Ibi ntibivugwaho rumwe kuko hari n’abavuga ko ijuru ntaribaho ahubwo wagakwiye kubaho mu buzima ushatse ufite buri kimwe ndetse n’icyo wifuza ukakigeraho mu buryo bworoshye ariko ibyo byose bisaba kuba ufite amafaranga.
Isimbi Yvonne wamenyekanye nka Noeline, yiyemeje guhiga ifaranga ku ngufu, maze ayoboka ibijyanye na filimi z’imibonano mpuzabitsina zizwi nka “Pornographie " ndetse aba umunyarwanda wa mbere weruye ko azikina.
Isimbi Noeline yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga ijonjora ry’ibanze rya Miss Rwanda mu 2019 akaza kuviramo mu majonjora bitewe n’uko nta mashuri yari afite, yahise ayoboka izindi nzira zirimo n’izi zo gukina filime z’urukozasoni.
Uyu mukobwa muri iki gihe ari kubarizwa muri Nigeria mu mujyi wa Lagos, aho akorera akazi ko kubyina mu tubyiniro tw’abakire ibyo benshi bita Ikimansuro ndetse n’izi filime z’urukozasoni. Mu kiganiro na shene ya Youtube ya Isimbi Tv, uyu mukobwa yavuze ko intego ye yifuza gutwara ibihembo byo gukina filime z’urukozasoni ku isi.

Muri Iki kiganiro tugiye kugarukaho yavuze uburyo gukina filime z’urukozasoni bimutunze kandi nta kandi kazi agira, akomoza ku byo gushaka umugabo we ahamya ko atazashaka ariko ngo n’ubwo yashaka we n’umugabo we ntibazasezerana ivangamutungo ahubwo buri umwe azaba afite ibye.
Isimbi yavuze ko n’ubwo porono itemewe mu Rwanda ariko we icyo yifuza ari ukugera kure n’ubwo yavamo ariko akazaba yarakoranye n’ibyamamare bikomeye muri uyu mwuga muri Amerika cyangwa mu Burayi. Yagize ati: ’’Pronography ntabwo yemewe mu Rwanda, ndi uwa mbere mu Rwanda ushira ubwambure bwanjye bwose hanze nkavuga ngo uyu niwe ndiwe kandi birantunze niko kazi kanjye".

Ati "Wenda igihe kizagera mu myaka itanu cyangwa itandatu mvuge ati ndekeye gukina filime z’urukozasoni ariko intego yanjye mu myaka ibiri cyangwa itatu nzakorana filime z’urukozasoni n’abasitari bazwi cyane ku isi mu bijyane na filime z’urukozasoni tuvuge wenda muri Amerika cyangwa mu Burayi niyo ntego yanjye".
"Mu mwaka cyangwa mu myaka ibiri nzajya muri Amerika mfite inzozi zo gukinana poronogarafi n’abakinnyi bakina filime z’urukozasoni ku isi ngatwara n’ibyo bihembo ntabwo nzabitwarira mu Rwanda kuko ntabyo batanga".
Isimbi abajijwe niba atazashaka umugabo cyangwa nta byiyumviro agira, yavuze ko hari igihe kizagera akabigira ari ubu ikimuraje inshinga ni ugushaka amafaranga cyane ko ubuzima yaciyemo ngo atari gutekereza ibijyanye n’umugabo.
Muri icyo kiganiro yahise abaza Sabin ati "Duhuye wenda utarashaka nko mu myaka nk’ibiri cyangwa itatu nitwara muri Mercedes yanjye mfite inzu nziza muri caritier nziza ya hano i Kigali wenda muri Vision City tugahura ntwaye nka G Class cyangwa indi modoka nkakubaza ngo Sabin nshaka ko umbera umugabo;
Ntabwo nshobora kuvuga ngo sinzashaka kubera sinzi ngo mu myaka iri imbere ibintu bizaba bimeze gute ariko ntabwo intego yanjye ari ugushaka, mvuge ngo mfite umugabo, ngo ndi umugore wo mu rugo, mvuge ngo umugabo yampahiye ngo namubyariye ngo nta kindi kintu nakora nta mugabo mfite".
Arakomeza ati: "Kuko njye ndigenga nakuriye mu buzima bwo kwirwanaho nta muntu mbaza ngo ndishyura inzu gute, ese ndagura itike injyana muri iki gihugu gute, buri kimwe cyose ni njye ntabwo njya ntegera ikintu ku muntu uwo ari we wese, rero gushaka nshobora kuzashaka, nshobora no guhura n’umuntu duhuje ubusazi wenda kubera abantu banyita ngo ndi agasazi, rero nshobora no guhura n’umuntu duhuje ubusazi".
"Ntabwo navuga ngo sinzashaka ariko ntabwo ndajya mu rukundo mvuge ngo nakunze umuntu, mvuge ngo umuntu mwimariyemo, mvuge ngo nakunze umuntu mwimariyemo uwo mwanya ntabwo nigeze nywugira. Nunkunda ndabizi ko uzaba unkundiye amafaranga ariko ntabwo tuzasinyana ivangamutungo ariko ari aye twayavanga ariko ayanjye yo ntabwo twayivanga.’’
Isimbi Noelline kuri ubu yatangije ubucuruzi iyo urebye kuri konti ye ya Instagram yitwa slashclothing.shop usanga bwiganjemo cyane imyenda y’imbere.