Rev. Pastor Edmond Nzaramba uyobora iri torero yabwiye
InyaRwanda ko batekereje gutumira Israel Mbonyi muri iki giterane kubera ko ari
‘Umuramyi ufite indirimbo zihembura imitima y’abantu bo mu ngeri kandi zirimo
ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo’.
Iki giterane bateguye cyiswe “Praise and Worship "
kigamije ivugabutumwa ndetse no kongera kuzana ububyutse mu bantu
Edmond Nzaramba avuga ko muri rusange iki giterane ‘kizafasha
Abakristu kongera kwinjira mu bihe by’ububyutse binyuze mu kuramya no guhimbaza
Imana ndetse no guhembuka mu mutima.’
Ati “Iki giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana
kizazana ububyutse mu itorero ndetse no mu Murenge wa Muyumbu."
Itorero Bethammi Christian Followship Church, Muyumbu
Parish ryateguye iki gitaramo ribarizwa mu Murenge wa Muyumbu. Ni Paruwasi
yatangiye gukorera umurimo w'Imana mu Murenge wa Muyumbu, ku wa 16 Ukwakira 2022.
Edmon yavuze ko umurimo w’ivugabutumwa bakora babona
waramaze gutanga impinduka. Avuga ko hari abari barabaswe n’ubisinzi, uburaya
ndetse n’urugomo ‘bahindutse binyuze mu ivugabutumwa’.
Ati “Dufasha abatishoboye tubishyurira Mutuelle de
santé, itorero ryatanze ibikoresho mu gikorwa cyo kubakira abatishoboye mu
Murenge wa Muyumbu,
Ku Muyumbu, ni kamwe mu duce kari mu nkengero za
Kigali ariko ko mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Israel Mbonyi agiye gutaramira abakristu muri iki
giterane, nyuma y’ibitaramo yakoreye ku Mugabane w’u Burayi n’ahandi.
Muri iki gihe ari kugenda ashyira hanze zimwe mu
ndirimbo zigize album ye ya Gatandatu yise ‘Nk’umusirikare’.

Israel Mbonyi agiye gutaramira muri Parroisse ya
Muyumbu nyuma yo gusohora indirimbo ‘Tugumane’

Rev. Pastor Edmond Nzaramba wagize uruhare mu gutegura
iki giterane, avuga ko batumiye Israel Mbonyi kubera ibihangano bye
Bishop Gatabazi Alfred ni umwe mu bavugabutumwa bazabwiriza
ijambo ry’Imana muri iki giterane

Pastor Froribert Nzabakiza wo muri Zion Temple ategerejwe
muri iki giterane Israel Mbonyi azaririmbamo

Iki giterane kigamije gufasha Abakristu bo muri
Parroisse ya Muyumbu kwegerana n’Imana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TUGUMANE’ YA ISRAEL MBONYI
