ISOMO RY'UMUNSI: Igitecyerezo cy'umugabo utaragiraga inkweto

- 22/05/2013 10:39 AM
Share:

Umwanditsi:

ISOMO RY'UMUNSI: Igitecyerezo cy'umugabo utaragiraga inkweto

Isomo ry’umunsi ni igitecyerezo kizajya kigenda kigaruka,aho tuzajya tugenda tubaha bimwe mubitecyerezo ndetse byababera n’isomo mubuzima no mumibereho yaburi munsi.Uyu munsi twabateguriye igitecyerezo cy’umugabo utaragiraga inkweto.

Umugabo umwe wari umukene yababazwaga no kubona abandi bantu bagira inkweto ariko we ntabashe kubona na rugabire cyangwa kambambiri yajya yambara ngo nawe asirimuke nk'abandi. Byahoraga bimuhangayikishije kuburyo yumvaga ko Imana yamwibagiwe, akibaza icyo yamuhoye bikamuyobera.

Rimwe rero yaje kumenya ko hari umunyamasengesho wakoreraga igiterane ahantu, akaba yarasengeraga abantu bafite ibibazo bigakemuka, maze uwo mugabo wifuzaga kubona inkweto nawe yiyemeza kujya ahantu haberaga igiterane ngo uwo munyamasengesho amusengere nawe abashe kubona ubushobozi bwo kwigurira inkweto.

Ubwo yendaga kugera ahaberaga igiterane, yahuye n'umugabo wacitse amaguru agenda akuruza ikibuno hasi, yumva uwo mugabo agenda avuga ko agiye gusaba ngo bamusengere azabashe kubona amaguru.  Ni uko umwe washakaga kujya gusaba inkweto biramurenga yumva ahubwo ni umukire ahita aherekeza umwe wacitse amaguru amufasha kugenda ajya mu giterane atajyanywe no gusaba inkweto ahubwo ajyanywe no gushima Imana ko afite amaguru, ko hari ibintu by’agaciro afite abandi batabasha kubona kandi amafaranga n’ubundi butunzi bitabasha kugura.

 

ISOMO: Menya ko uko umeze kose hari abifuza kumera nkawe kandi mbere yo kumva ko Imana yakurenganyije cyangwa ngo wibaze icyo yaguhoye ukaba uri inyuma y'abandi, banza ubare umubare w'ibyo ufite amafaranga atabasha kugura. Uwaguha ubukire akakwambura ubuzima bwiza byakumarira iki? Uwaguha ubutunzi akakwambura inshuti n'abavandimwe wagera kuki? Ese aho wenda ntiwaba uganya ko udafite inkweto nyamara wibagirwa ko ufite amaguru y’igiciro ntagereranywa?

 

MANIRAKIZA Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...