Nyuma yo kumanuka mu kiciro cya kabiri, Isonga yarekuye benshi mu bakinnyi bayo bigira mu yandi makipe. Kuri ubu Isonga irimo gushakisha abandi bakinnyi yazifashisha ubwo izaba ikina ikiciro cya kabiri, biganjemo abakinnye irushanwa rya Airtel Rising Stars bari munsi y’imyaka cumi n’irindwi (U-17).
Ubu abakinnyi basaga 44 bari mu myitozo kuri FERWAFA bakora imyitozo mu gitondo na nimugoroba bagomba kuzavamo bamwe bazajyanwa mu Isonga bitezweho kuyifasha kugaruka mu kiciro cya mbere bidatinze.
Aganira na The NewTimes, Muramira Gregoire, umuyobozi w’Isonga yagize ati ” Turashaka kubaka ikipe ikomeye y’abakinnyi bakiri bato kandi ishobora guhangana ku rwego rwo hejuru uyu mwaka w’imikino. Dufite ikizere ko ikipe izagaruka mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.”
Isonga isanzwe ishakisha impano zitandukanye z’umupira w’amaguru mu Rwanda irateganya gukura abakinnyi mu mashuri y’umupira atandukanye hirya no hino mu gihugu ikongera kubabonekeye muri Aitel Rising Stars bakaziyongera kuri bamwe batavuye mu Isonga yakinnye shampiyona y’umwaka washize.
Isonga ifite intego yo kugaragaza impano z’abana bakiri bato batanga icyizere ku Mavubi ndetse n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda. Ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga bwemeza ko intego izaguma ari imwe yo guteza imbere abakiri bato bo mizero ya ruhago nyarwanda. Minisiteri ya siporo n’umuco nayo ngo izakomeza gufasha iyi kipe.
Isonga ni ikipe yashizwe muri 2011 igizwe n’abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17. Iyo kipe yaje kujya mu cyiciro cya mbere itanyuze mu cya kabiri nk’uko byari bimenyerewe ko ikipe ijya mu cyiciro cya mbere ari uko izamutse mu cya kabiri.
Isonga yarangije ku mwanya wa gatandatu mu mwaka wayo wa mbere 2011/2012 itozwa na Eric Nshimiyimana gusa ntiyabashije gukomeza kwitwara neza mu mwaka wakurikiyeho kuko yahise imanuka mu cyiciro cya kabiri ubwo yatozwaga na Yves Rwasamanzi.
Isonga yakomeje kuzamura no kugaragaza impano zitandukanye z’abakinnyi ubu bakina mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda ndetse abandi bagiye i Burayi nka Salomon Nirisarike ukinira Saint-Trond mu Bubiligi na Emery Bayisenge uherutse kujya muri Lask Linz FC yo muri Austria avuye muri APR.
Isonga na Etincelles zamanutse mu cyiciro cya kabiri umwaka ushize wa shampiyona zisimburwa na Bugesera na Rwamagana zazamutse zikazakina icyiciro cya mbere mu mwaka wa shampiyona 2015/2016 biteganyijwe ko igomba gutangira ku ya 18 ukwezi gutaha.
Manzi Rema Jules