Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Bethammi Christian Followship Church

Iyobokamana - 19/08/2023 12:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Bethammi Christian Followship Church

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ari kwitegura kujya kuririmba mu giterane cyateguwe n'Itorero Bethammi Christian Followship Church, ni nyuma y’uko ashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise “Tugumane " iri kuri album ye ya Gatandatu.

Rev. Pastor Edmond Nzaramba uyobora iri torero yabwiye InyaRwanda ko batekereje gutumira Israel Mbonyi muri iki giterane kubera ko ari ‘Umuramyi ufite indirimbo zihembura imitima y’abantu bo mu ngeri kandi zirimo ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo’.

Iki giterane bateguye cyiswe “Praise and Worship " kigamije ivugabutumwa ndetse no kongera kuzana ububyutse mu bantu

Edmond Nzaramba avuga ko muri rusange iki giterane ‘kizafasha Abakristu kongera kwinjira mu bihe by’ububyutse binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana ndetse no guhembuka mu mutima.’

Ati “Iki giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana kizazana ububyutse mu itorero ndetse no mu Murenge wa Muyumbu."

Itorero Bethammi Christian Followship Church, Muyumbu Parish ryateguye iki gitaramo ribarizwa mu Murenge wa Muyumbu. Ni Paruwasi yatangiye gukorera umurimo w'Imana mu Murenge wa Muyumbu, ku wa 16 Ukwakira 2022.

Edmon yavuze ko umurimo w’ivugabutumwa bakora babona waramaze gutanga impinduka. Avuga ko hari abari barabaswe n’ubisinzi, uburaya ndetse n’urugomo ‘bahindutse binyuze mu ivugabutumwa’.

Ati “Dufasha abatishoboye tubishyurira Mutuelle de santé, itorero ryatanze ibikoresho mu gikorwa cyo kubakira abatishoboye mu Murenge wa Muyumbu,

Ku Muyumbu, ni kamwe mu duce kari mu nkengero za Kigali ariko ko mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Israel Mbonyi agiye gutaramira abakristu muri iki giterane, nyuma y’ibitaramo yakoreye ku Mugabane w’u Burayi n’ahandi.

Muri iki gihe ari kugenda ashyira hanze zimwe mu ndirimbo zigize album ye ya Gatandatu yise ‘Nk’umusirikare’.


Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Parroisse ya Muyumbu nyuma yo gusohora indirimbo ‘Tugumane’


Rev. Pastor Edmond Nzaramba wagize uruhare mu gutegura iki giterane, avuga ko batumiye Israel Mbonyi kubera ibihangano bye

Bishop Gatabazi Alfred ni umwe mu bavugabutumwa bazabwiriza ijambo ry’Imana muri iki giterane


Pastor Froribert Nzabakiza wo muri Zion Temple ategerejwe muri iki giterane Israel Mbonyi azaririmbamo


Iki giterane kigamije gufasha Abakristu bo muri Parroisse ya Muyumbu kwegerana n’Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUGUMANE’ YA ISRAEL MBONYI

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...