Ikiganiro cyiswe “Bench
ya Sport " kiratambuka bwa mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022, saa tatu za mu gitondo kugeza saa tanu z’amanywa.
Mu yindi minsi isanzwe, kizajya gikorwa ku wa mbere saa moya n’igice z’umugoroba kugeza
saa tatu z’ijoro. Ku wa kane ni saa moya n’igice z’umugoroba kugeza saa tatu z’umugoroba.
Iki kiganiro kizatangirwa
na Regis Muramira, Isimbi Chrsitelle na Aime Niyibizi. Ni mu gihe Sam Karenzi azaba ari umutumirwa w’umunsi.
Aba banyamakuru bose
basanzwe bakorera Fine Fm mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’. Bazakomeza gukorera iyi Radio ariko banakora kuri Televiziyo ya Isibo. Iki kiganiro gitangiranye na
Gorilla Games nk’umuterankunga Mukuru.
Umuyobozi ushinzwe
ibikorwa bya Isibo TV, Christian Abayisenga yabwiye InyaRwanda ko impamvu
bashyizeho iki kiganiro ari uko mu busesenguzi bakoze basanze sport ikundwa na
benshi, bakaba bashaka gukomeza guha ibyiza abakunzi b’iyi Televiziyo cyane cyane
abakunda Sports.
Avuga ko biri no mu murongo
wo gufasha urubyiruko rufite impano zitandukanye muri sports kubona amakuru, no
kumenyekana binyuze muri iki kiganiro.
Isibo Tv igaragara kuri
Startimes kuri shene ya 784 no kuri free to air shene ya 121, cyangwa
ukayikurikira ukoresheje application ya telephone yitwa I TV na website ariyo www.isibo.tv
Imyaka ibiri irashize
Isibo Tv ikorera mu Rwanda, itangijwe na Kabanda Jean de Dieu. Yatangiye
ikorera ahazwi nko kwa Rujugiro i Gikondo, ariko muri iki gihe ibarizwa Rwandex
mu nyubako ya Le Prestige House.
Iyi televiziyo ifite
ibiganiro nka 'Take Over' gikorwa na Mc Buryohe, Bianca na Dj Diallo. Hari
kandi ikiganiro 'The Choice' gikorwa na Phil Peter na Clement, 'Chapa Chapa' ikorwa
na Emmalito n'ibindi.
Imyaka 20 irashize
Muramira Regis ari mu itangazamakuru. Si ubwa mbere agiye gukora ibiganiro byo
kuri Televiziyo
Niyibizi Aime, ni
umunyamakuru w'umuhanga cyane mu gusesengura imikino no kogeza imipira
Umunyamakuru Isimbi
Christella ukora mu kiganiro 'Urukiko rw'Ubujurire' cya Fine FM
Sam Karenzi azitabira iki
kiganiro cya Isibo TV nk'Umutumirwa w'umunsi
Isibo Tv yatangije
ikiganiro cy’imikino (Sports) kizajya gikorwa na Regis Muramira, Isimbi
Christelle na Aime Niyibizi