Isibo Tv yahawe igihembo cya Televiziyo ya mbere y’imyidagaduro

Imyidagaduro - 01/03/2022 4:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Isibo Tv yahawe igihembo cya Televiziyo ya mbere y’imyidagaduro

Isibo yahawe igihembo cya Televiziyo ya mbere mu bijyanye n’imyidagaduro, mu zikorera ku butaka bw’u Rwanda.

Ku wa 27 Gashyantare 2022 muri Marriot Hotel, habereye umuhango wo gutanga ibihembo byiswe ‘Consumers Choice’ ku bigo, ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abantu ku giti cyabo n’abandi bagira uruhare mu myidagaduro kandi bagatanga serivisi inoze.

Ibi bihembo bitegurwa n’ikigo Kalisimbi Events. Mu bahawe ibihembo harimo Isibo Tv, yahawe igihembo cya Televiziyo iteza imbere imyidagaduro.

Bahawe iki gihembo kandi ku bw’umusanzu wabo mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro, ndetse no gufatanya n'Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya Isibo TV, Abayisenga Christian yabwiye INYARWANDA ko iki gihembo begukanye bagituye abakunzi bose ba Isibo Tv, abafatanyabikorwa ndetse n’abanyamakuru ku ‘bw’urukundo, umurava n'ubwitange’.

Yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize Isibo Tv itangije ibiganiro, intambwe bamaze gutera yagizwemo uruhare na buri wese wabashyigikiye, kandi ko bazakomeza gushingira ku byifuzo by’ababakurikira umunsi ku wundi.

Abayisenga yashimye kandi Kalisimbi Events yateguye ibi bihembo, avuga ko ibihembo nk’ibi bitera imbaraga n’abandi byo gukora barushaho mu rugendo rwabo.

Isibo Tv ifite ibiganiro bikunzwe nka ‘The Choice’ n’ibindi. Igaragara kuri Startimes kuri 121.

Imyaka ibiri irashize iyi televiziyo itegura ibihembo ku banyamuziki n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro yise ‘The Choice Awards’.

Muri iki gihe abahatanye binjiye mu matora yo kuri internet no kuri SMS. Kanda hano ubashe gutora uwo ushyigikiye.

Urutonde rw’abahatanye mu bihembo ‘The Choice Awards’:

The Most Valuable Player 

1.Byiringio Lague

2.Sugira Enernest 

3.Mutabazi Yves 

4.Kenny Gasana

5.Alphonsine Agahozo

The Choice Female Artist of the year

1.Butera Knowless

2.Alyn Sano 

3.Ariel Wayz

4.Clarisse Karasira

5.Marina 

The Choice Male Artist of the year

1.Ish Kevin 

2.Meddy 

3.Bruce Melodie

4.Niyo Bosco
5.Juno Kizigenza 

The Choice Video Director of The Year

 

1.Bagenzi Bernard

2.Eazy Cuts

3.Oskados Oskar

4.Chris Eazy 

5.Fayzo Pro

 

The Choice Video of the year

1.My Vow ya Meddy 

2.Say my name ya Kenny Sol 

3.Ye Ayee by Yvan Buravan 

4.Shumuleta by Platini

 

5.Eva by Davis D

 

The Choice Actress of the Year

1.Rufonsina

2.Bahavu Jeannette

3.Bijoux

4.Nana 

5.Kecapu

 

The Choice Actor of the year 

1.Clapton Kibonke

2.Rusine Patrick 

3.Digidigi 

4.Papa Sava

5.Bamenya
 

The Choice Dance of the Year

1.Jordan Kallas

2.Titi Brown

3.Jojo Breez

4.Sharon Higa 

5.Ringa

The Choice Influencer of The Year

1.Miss Mutesi Jolly

2.Super Manager 

3.KNC

4.Rocky Kirabiranya
 5.Aissa Cyiza
 

The Choice Dj of the year

1.Dj Klean 

2.Dj Diallon

3.Dj Brianne

4.Dj Marnaud 

5.Dj Ry 

The Choice New Artist of the year 

1.Confy 

2.Chris Eazy 

3.Ariel Wayz

4.Okkama 

5.Symphony Band


The Choice Fashion Designer

 

1.Tanga Design

2.Mika Fashion House 

3.Moshions

4.Joyce Fashion Design

5.Isha Collection

The Choice Gospel Artist of the year

1.James na Daniella

2.Prosper Nkomezi

3.Vestine na Dorcas 

4.Aline Gahongayire

5.Serge Iyamuremye 

Isibo Tv iherutse guhabwa igihembo cya Televiziyo ya mbere y’imyidagaduro 

Ubuyobozi bwa Isibo Tv buvuga ko iki gihembo bagituye abantu bakurikirana iyi Televiziyo, by’umwihariko abanyamakuru bayikoraho    

Ubanza ibumoso: Bahati Vanessa washinze Jordan foundation- Ubanza iburyo: Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya Isibo Tv, Abayisenga Christian


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...