Israel Mbonyi agiye kumurika Album ya gatanu

Imyidagaduro - 04/09/2025 2:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Israel Mbonyi agiye kumurika Album ya gatanu

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yateguje Album nshya azashyira ahagaragara mu kwezi k'Ukwakira 2025.

Ni ibikubiye mu butumwa uyu muramyi yageneye abakunzi be kuri uyu wa Kane tariki 4 Nzeri 2025, aho yatangaje ko Album ye nshya izasohoka ku itariki 5 Ukwakira 2025. Ubu butumwa yabutanze mu gihe yasabaga abakunzi be kwirengagiza abamwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga n'ibyo batangaza.

Israel Mbonyi yaherukaga kumurika album ye nshya kuri Noheli y’umwaka wa 2022, aho yanditse amateka yo kuzuza BK Arena, aha yamuritse album ebyiri "Mbwira" na "Icyambu".

Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere yise ’Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yise ’Intashyo’ yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.

Israel Mbonyi amaze imyaka irenga icumi aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye ku rwego rw’akarere. Yatangiye kumenyekana cyane binyuze mu ndirimbo nka Number One, Intashyo, Karame, Nitaamini n’izindi nyinshi zakunzwe n’abatari bake.

Mbonyi azwiho ubuhanga mu gutunganya amagambo y’indirimbo ashyushya imitima, ndetse n’amajwi meza akunzwe n’abatari bake. Uretse mu Rwanda, afite abakunzi benshi muri Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Tanzania.

Mu myaka ya vuba, Israel Mbonyi yashyize imbaraga mu kuririmba mu rurimi rw’Igiswahili, nk’uburyo bwo kugera ku bantu benshi cyane cyane abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ibi byagaragajwe cyane n’indirimbo nka Nitaamini na Sikiliza, zatumye umuziki we urushaho kugera kure, ndetse binamufungurira amarembo ku masoko ya muzika yo hanze y’u Rwanda.

Israel Mbonyi yateguje Album nshya

Ubwo yamurikaga Album ye ya mbere yise 'Number One' mu 2014

REBA INDIRIMBO ISRAEL MBONYI YISE "TUGUMANE"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...