Umunsi umwe umwami agiye
ku rugamba baramurasa bamuca urutoki, wa mugaragu we ati humura nyakubahwa
buriya Imana ifite impamvu kandi nta kibi ikora byose ni byiza. Kuba wacitse
urutoki buriya nibyo Imana yabonye ari byiza kuri wowe!
Ni uko umwami ararakara cyane, ahita ategeka ko
uwo mugaragu we yajyanwa mu nzu y'imbohe kuko yatinyutse agashinyagurira umwami,
akamubwira ko ari byiza kuba yaracitse urutoki. Ni uko umugaragu wari umutoni i
Bwami aba akuwe mu bagaragu ajya mu bacumuye ku mwami bagombaga kujya ku ngoyi.
Nyuma y'igihe gito umwami n'ingabo ze basubiye
ku rugamba, bahura n'umutwe w'abantu baba mu mashyamba bashimuta uwo mwami ngo
bazamutangeho igitambo ku mana zabo. Ni uko bagiye kumusogota ngo bamutangeho igitambo
basanga yacitse urutoki kandi batangaga igitambo ku muntu udafite inenge n’imwe
igaragara ku mubiri, ni uko bamurekura gutyo kuko yari afite inenge yo kutagira
rwa rutoki.
Ubwo umwami yaratashye, ategeka bwangu ko wa
mugaragu we yafungurwa ndetse aramugororera bihambaye nyuma anamugira umutware amugabira
amashyo kandi ategeka abandi bose kujya bamwubaha.
ISOMO: Burya ibikubaho Imana iba ibizi kandi ibyo
wita ibyago byawe yabihinduramo amahirwe atangaje! Tujye dushima kandi
twiringire ko imigambi ifite kuri twe ari myiza n'ubwo tutabibonesha ubwenge
bwacu ariko nta kitubaho kidafite
impamvu.
MANIRAKIZA Théogène