Umugabo w'umukire
yarebye umugore w'umukene wari uciye iwe yigendera, aramureba aramusuzugura
aramuhamagara amuhereza agatebo kari karimo imyanda aramubwira ngo ajye kuyijugunya
niwe wamenya ahajugunywa imyanda. Yaramusuzuguye amwereka ko kuba ari umukire
bimuha uburenganzira bwo gukandamiza abakene, yumva ko yihesheje ishema kuko
yeretse umukene ko ntaho ahuriye nawe.
Umugore n'umutima mwiza yakira ka gatebo karimo
imyanda, aragenda amena imyanda arangije asukura ka gatebo neza, aragatunganya
mbese aragasukura bihagije arangije ajya mu busitani bwari buteyemo indabo
nziza cyane kandi z’impumuro itagira uko isa, asoromeramo indabo nziza kurusha
izindi kandi zihumura aruzuza ashyira muri ka agatebo maze ajyana kwa wa
mugabo.
Umugabo abibonye biramutangaza, yibuka ibyo
yamukoreye arangije areba ibyo yakoze maze aramwara, nyuma yumva ntiyaripfana
niko kumubaza ati: "Kuki naguhaye imyanda ariko wowe ukaba ubyirengagije
ukanzanira indabo nziza gutya?"
Ni uko umugore aramureba aramwenyura, aramubwira
ati: "Erega burya buri wese icyo
afite mu mutima nicyo atanga". Sinakurenganya buriya ibyo wampaye
nibyo byari bikuvuye ku mutima bityo nanjye naguhaye ibimvuye ku mutima.
ISOMO:
N'ubwo bigoye ariko umuntu najya akugirira nabi, aho kuba umupfu nka we jya
umuruta umwereke urugero rwiza. Nakwereka ubupfapfa umwereke ubupfura uzaba
umukosoye kandi nawe uzaba wigwijeho imigisha. Wikwitura inabi uwayikugiriye
kuko uzaba ubaye umupfapfa nkawe ahubwo mwereke umutima w’ubupfura ube umuhaye
urugero rwiza asigare umutima umukorogoshora ahinduke, ndetse ku rundi ruhande
ube wigwijeho imigisha ku Mana!