Isoko ry’abakinnyi: Rayon Sports yasinyishije intwaro za mbere, APR FC ku rundi rwego

Imikino - 06/06/2025 9:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Isoko ry’abakinnyi: Rayon Sports yasinyishije intwaro za mbere, APR FC ku rundi rwego

InyaRwanda ibahaye ikaze mu makuru agezweho muri siporo aho amakipe atandukanye yifuza abakinnyi b’amazina akomeye ariko Rayon Sports yo ikaba yamaze gusinyisha babiri ba mbere.

Mu gihe APR FC yasoje umwaka w’imikino yegukanye igikombe cya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’igikombe cy’Intwari bikayiha amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, Rayon Sports byayisigiye isomo rikomeye ryo kwiyubaka n’ubwo izitabira imikino ya CAF Confederations Cup.

Kuri ubu Rayon Sports na APR FC zabukereye zishakisha amazina y’abakinnyi bakomeye kugira ngo ziyubake ndetse zinarebe uko zazitwara neza mu marushanwa nyafurika.

Umunyamakuru wa SK FM Ishimwe Ricard niwe wabaye uwa mbere mu gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umunye-Congo Kinshasa Mosengo Tansele uherutse gutandukana na Kiyovu Sports.

Inkuru y’isinya rya Mosengo Tansele yahise isamirwa hejuru n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye nka Radio and TV 10 ndetse n’ibindi. Mosengo abaye umukinnyi wa Mbere usinyiye Rayon Sports muri iyi mpenyi nyuma y’uko iyi kipe isinyishije umutoza Mukuru Lotfi Afahmia.

Ishimwe Ricard kandi yabaye uwa mbere wahise atangaza ko Rayon Sports yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri myugariro ukomoka mu Burundi Musore Prince. Uyu mukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yerekeje muri Rayon Sports avuye mu ikipe ya Vital’o yo mu Burundi.

Binyuze kuri Instgram Live yakozwe na bamwe mu banyamakuru ba Radio Rwanda, Kwizigira Jean Claude, Lorenzo Musangamfura na Nkurunziza Ruvuyanga bavuze ko ikipe ya APR FC izatangira gutangaza abakinnyi bashya nyuma y’uko imaze kwemeza umutoza mushya mukuru.

Muri iyo Live Kwizigira Jean Claude yavuze ko APR FC iri gucungira hafi amazina y’abakinnyi bakomeye mu gihugu cya Ivory Coast, mu gihe Ruvuyanga wa yavuze ko iyi kipe igomba kuzana intwaro ku buryo na Cheik Djbril Ouattra atazajya apfa kubonamo umwanya wo gukina.

Musore Prince muri Rayon Sports 

Mosengo Tansele yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...