Isi iri kuvuduka! Uyu munsi nturi bugire amasaha 24 nk’uko bisanzwe

Ikoranabuhanga - 05/08/2025 11:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Isi iri kuvuduka! Uyu munsi nturi bugire amasaha 24 nk’uko bisanzwe

Abahanga mu bumenyi bw’Isi batangaje ko none ku wa 05/08/2025 umunsi utaza kugira amasaha 24 nk’ibisanzwe ndetse batanga n’umuburo ku ngaruka zikomeye zishobora kuzaba kubera umuvuduko Isi iriho.

Uyu munsi ushobora kuba umwe mu minsi migufi cyane mu mateka y’Isi, nk’uko abashakashatsi babitangaza, aho 'tuza gutakaza amasegonda 1.25 ku masaha 24 asanzwe'.

Iri hinduka rito riterwa n’impinduka mu kuzenguruka kw’Isi, zituruka ku gukurura k’ukwezi ku Isi binyuze mu mbaraga z’ubutumburuke (gravitational pull). Nubwo tutaza kubyiyumvamo nk’abantu, inzobere zivuga ko ingaruka z’igihe kirekire kubera iri hinduka zishobora kuba zikomeye.

Niba Isi ikomeje kuzunguruka byihuse, imbaraga ziyongera zituruka ku kwihuta (centrifugal force) zishobora gutuma amazi y’imigezi n’inyanja yimukira hafi y’umurongo ugabanyamo Isi kabiri (equator), bikazamura urwego rw’amazi y’inyanja ndetse bigashyira mu kaga imijyi iherereye hafi y’inyanja isanzwe ihangayikishijwe n’imyuzure.

Uko kuzenguruka vuba bishobora no gutuma umunsi ugira amasaha 22 gusa, bikabangamira uburyo bwo gusinzira, kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima nka heart attack, ndetse bigahungabanya isaha y’umubiri (biological clock) y’abantu babarirwa muri za miliyari.

Ikindi kandi, NASA iratangaza ko iyo Isi izunguruka vuba, imiyaga ikaze irushaho gukara. Inkubi y’umuyaga (hurricanes) zishobora gukara cyane bitewe n’uko ingaruka za Coriolis effect ziyongera.

Isi iri kugendera ku muvuduko wo hejuru byatumye none ku wa 05/08/2025 amasaha 24 atuzura nk'uko byari bisanzwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...