Isimbi Sylvie ni umwe mu Banyarwandakazi bakomeje kwagura
izina ry’u Rwanda binyuze mu marushanwa mpuzamahanga. Uyu mukobwa yahawe
amahirwe yo guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Beauty of Africa
International Pageant (BAIP), rizahuza abakobwa n’abanyamideli baturutse mu
bihugu bitandukanye bya Afurika.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu, rizabera i
Yaoundé, umurwa mukuru wa Cameroon, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 22 Ukuboza 2026.
Ijoro ryo gutanga amakamba rizaba ku wa 18 Ukuboza 2026, ribere mu nyubako ya
Yaoundé Conference Centre.
Mu butumwa abategura iri rushanwa boherereje Isimbi,
bamushimiye kuba yaratoranyijwe ndetse akabona amahirwe yo guhagararira igihugu
cye muri iri rushanwa rihuza abanyamideli bo muri Afurika.
Bagize bati: “Turagushimira kuba waratoranyijwe kandi
ukabona amahirwe yo guhagararira igihugu cyawe, u Rwanda, mu irushanwa rya
gatandatu rya Beauty of Africa International Pageant 2026, ku rwego rwa
Afurika.”
Abategura iri rushanwa kandi bamusabye kuzagera muri
Cameroon bitarenze ku wa 13 Ukuboza 2026 kugira ngo yemererwe kwitabira
ibikorwa bizabera mu mwiherero w’abahatana.
Bamumenyesheje ko bazamwishyurira icumbi rya hoteli,
amafunguro ndetse n’ingendo zo mu gihugu zizakenerwa mu gihe azaba ari i
Yaoundé mu bikorwa by’iri rushanwa.
Amahirwe yo kwitabira BAIP 2026 aje akurikira ubunararibonye
Isimbi Sylvie amaze kugira mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza n’imideli.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yishimiye
kongera kubona amahirwe yo guhagararira u Rwanda, cyane ko asanzwe afite
ubunararibonye mu marushanwa ahuza abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye.
Mu 2023, Isimbi yitabiriye irushanwa rya Miss Friendship
International ryabereye mu Bushinwa, aho yegukanye ibihembo bitandukanye
byamuhesheje kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.
Muri ibyo bihembo harimo kugera mu bakobwa 10 ba mbere, kuba
igisonga cya mbere cya Miss Super Model ndetse no kwegukana ikamba rya Miss
Friendship International Africa, aho yaje imbere y’abandi bahataniraga iryo
kamba bahagarariye Afurika.
Ibyo bihembo byamuhesheje amahirwe yo kubona ibihembo
by’amafaranga, ndetse ahabwa n’akazi ko kwamamaza ibigo bikora ibijyanye no
kwisiga no gutunganya ubwiza, hamwe n’ibikora imyambaro byakoranye n’iryo
rushanwa.
Iryo rushanwa ryarangiye ku wa 27 Ukwakira 2023, aho ikamba
rikuru ryegukanywe n’Umushinwakazi Chin Zhu Zhi Ying. Ibisonga bye byabaye
Julia Rodrigues De Castro wo muri Brésil na Oliwia Magdalena Mikulska wo muri
Pologne.
Kwitabira Beauty of Africa International Pageant 2026 ni
andi mahirwe kuri Isimbi yo gukomeza kugaragaza ubushobozi bwe mu mideli no
guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Afurika.
Iri rushanwa rifite intego yo kugaragaza impano, umuco
n’ubwiza biranga umugabane wa Afurika, binyuze mu guhuza abawutuye baturutse mu
bihugu bitandukanye.
Mu gihe ategereje kwerekeza muri Cameroon, Isimbi afite
inshingano yo guhagararira igihugu cye muri iri rushanwa rizamara iminsi icumi,
rikazasozwa n’ijoro ryo gutanga amakamba riteganyijwe ku wa 18 Ukuboza 2026.
Ku Banyarwanda bakurikira ibijyanye n’imideli n’amarushanwa y’ubwiza, urugendo rwa Isimbi ruzaba ari amahirwe yo gukomeza gukurikirana uko abanyamideli b’Abanyarwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga no kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda ku ruhando rwa Afurika.

Isimbi Sylvie agiye guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Beauty of Africa International Pageant 2026 rizabera i Yaoundé muri Cameroon kuva ku wa 13 kugeza ku wa 22 Ukuboza 2026


Nyuma yo kwegukana amakamba arimo Miss Friendship
International Africa mu irushanwa ryabereye mu Bushinwa, Isimbi Sylvie agiye
kongera guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza n’imideli

