Mu gihe cyashize umwami
umwe w'umunyabwenge yari ageze mu za bukuru yenda gutanga, atangira gushaka
uzamukurikira akima ingoma ariko we ntiyashakaga umwana we cyangwa undi uwo
ariwe wese, ahubwo icyo yarebaga ni ubikwiye uwo yaba ariwe wese.
Ni uko rero akoranya abasore bose bo mu gihugu,
abaha imbuto arababwira ati: “Mugende buri wese muhaye urubuto rwe; agende
arutere, aruvomerere, arwuhirire, arwiteho arube hafi, nyuma y'umwaka
nzabahamagara munyereke icyo urubuto rwanyu rwabyaye ubundi mbone mbatoranyemo
uzansimbura ku ntebe y'ubwami.
Ni uko abasore bose baragenda bakora iyo
bwabaga, umusore umwe witwaga Ntwari we aragenda atekerereza nyina uko bimeze
amufasha gutera urubuto no kuruvomerera mbese bakora ibishoboka byose. Hashize
amezi atatu abandi bose urubuto rwari rwaratoshye, naho Ntwari we ategereza ko
urubuto runamera araheba, ariko ntiyacika intege akomeza kurwitaho no kuruba
hafi ariko biranga biba iby'ubusa.
Nyuma y'amezi 9 Ntwari yari amaze kwiheba kuko
urubuto rwe rwari rutaramera, nyamara yagerageza kubaza abandi bakamubwira ko
imbuto zabo zabaye imishishe kandi zimaze gukura bihagije. Umwaka warashize
abasore bose batangira kwitegura uko bazarushanwa bitwaje ibyo imbuto zabo
zabyaye, uretse Ntwari kuko we urubuto rwe rwari rwaranze no kumera!
Ku munsi wo kumurika umusaruro w'imbuto Ntwari
yegereye mama we, amubwira ko afite ipfunwe ryo kujya guhatana n'abandi nyamara
ntacyo yagezeho. Mama we yaramuhumurije, amwumvisha ko atagomba kubura muri uwo
muhango kuko yari yaragerageje gukora ibyo yasabwaga gukora kandi ntako atagize
ngo yite ku rubuto ariko rukanga no kumera.
Abasore bose bagiye ahagombaga kumurikirwa
umusaruro w'imbuto zabo, bagenda bivuga ibigwi buri umwe ku giti cye barata
imbuto bejeje, nyamara Ntwari we yari yitwaje rwa rubuto uko yaruhawe kuko
rwari rwaranze kumera.
Buri wese mu bari aho yasekaga Ntwari, nawe ubwe
akagaragaza ko yamazwe n'ikimwaro cyo kuba ariwe wenyine utaragize umusaruro
mwiza. Yabonye umwami ageze ahagombaga kumurikirwa imbuto agerageza kugenda
yihisha, ariko ntibyamukundiye kuko umwami yategetse abagaragu be kumuzana
bwangu imbere ye.
Ni uko umwami yitegereza Ntwari na rwa rubuto
yahawe rukimeze uko yarumuhaye, yitegereza n'imbaga y'abandi basore bitwaje
imbuto zitohatoshye, arabaseka cyane ati nabahaye imbuto mbabwira ko bitewe
n'umusaruro muzazana nzahita mbatoranyamo umwe uzansimbura ku ngoma akicara ku
ntebe y'ubwami, none mwivunika igikomangoma ni Ntwari abandi muri ibigwari.
Mwese nabahaye imbuto zokejwe mu nkongi
y'umuriro nzi neza ko zitazamera, kubwo kutagira ukuri kwanyu muragenda mushaka
izindi mbuto musimbuza izo nabahaye none igihe ni iki mugaragaje ko muri
ibigwari.
Ntwari we yateye urubuto yahawe, rwanga kumera
ntiyacika intege kugeza umwaka ushize akigerageza ariko ntiyatekereje amanyanga
yo kuruhindura, yabaye inyangamugayo ninayo mpamvu kuva ubu ariwe gikomangoma
kizimikwa nyuma yo gutanga kwanjye.
ISOMO:
Kuba inyangamugayo no kuba umunyakuri ni iby'igiciro gitangaje kandi hari ubwo
uwo tubeshya cyangwa dushaka gushuka hari igihe aba azi neza ukuri kose
kuturusha. Imana iba ikureba kandi izi imirimo y’amaboko yawe, nuba
umunyakinyoma ukishushanya uzagaragarira rubanda neza nyamara mu gihe gikwiye
izagutamaza. Kuba inyangamugayo, kuba umunyakuri
no kugaragara uko uri nibyo ntambwe yo gutera imbere no kugera ku byiza wifuza!
MANIRAKIZA Théogène