Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, abakirisitu benshi mu nsengero zitandukanye mu gihugu bishimiye kwitabira Rwanda Shima Imana yabegereye dore ko iy'ubushize yabereye muri Stade Amahoro, ariko kuri iyi nshuro yabereye mu nsengero zose mu Rwanda.
Umushumba wa ADEPR mu Rurembo rwa Kigali, Rev. Pastor Rurangwa Valentin, yagaragaje ko gushima Imana ari umuco mwiza w’Abanyarwanda. Ati “Dufite impamvu nyinshi zitarondoreka zadutera gushima Imana nk’Abanyarwanda ndetse n’Igihugu cy’u Rwanda.”
EMLR Paruwase ya Nyarubuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, nabo bizihije mu buryo bukomeye igiterane Rwanda Shima Imana 2025. Abaririmbyi batandukanye barimo Korali Abategereje banyujije mu ndirimbo ishimwe ryabo ku Mana bahimbiye iki giterane.
Nk'uko byakozwe mu matorero atandukanye mu gihugu, abakirisitu barenga 600 basengera mu itorero rya Potter’s Hand Ministries [PHM] riherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, bitabiriye ku bwinshi igiterane cya ‘Rwanda Shima Imana’.
Umushumba w’iri torero akaba n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya The PEACE Plan Rwanda, Pastor Jimmy Muyango, yabasabye kurangwa n’umutima unyurwa. Ati “Kutanyurwa ni uguhora wumva ko hari ibindi bitaraboneka, hari ibindi ugikeneye kugira ngo amashimwe yuzure. Umutima utanyurwa wumva ko ibihari bidahagije."
Abakristo ba ADEPR Muhoza mu Karere ka Musanze, bitabiriye ari benshi amateraniro yabereyemo igiterane Rwanda Shima Imana, kugera aho urusengero rwuzura [hari abarenga 5,000], abandi benshi bahagarara hanze. ADEPR Cyarwa mu Karere ka Huye nabo bagize ibihe byiza cyane muri gahunda ya Rwanda Shima Imana.
Umushumba wa Restoration Church mu Ntara y'Amajyaruguru, Rev. Matabaro Jonas, yibukije abantu impamvu nyinshi zo gushima Imana. Twaje gushima Imana, hari ibyiza Imana yadukoreye, ntitwabivuga ngo tubirondore".
Yashimye Imana yakoresheje ubuyobozi bwiza bw'u Rwanda bwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse bagatsinda intambara y'Abacengezi mu Ntara y'Amajyaruguru. Avuga ko Imana yahagurukije abana b'abanyarwanda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagama, akaba ishema ry'u Rwanda, agatuma abanyarwanda babana mu mahoro.
Yavuze ko ku buyobozi bwa Perezida Kagame, abanyarwanda babana mu mahoro, bakabona ubwisungane mu kwivuza bubahagije bose, abanyarwanda kandi bakabona umudendezo wo gusenga no guhimbaza Imana, bakagera ku iteramnere rirambye.
Mu Ntara y'Iburasirazuba nabo bari buzuye amashimwe ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025 mu giterane cy'Ubutumwa bwiza no kubohoka cyabereye muri Kabarondo mu Karere ka Kayonza. Iki giterane cyateguwe na Baho Global Mission yashinzwe ndeyse ikaba iyoborwa na Rev. Baho Isaie, cyahujwe na Rwanda Shima Imana 2025 yabereye mu gihugu hose.
Abitabiriye iki giteterane bahimbaje Imana mu ndirimbo zayobowe na Gaby Kamanzi ndetse bafata umwanya wo gushima Imana ku byiza yakoreye u Rwanda birimo amahoro, umutekano n'iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu minsi yabanje, bahimbaje Imana mu ndirimbo za Theo Bosebabireba n'abandi.
Rev. Baho Isaie wateguye iki giterane cya Kabaerondo, ubwo yari ageze mu mwanya wa Rwanda Shima Imana, yagize ati: "Kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru turi mu Cyumweru cya Rwanda Shima Imana, dushima ibyo Imana yakoze, aho yadukuye, imyaka 31 turi mu mahoro, turi mu munerero, nimukomere Yesu amashyi".
Yavuze ko abashyitsi babwirije muri iki giterane basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, babona banasobanurirwa amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, batangaza ko bigotte kwemera ko ari u Rwanda bakurikije aho rugeze ubu rwiyubaka kubera ubuyobozi bwiza.
Rev Baho Isaie yavuze ko mu bihugu byose aba bashyitsi bagezemo, baracyashima cyane u Rwanda ku mikorere myiza. Ati: "Ibyo ntabwo twabigeraho tudafite ubuyobozi bwiza, dushimire Imana ko yaduhaye ubuyobozi bwiza. Rero uyu munsi ni uwo gushima Imana, ni uwo guha Imana yacu icyubahiro."
Rwanda Shima Imana, ni umunsi udasanzwe ku bakristo n'abanyarwanda bose muri rusange abo batambira Imana bakayiha ikuzo ku bw'amahoro, umutekano n’iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho. Banaboneraho umwanya wo kuragiza Imana igihugu cy'u Rwanda kugira ngo ikomeze kugihundagazaho imigisha yayo.
Ni igikorwa ngarukamwaka cyo gushima Imana cyo ku rwego rw’igihugu, kimaze kugera ku ntera ikomeye nka kimwe mu bikorwa bitegurwa mu Rwanda, aho igihugu cyose gihurira hamwe mu guha ikuzo no gushima Imana ku bw’ineza yayo n’imigisha isaga, ikomeje guhundagaza ku gihugu cy’u Rwanda.
Rwanda Shima Imana 2025, yizibanze ku gushima Imana ku bw’ikiganza cyayo ku mahoro, umutekano, n’impinduka mu mibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu cy’u Rwanda gikomeje kugeraho. Insengero zose zo mu gihugu, zashyizeho umwanya wihariye wo gushima Imana mu gihe cy'amateraniro, ibintu byanejeje abakristo benshi.
Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu, Amb. Prof. Charles Murigande avuga ko Rwanda Shima Imana ari igihe cyo kuzirikana, kunga ubumwe no guhimbaza Imana nk’igihugu. Yabitangaje mbere y'uko iki giterane kiba.
Ati: "Ni igihe cyo guhuriza hamwe twese nk’abanyarwanda tubwira Imana ishobora byose tuti “Shimwa” ku byo wakoreye u Rwanda, ukayobora abayobozi bacu mu bwitange bwabo mu kurinda igihugu no kuzahura ubukungu bwacyo. Reka buri munyarwanda afate iki gihe yibuke ko icyo turi cyose n’ibyo tumaze kugeraho byose ari ku bw’ubuntu bw’Imana.”
Rev Baho Isaie, Umuyobozi Mukuru wa Baho Global Mission yakoreye igiterane i Kabarondo muri Kayonza
Pastor Jimmy Muyango wa Potter's Hand Ministries mu materaniro yabereyemo Rwanda Shima Imana 2025
Muri ADEPR Nyarugenge nabo bizihije igiterane Rwanda Shima Imana 2025
Hirya no hino mu gihugu mu nsengero zitandukanye, abakristo bateraniye hamwe mu giterane Rwanda Shima Imana