Mu myaka ibiri bamaranye babana,bombi barashima Imana yabanye nabo muri urwo rugendo rutari rworoshye namba kuva bakirutangira. Nkuko babitangaje bakoresheje Facebook zabo, bombi nta numwe wicuza kuba babana nk’umugabo n’umugore ahubwo buri umwe afite byinshi ashimira mugenzi we,ababyeyi babo n’inshuti zabo zababaye hafi.
Hano ni mu bukwe bwa Isimbi Deborah,uwo uri kumwe na Miss Isimbi Deborah ni Pastor Antoine Rutayisire umubyeyi we
Nyampinga Isimbi Deborah yavuze ko usibye Imana gusa yabashoboje naho ubundi bitari byoroshye akaba ariyo mpamvu ayishima kuko yemeye ko bibaho. Yashimiye cyane umugabo we Safari Brian ukomeje kumugaragariza urukundo rw’ukuri akamukomeza aho yabaga yacitse intege.
Nyampinga Isimbi Deborah arashimira cyane umugabo we Safari Brian wamweretse urukundo nyarwo
Nyampinga Isimbi Deborah ati “Brian, naragukunze,ndagukunda,nzakomeza kugukunda kuko wanyeretse urukundo nyarwo,urankomeza,si nzi uko nagushimira. Abanzi bacu n’abaducaga intege bose bavugaga ko tutabana ngo kuko twari abana,..mwarakoze kuduca intege ubu imyaka ibaye ibiri tubana ndetse tuzabikomeza kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwacu.”
Miss Isimbi Deborah Abiella ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza nkuru y'u Rwanda muri 2012
Nyampinga Isimbi Deborah akikiye imfura ye
Safari Brian, umugabo wa Isimbi Deborah banafitanye umwana witwa Briella, yashimiye Imana kubw’imyaka ibiri amaranye n’umugore we ndetse by’umwihariko ashimira ababyeyi babo kubw’urukundo babagaragarije mu rugendo rwabo rw’urushako rutari ruboroheye.
Nubwo bamaranye imyaka ibiri babana nk’umugabo n’umugore ndetse bakaba banafitanye umwana umwe, Safari na Deborah mbere yo kubana nk’umugabo n’umugore bari bamaranye imyaka itanu bakundana kugeza ubu hashize imyaka itanu bari mu rukundo.
Kuwa 31 Werurwe 2013 nibwo Safari na Deborah bambikanye impeta basezerana kubana akaramata uwo muhango ubera mu itorero Angilikani i Remera, nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe baza kwibaruka imfura yabo.
Amafoto yaranze ubukwe bwabo
Musenyeri Rwaje Onesphore mu muhango w'ubukwe bwa Isimbi na Brian
Gideon N.M