Abarimo umuhanzi Chryso Ndasingwa, umuhanzikazi Mucyowera
Jesca, Rev. Dr Antoine Rutayisire, umuvugabutumwa uri mu bakunzwe mu Rwanda
ndetse na Gisubizo Ministry, bazahurira mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro
iki kiganiro.
Ni ikiganiro kigaruka ku gushima Imana ku bw'ineza
yayo, Gutarama, kuvuga ubuhamya bw'ibyo Imana yakoze no kumenyesha amakuru
agezweho muri Gospel, buri ku Cyumweru guhera saa kumi n'Ebyiri z'igitondo (6h00) kugeza Saa Mbiri n'Igice (8h30).
Mu gitondo cyo ku wa 24 Werurwe 2024 nibwo hazafungurwa
kumugaragaro iki kiganiro kigamije kwigisha benshi ibijyanye n’ijambo ry’Imana, ndetse kikagaruka no ku makuru yibanda ku ijambo ry’Imana.
Christian Abayisenga uzajya ukora ikiganiro cya Gospel ni umunyamakuru wamenyekanye mu kiganiro Salus Relax kuri radio Salus
(Aho yabaye umuyobozi w’igisata cy’imyidagaduro) aza kuhava yerekeza kuri radio Authentic ya Apotre Dr Paul Gitwaza aho yagiraga ikiganiro
cyakundwaga n’abakristo benshi cyitwaga The breakfast.
Nyuma yaje gusezeye kuri iyi Radio agirwa umuyobozi
ushinzwe ibikorwa ku Isibo Tv, aza no gutangiza ikiganiro cya Gospel cyitwa
Holy Room kimwe mu bikunzwe hano mu Rwanda kikaba kigiye no kujya kinyura no kuri Radio yayo.
Ikiganiro " Holy Room" cyari kimenyerewe ku Isibo Tv kigiye gufungurwa ku Isibo FM
Umuhanzi Chryso Ndasingwa azitabira ifungurwa ry'iki kiganiro
Jesca Mucyo uzwi muri "Injiri Bora" ari mu bazitabira uyu muhango
Umunyamakuru Christian Abayisenga akaba ari nawe ukora iki kiganiro, yiteguye uyu muhango wo guha umugisha ikiganiro " Holy Room"
Gisubizo Ministry izaba ihari muri uyu muhango