, no guteza imbere urwego rwa sinema n’ubuhanzi muri
Afurika, binyuze mu bufatanye n’impuguke zitandukanye zo ku rwego mpuzamahanga.

Israel
Mbonyi yinjiye mu kanama ka Mashariki Arts Academy, yiyongera ku bandi 15
bafite ubunararibonye muri sinema n’ubuhanzi ku rwego mpuzamahanga

Mashariki
Arts Academy yinjije Israel Mbonyi mu buyobozi bwayo, imwizeyeho gutanga
umusanzu mu iterambere ry’ubuhanzi na sinema
