Ku wa 27 Gashyantare 2022 muri
Marriot Hotel, habereye umuhango wo gutanga ibihembo byiswe ‘Consumers Choice’
ku bigo, ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abantu ku giti cyabo n’abandi bagira
uruhare mu myidagaduro kandi bagatanga serivisi inoze.
Ibi bihembo bitegurwa n’ikigo Kalisimbi
Events. Mu bahawe ibihembo harimo Isibo Tv, yahawe igihembo cya Televiziyo iteza
imbere imyidagaduro.
Bahawe iki gihembo kandi ku bw’umusanzu
wabo mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro, ndetse no gufatanya n'Abanyarwanda
mu kubaka u Rwanda rwifuzwa.
Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya Isibo
TV, Abayisenga Christian yabwiye INYARWANDA ko iki gihembo begukanye bagituye
abakunzi bose ba Isibo Tv, abafatanyabikorwa ndetse n’abanyamakuru ku ‘bw’urukundo, umurava n'ubwitange’.
Yavuze ko mu gihe cy’imyaka ibiri
ishize Isibo Tv itangije ibiganiro, intambwe bamaze gutera yagizwemo uruhare
na buri wese wabashyigikiye, kandi ko bazakomeza gushingira ku byifuzo by’ababakurikira umunsi ku wundi.
Abayisenga yashimye kandi Kalisimbi
Events yateguye ibi bihembo, avuga ko ibihembo nk’ibi bitera imbaraga n’abandi
byo gukora barushaho mu rugendo rwabo.
Isibo Tv ifite ibiganiro bikunzwe nka
‘The Choice’ n’ibindi. Igaragara kuri Startimes kuri 121.
Imyaka ibiri irashize iyi televiziyo itegura
ibihembo ku banyamuziki n’abandi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro yise ‘The
Choice Awards’.
Muri iki gihe abahatanye binjiye mu
matora yo kuri internet no kuri SMS. Kanda hano ubashe gutora uwo ushyigikiye.
Urutonde rw’abahatanye mu bihembo ‘The Choice Awards’:
The Most Valuable Player
1.Byiringio Lague
2.Sugira Enernest
3.Mutabazi Yves
4.Kenny Gasana
5.Alphonsine Agahozo
The Choice Female Artist of the year
1.Butera Knowless
2.Alyn Sano
3.Ariel Wayz
4.Clarisse Karasira
5.Marina
The Choice Male Artist of the year
1.Ish Kevin
2.Meddy
3.Bruce Melodie
4.Niyo Bosco
5.Juno Kizigenza
The Choice Video Director of The Year
1.Bagenzi Bernard
2.Eazy Cuts
3.Oskados Oskar
4.Chris Eazy
5.Fayzo Pro
The Choice Video of the year
1.My Vow ya Meddy
2.Say my name ya Kenny Sol
3.Ye Ayee by Yvan Buravan
4.Shumuleta by Platini
5.Eva by Davis D
The Choice Actress of the Year
1.Rufonsina
2.Bahavu Jeannette
3.Bijoux
4.Nana
5.Kecapu
The Choice Actor of the year
1.Clapton Kibonke
2.Rusine Patrick
3.Digidigi
4.Papa Sava
The Choice Dance of the Year
1.Jordan Kallas
2.Titi Brown
3.Jojo Breez
4.Sharon Higa
5.Ringa
The Choice Influencer of The Year
1.Miss Mutesi Jolly
2.Super Manager
3.KNC
5.Aissa Cyiza
The Choice Dj of the year
2.Dj Diallon
3.Dj Brianne
5.Dj Ry
The Choice New Artist of the year
1.Confy
2.Chris Eazy
3.Ariel Wayz
4.Okkama
5.Symphony Band
The Choice Fashion Designer
1.Tanga Design
2.Mika Fashion House
3.Moshions
4.Joyce Fashion Design
5.Isha Collection
1.James na Daniella
2.Prosper Nkomezi
3.Vestine na Dorcas
4.Aline Gahongayire
5.Serge Iyamuremye
Isibo Tv iherutse guhabwa igihembo
cya Televiziyo ya mbere y’imyidagaduro
Ubuyobozi bwa Isibo Tv buvuga ko iki
gihembo bagituye abantu bakurikirana iyi Televiziyo, by’umwihariko abanyamakuru
bayikoraho
Ubanza ibumoso: Bahati Vanessa washinze
Jordan foundation- Ubanza iburyo: Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa bya Isibo Tv,
Abayisenga Christian