ISOMO RY’UMUNSI: Burya koko buri kintu kitubaho kiba gifite impamvu ntitukakinubire

- 24/05/2013 9:46 AM
Share:

Umwanditsi:

ISOMO RY’UMUNSI: Burya koko buri kintu kitubaho kiba gifite impamvu ntitukakinubire

Umwami yari afite umugaragu wakundaga kumubwira ati nyakubahwa burya buri kintu cyose Imana ikora kiba ari cyiza kandi haba hari impamvu ituma kiba cyabayeho.

Umunsi umwe umwami agiye ku rugamba baramurasa bamuca urutoki, wa mugaragu we ati humura nyakubahwa buriya Imana ifite impamvu kandi nta kibi ikora byose ni byiza. Kuba wacitse urutoki buriya nibyo Imana yabonye ari byiza kuri wowe!

Ni uko umwami ararakara cyane, ahita ategeka ko uwo mugaragu we yajyanwa mu nzu y'imbohe kuko yatinyutse agashinyagurira umwami, akamubwira ko ari byiza kuba yaracitse urutoki. Ni uko umugaragu wari umutoni i Bwami aba akuwe mu bagaragu ajya mu bacumuye ku mwami bagombaga kujya ku ngoyi.

Nyuma y'igihe gito umwami n'ingabo ze basubiye ku rugamba, bahura n'umutwe w'abantu baba mu mashyamba bashimuta uwo mwami ngo bazamutangeho igitambo ku mana zabo. Ni uko bagiye kumusogota ngo bamutangeho igitambo basanga yacitse urutoki kandi batangaga igitambo ku muntu udafite inenge n’imwe igaragara ku mubiri, ni uko bamurekura gutyo kuko yari afite inenge yo kutagira rwa rutoki.

Ubwo umwami yaratashye, ategeka bwangu ko wa mugaragu we yafungurwa ndetse aramugororera bihambaye nyuma anamugira umutware amugabira amashyo kandi ategeka abandi bose kujya bamwubaha.

 
ISOMO: Burya ibikubaho Imana iba ibizi kandi ibyo wita ibyago byawe yabihinduramo amahirwe atangaje! Tujye dushima kandi twiringire ko imigambi ifite kuri twe ari myiza n'ubwo tutabibonesha ubwenge bwacu ariko nta kitubaho kidafite impamvu.

 

MANIRAKIZA Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...