Mu mwaka ushize w’imikino ubwo ikipe ya Etincelles FC yari igiye kwakira Rayon Sports, Seninga yavuze ko agomba gutsinda iyi kipe yambara ubururu n’umweru akayikura ku mwanya wa mbere yariho muri shampiyona icyo gihe ubundi ugafatwa na APR FC yamureze ndetse akaba anayikunda.
Yagize ati: ”Umusivile aba ari umusivile ntabwo ategura nk’umusirikare, urumva nta bwoba mfite kuri match ya Rayon Sports , ndi umwana wa APR ndanabishimangira ndanayikunda, ariko ubu ndi mu kazi urabyumva ko ejo ari urugamba Rayon Sports igomba kuwuvaho byanze bikunze, kuko natwe turi habi dukeneye amanota atatu, ubwo APR na yo igomba gukora uko ibishoboye na yo igatsinda kugira ngo yongere iwusubirane”.
Kuri ubu uyu mutoza yavuze ko yabonye isomo gusa ko byose byarangiranye n’umwaka ushize w’imikino. Ati: ” Ngira ngo isomo nararibonye, kandi ngirango hari igihe amarangamutima arenga umuntu, ikikuri ku mutima ukagisohora ariko nibaza ko ibyo byose byarangiranye n’umwaka ushize w’imikino ubu icyo mpanze amaso ni Etincelles FC ahantu mbarizwa mu kazi nta kindi”.
Yavuze ko biriya yabivuze no mu rwego rwa kugira ngo aryoshye umukino ndetse ko ntacyo apfa n’Abareyo. Ati: ”Abareyo bagomba kumva ko turi aba siporutifu, njyewe nashakaga no kuryoshya uriya mukino kugira ngo baze biteguye nta mutima mubi. Ntacyo mpfa n'Abareyo nagira ngo umukino uhindure isura baze bazi ko baje gukina finari. Naho ubundi nta kibazo mfitanye n’aba Rayon niba barabyumvise nabi bambabarire.”
Yavuze ko yumva nta kosa yakoze bitewe ndetse ko atekereza ko nta ngaruka bizamugiraho. Ati: ”Ntabwo nabyita ikosa 100% kuko kiriya kibazo ntabwo ari ubwa mbere nari nkibajijwe, ubwo rero numvaga umuntu akubaza ikibazo agihoramo numvaga ngomba kumusubiza naho ubundi biriya nibaza ko byarangiranye n’umwaka ushize w’imikino nibwira ko nta ngaruka bizangiraho.”
Seninga Innocent yongereye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Etincelles nyuma y’uko yari yagiye gushaka ikipe hanze ariko ntibikunde.
Seninga Innocent yavuze ko kuba yaravuze ko agomba gutsinda Rayon Sports igatakaza umwanya wa mbere ubundi ugafatwa na APR FC, nta mutima mubi wari ubirimo