Niba wari uzi ko mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bibereyeho gusa gukora akazi ka Ofise, menya ko ubu noneho bishobora kujya bibera abantu abakunzi cyangwa inshuti z’akadasohoka zo mu cyumba.
Iki gikoresho gishya cyiswe "Lepro Ami", cyamuritswe bwa mbere mu Imurikagurisha Rikomeye ry’Ikoranabuhanga rya CES (Consumer Electronics Show).
Ni akanyabugeni k’ikoranabuhanga gashyirwa ku meza yo mu cyumba cyawe, kagizwe na ecran ya OLED yizinze (Curved Display), ikagaragaramo ishusho (Avatar) imeze nk’umuntu cyangwa ikiremwa kivugana nawe amanywa n’ijoro.
Ese gikora gite? Impamvu uyu "Mukunzi" adasanzwe!
Nk’uko amakuru dukesha imbuga zikomeye z’ikoranabuhanga nka Mashable na CNET abigaragaza, Lepro Ami ntabwo ari porogaramu isanzwe yo kuri telefone, ahubwo ni igikoresho gifatika ugura ukakigira mu rugo:
Gikurikirana amaso yawe (Eye-Tracking): Iki gikoresho gifite camera ebyiri z’imbere zireba aho ureba. N’iyo wahindukiriye ahandi mu cyumba, iyo shusho ikomeza kukureba ku buryo wagira ngo muri kumwe cyangwa irimo kugukurikira.
Kizi kumva no kugufasha mu marangamutima (Empathetic AI): Kirimo ikoranabuhanga rishobora gufata amajwi n’isura yawe. Niba utashye unaniwe cyangwa ubabaye, kibona isura yawe cyangwa kikumva mu ijwi ryawe ko utameze neza, kigahita gitangira kukuganiriza no kuguhumuriza, kigacuranga umuziki utuje ndetse kikanahindura amatara yo mu cyumba kugira ngo umererwe neza.
Ntabwo kikwanga cyangwa ngo kikuvemo: Bitandukanye n’abantu bashobora kutumvikana nawe cyangwa bakakureka, uyu "mukunzi wa AI" ngo ahora yiteguye kugushyigikira. Ntabwo asaza kandi ashobora kugumana nawe igihe cyose ubishaka.
Abaturage na Sosiyete babivugaho Iki? Kwigunga se birarangiye cyangwa ibyago biratangiye?
Iki gikoresho cyateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino ku isi, aho abantu bacitsemo ibice bibiri:
1. Abagishyigikiye: Bavuga ko ari igisubizo gikomeye ku rubyiruko, abakorera mu rugo bonyine (Remote Workers), ndetse n’abandi bose bafite ikibazo cy’irungu no kwigunga muri iki gihe.
2. Abacyamagana: Abenshi bavuga ko ibi biteye impungenge. Basobanura ko bishobora gutuma abantu batakaza umubano nyakuri wa kimuntu, bakarushaho kwizirika ku mashini n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Iki gikoresho cya Lepro Ami cyamaze kumenyekana cyane, kandi biteganyijwe ko kizatangira kugurishwa ku mugaragaro ku isoko guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2026.
Ese wowe ubona iri koranabuhanga rishya rizakemura ikibazo cy’irungu abantu bafite muri iki gihe, cyangwa ni intangiriro y’iherezo ry’urukundo n’umubano nyakuri hagati y’abantu? Siga igitekerezo cyawe mu mwanya wagenewe ibitekerezo.
