Ibi byatumye abakinnyi batandukanye barangije
amasezerano batangira kuvugwa cyane mu itangazamakuru no mu biganiro
by’abakunzi b’umupira w’amaguru ko bashobora kuva mu makipe amwe bakajya
muyandi.
APR FC, yatwaye
igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro, iri mu makipe ari kugerageza kongera
imbaraga mu rwego rwo kwitegura irushanwa rya CAF Champions League. Uretse
kongera abandi bakinnyi, hari n’abamaze gusoza amasezerano, bikaba bivugwa ko
bamwe bashobora kuyongera abandi bagasohoka mu ikipe.
Mu bakinnyi
basoje amasezerano muri APR FC harimo kapiteni Claude Niyomugabo, Bosco Ruboneka,
Gilbert Mugisha ndetse n’abandi barimo Alain Bacca Kwitonda, Pavelh Ndzila,
Ismail Pithou Nshimirimana, Victor Mbaoma, Dieudonné Ndayishimiye na Thadeo
Lwanga.
Rayon Sports na
yo iri gutegura umwaka w’imikino utaha nyuma yo kurangiza uwashize nta gikombe
na kimwe itwaye. Abakinnyi barimo kapiteni Kevin Muhire bamaze gusoza
amasezerano, ndetse hari n’andi makuru avuga ko ashobora kwerekeza mu yindi
kipe n’aho binavugwa ko yanjya muri APR FC.
Mu bandi
bakinnyi ba Rayon Sports barangije amasezerano harimo Ally Serumogo, Hadji
Iraguha, Hakim Bugingo, François Mugisha wamamaye nka Masta, Khadime Ndiaye,
Olivier 'Seif’ Niyonzima na Abeddy Biramahire. Ibi bishobora gutuma habaho
impinduka zikomeye kuko ari ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF
Confederations Cup.
Mukura Victory
Sports na yo yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi, ndetse bamwe mu
bakinnyi bashobora kumukurikira cyangwa bagahitamo indi nzira. Barimo Nicholas
Sebwato, Chris Rushema, Aimable Ntarindwa, Elie Tatou Iradukunda, Zuberi
Hakizimana na Abdoul Ishimwe.
Police FC ifite
abakinnyi batandatu b’inkingi ya mwamba barangije amasezerano muri Kamena. Abo harimo
n’umutoza Vincent Mashami, Abedi Bigirimana, Peter Agblevor, Muhadjiri
Hakizimana, Djibrine Akuki, Samuel Ndizeye na Simeon Iradukunda.
Gorilla FC
ishobora gutakaza kapiteni wayo Victor Murdah ndetse na Hesbon Rutonesha ukina
hagati nyuma yo gusoza amasezerano. Aya makuru aje mu gihe iyi kipe iri mu ziri
kugerageza gusubiza ku murongo imiterere yayo mbere y’umwaka w’imikino utaha,
cyane ko uyu ushyize yigaragaje mu makipe ashoboye guhangana.
Musanze FC na
yo iri mu makipe arimo kureba neza abakinnyi izagumana. Nyuma yo kurokoka
kumanuka mu cyiciro cya kabiri hari abakinnyi barimo Shafik Bakaki, Modou Jobe
na Lethabo Mathaba bashobora kutongera gukinira iyi kipe. Biravugwa ko
n’abanyamahanga bose bashobora kurekurwa ubundi ikipe ikiyubaka bushya.
Kiyovu SC
ihanganye n’ibibazo by’imishahara n’amafaranga yo gusinyisha abakinnyi. Ibi
byatumye kapiteni Tansele Mosengo Tychick asese amasezerano ku bwumvikane
n’ikipe. Hari impungenge ko n’abandi bakinnyi bashobora kumukurikira.
Mu Bugesera ho, rutahizamu Umar Abba warangije shampiyona ari rutahizamu watsinze ibitego byinshi (17), ashobora kuva muri iyi kipe. Ni umwe mu bakinnyi barimo gukurikirwa n’amakipe atandukanye bitewe n’imyitwarire ye myiza ku kibuga.
Muhire Kevin Mu bakinnyi badafite amakipe kubera gusoza amasezerano
Kapiteni Claude mu bakinnyi basoje amasezerano muri APR FC
Ruboneka nawe ni uko