Uwo mugore nk’uko yabitangaje kuri televiziyo ya gikiristu, yatanze ubuhamya bw’ibyago yahuye nabyo nyamara bikaza kumuviramo umugisha ukomeye. Mbere y’uko iyo ndege ihaguruka yerekeza mu Bushinwa, uwo mugore nawe yagombaga kwerekeza mu Bushinwa ndetse anafite itike, kuburyo yari yiteguye neza rwose kuza guhagurukana nayo ariko ntibyamukundiye.
Uwo mugore rero amasaha macye mbere y’uko indege ihaguruka, yaje kugwa ubwo yari arimo kurira esikariye (Escaliers) ajya mu nzu, aragwa arakomereka cyane mu mutwe ndetse ahita anajyanwa mu bitaro. Mu bitaro yarababaraga cyane, kugeza ubwo amasaha yo kujya ku kibuga cy’indege yageze we akiryamye kwa muganga ndetse ababara cyane, ibyo biza gutuma indege ihaguruka iramusiga.
Kimwe n’undi wese byabaho, birumvikana ko yari ababaye cyane kuko uretse kuba yari yishyuye amafaranga ye, na gahunda zose yari yarapanze kujyamo mu Bushinwa zarapfuye, dore ko uwo mugore yari asanzwe ari umucuruzikazi iwabo muri Malaysia, hakiyongeraho noneho n’ububabare yatewe no kugwa akanakomereka. Yumvaga ko ari umwaku yagize, yari afite agahinda kandi yibazaga icyo Imana yamuhoye, nyamara ntiyari azi ko icyo yita agahinda ke aricyo gishobora kuba cyamubera umugisha utangaje.
Mu buhamya yatanze kuri televiziyo ya gikiristu “Gospel TV”, uyu mugore yashimye Imana cyane, yerekana uburyo yamenye ubugiraneza bw’Imana kuri we, akishimira ko yamunyujije mu gikombe cy’ibibazo n’ububabare kugirango imurokore ibintu bibi bikomeye, cyane ko kugeza ubu n’ubwo iyo ndege yazimiye itaratahurwa, amahirwe yo kuba abantu bari bayirimo barenga 200 bakiri bazima ni macye cyane dore ko n’abahanga benshi bemeza ko kuba bakiriho byo bidashoboka, nyamara uwo mugore wari uzi ko yagize ibyago, yaje gusanga yaragize amahirwe, yisanga ari umunyamugisha uhambaye cyane.
ISOMO: Buri munsi duhura n’ibibazo, ni kenshi duhura n’ibiturushya tukibaza icyo twaba twarakosheje cyangwa se icyo twacumuye ku Mana, nyamara dukwiye kuzirikana ko ntacyo Imana yemera ko kibaho kidafite impamvu. Twagakwiye kumenya ko Imana itunyuza mu nzira zidukomereye, mu rwego rwo kuduhungisha ibi birenze ibyo twe dushobora gutekereza. Nk’uko uhunga umwanzi adaca mu nzira isanzwe ahubwo agenda yihisha mu bisambu, ninako Imana idukiza ibyago bikomeye itatunyujije mu nzira ziharuye ahubwo itunyuza mu bikomeye gahoro ikadukiza ibikomeye cyane byashoboraga no guhitana ubuzima bwacu. Shima Imana rero mubyo wita ko ari bibi kuri wowe, utegereze amaherezo kuko n’ubwo inzira yaba mbi ishobora kuba igana aheza.
Manirakiza Théogène