Uyu muhanga wari uzwi cyane mu bijyanye na siyansi, imikorere, n’imibare y’abantu, yagaragaje ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ushobora kuzatuma Isi izaba itakibasha guhaza iby’ibanze abantu bakeneye kugira ngo babeho.
Heinz von Foerster ntiyavugaga “iherezo ry’Isi” nk’igitangaza cyangwa ngo ashingire kuby’amadini, ahubwo yashingiye ku mibare yerekana uko abaturage ku Isi bagendaga biyongera ku muvuduko munini cyane.
Nk’uko tubikesha New York Times, mu bushakashatsi bwe, yagaragaje ko niba abantu bakomeza kwiyongera ndetse bagakomeza gukoresha umutungo kamere uko byari bimeze icyo gihe, Isi ishobora kuzagera ku rwego aho ubutaka, amazi, ibiribwa n’andi mahirwe y’ubuzima bitazaba bigihagije ku bantu bose.
Yavugaga ko ibi bishobora guteza; ikibazo gikomeye cy’inzara, ibura ry’amazi, iyangirika ry’ibidukikije, ubushyuhe bukabije ku Isi, ndetse n’amakimbirane ashingiye ku mutungo kamere.
Mu mibare yakozwe na Heinz von Foerster hamwe n’abo bakoranaga, bagerageje kubara igihe ubwiyongere bw’abaturage bwari kuzaba rugeze ku rwego rukabije cyane. Baje kubona ko, ku itariki ya 13 Ugushyingo 2026, ari “umunsi w’iherezo” bakurikije imibare n’ibimenyetso bya siyansi.
Abantu benshi bumvaga ko aba bashakashatsi bavugaga kurangira kw’isi nko kurimbuka, cyangwa bumva ko hari igisasu kuzaturika cyikica abantu bose ku isi, icyakora ntabwo aricyo bisobaniye. Bashakaga kwerekana ko hari igihe umubare w’abantu ku isi ushobora kurenga ubushobozi bw’Isi bwo kubatunga.
Abahanga benshi basobanura ko gushyiraho iyi tariki bwari uburyo bwo gukangurira Isi gutekereza ku hazaza h’abantu no gukoresha neza umutungo kamere.
N’ubwo hashize imyaka myinshi, ndetse hari abibwira ko ubu bushakashatsi ntacyo bwamariye isi, abahanga benshi bavuga ko ubutumwa bwa Heinz von Foerster bwagize akamaro gakomeye, ndetse isi ikwiye gushaka uburyo bwo guhangana n’ibibazo iri guhura nabyo.
Kugeza ubu, Isi iri guhura n’ibibazo byinshi birimo: imihindagurikire y’ikirere, ubushyuhe bukomeje kwiyongera, amapfa n’imyuzure, igabanuka ry’amashyamba, ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu bice bimwe by’Isi, ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Imibare y’Isi igaragaza ko abaturage bakomeje kwiyongera ku buryo bushobora gushyira igitutu ku mutungo kamere no ku bukungu bw’ibihugu byinshi.
N’ubwo hari abemera ko Heinz von Foerster yabonye kare ikibazo cyari kuzugariza Isi, abahanga benshi b’uyu munsi ntibemera ko 2026 izaba iherezo ry’ikiremwamuntu.
Bavuga ko iterambere rya siyansi n’ikoranabuhanga ryafashije Isi kongera umusaruro w’ibiribwa, guteza imbere ubuvuzi no gushaka uburyo bwo kurengera ibidukikije.
Icyakora, banemeza ko ubutumwa bwe bwari impuruza ikomeye ku Isi yose kugira ngo abantu bahindure uburyo bakoresha umutungo kamere ndetse banatekereze ku iterambere rirambye.
Ubushakashatsi bwa Heinz von Foerster bugaragaza ko ikibazo nyamukuru atari “umunsi w’iherezo ry’isi”, ahubwo ari uburyo abantu babaho n’uko bakoresha umutungo Isi ifite.
Uyu munsi, ibihugu byinshi biri gushora imari mu kubungabunga ibidukikije, gukoresha ingufu zisubira ndetse no gushaka ibisubizo ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
Abasesenguzi bavuga ko niba abantu badafashe ingamba zikomeye zo kurengera Isi, guhangana n’ibibazo by’inzara, ubushyuhe n’amakimbirane, bishobora gukomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.
